• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze

Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze

Editorial 15 Nov 2017 IMIKINO

Areruya Joseph Umunyarwanda ukinira ikipe ya Dimention Data, niwe wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga mu Mujyi wa Rubavu kagana i Musanze, ku birometero 97.1 .

N’ubwo yegukanye ako gace ka Rubavu Musanze ntabashije kwambura umupira w’umuhondo Simon Pellaud wegukanye agace ka Nyanza-Rubavu akamurusha umunota umwe ku rutonde rusange rw’iri rushanwa.

Urutonde rusange rukomeje nk’uko rwari rumeze ku munsi w’ejo aho kugeza ubu, Pellaud Simon ukinira ikipe ya Illuminate yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ari we uza ku mwanya wa mbere, akaba amaze gukoresha amasaha 10, iminota 13 n’amasegonda 47 (10h13’47″).

Akurikirwa na Areruya Joseph ukinira Dimension Data umaze gukoresha amasaha 10,iminota 14 n’amasegonda 47 (10H14’47″), hamwe na Valens Ndayisenga ukinira ikipe ya Tirol Cycling Team, umaze gukoresha 10H15’04″.

Abakinnyi 68 ni bo batangiye isiganwa babanza kuzenguruka Umujyi wa Rubavu inshuro enye.

Inshuro ya mbere iza kurangira imbere hari abakinnyi bane bayoboye barimo Mugisha Samuel, barangiza n’izi nshuro ari bo bari imbere, maze bahita bafata umuhanda wa Musanze.

Nyuma y’aho, imbere haje kuza igikundi cy’abantu 8 biganjemo aba Dimension Data barimo Areruya Joseph, Mugisha Samuel, Main Kent, Stefan de Bod, Munyaneza Didier, Nebratom, Gidei Kibrom.

Basatira Sashwara, Mugisha Samuel yaje gusubira mu gikundi, abandi bari kumwe bakomeza kuyobora isiganwa.

Bageze ku Mukamira igikundi cyatangiye gusatira abakinnyi bari bagiye imbere, igihe bari babasize kiza no kugabanuka kugera ku masegonda 20 ubwo haburaga ibirometero 20 ngo basoze.

Habura ibirometero 10 , igikundi cyaje gushyikira ab’imbere, ariko Areruya Joseph ahita yongera kujya imbere, ashyiramo amasegonda atanu, ariko barongera baramushikira bagerana mu mujyi wa Musanze, ariko abatanga kurenga umurongo.

Uko bakurikiranye mu gace Rubavu Musanze

1. Areruya Joseph (Dimension Data For Qhubeka): 2:23:25
2. Avilae Dwin Team Illuminate : 2:23:25
3. Ukiniwabo Jean Paul Rene Rwanda : 2:23:25
4. Pellaud Simon Team Illuminate : 2:23:25
5. Eyob Metkel Dimension Data For Qhubeka : 2:23:25
6. Goudinvalentin Team Haute Savoie – Auvergne Rhône Alpes : 2:23:25
7. Mebrahtom Natnael Eritrea : 2:23:25
8. Holler Nikodemus Bike Aid : 2:23:25
9. Tuyishimire Ephrem Club Les Amis Sportifs De Rwamagana : 2:23:25
10. Debretsion Aron Eritrea : 2:23:25

Uko bakurikirana muri rusange

1. Pellaud Simon (Team Illuminate) 10:13:47
2. Areruya Joseph Dimension Data For Qhubeka +1:00
3. Ndayisenga Valens Tirol Cycling Team +1:17
4. Kangangi Suleiman Bike Aid +1:21
5. Byukusenge Patrick Rwanda +1:25
6. Okubamariam Tesfom Eritrea +1:29
7. Munyaneza Didier Rwanda +1’ :29’’
8. Jeannes Matthieu Team Haute Savoie – Auvergne Rhône Alpes +1:30
9. Eyob Metkel Dimension Data For Qhubeka +1:38
10. Nsengimana Jean Bosco (Team Rwanda +2:15)

2017-11-15
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri

Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri

Editorial 29 Dec 2022
Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri 1/8 cy’igikombe cy’isi 2022, ikaba izahura n’u Bwongereza berekeza muri 1/4

Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri 1/8 cy’igikombe cy’isi 2022, ikaba izahura n’u Bwongereza berekeza muri 1/4

Editorial 30 Nov 2022
Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports bafatiwe muri Hoteli yarimo abasifuzi i Burundi yatangaje impamvu bayigiyemo

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports bafatiwe muri Hoteli yarimo abasifuzi i Burundi yatangaje impamvu bayigiyemo

Editorial 02 Mar 2018
Amafoto – Gasogi United yabimburiye andi makipe gukoresha ikizamini cy’ubuzima abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, yahereye ku mukinnyi wo muri Centre Africa

Amafoto – Gasogi United yabimburiye andi makipe gukoresha ikizamini cy’ubuzima abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, yahereye ku mukinnyi wo muri Centre Africa

Editorial 02 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tembera urwimisozi 1000. [Rwanda]- Mu mafoto 60 aboneka gake, tujyane gusura umuryango w’ingagi wa Sabyinyo
UBUKERARUGENDO

Tembera urwimisozi 1000. [Rwanda]- Mu mafoto 60 aboneka gake, tujyane gusura umuryango w’ingagi wa Sabyinyo

Editorial 27 Nov 2017
America:Umuhanzi Akoni utavuga rumwe na Perezida Donald Trump ashaka kumusimbura muwa 2020
INKURU ZAKUNZWE CYANE

America:Umuhanzi Akoni utavuga rumwe na Perezida Donald Trump ashaka kumusimbura muwa 2020

Editorial 09 Mar 2018
Amashyaka ya opposition arasenyuka umusubirizo: FDLR na RNC ku isonga mu yashegeshwe
POLITIKI

Amashyaka ya opposition arasenyuka umusubirizo: FDLR na RNC ku isonga mu yashegeshwe

Editorial 30 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru