• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»IMIKINO»Areruya Joseph yegukanye ‘Tour de l’Espoir’ abona amahirwe yo kuzakina Tour de France U23

Areruya Joseph yegukanye ‘Tour de l’Espoir’ abona amahirwe yo kuzakina Tour de France U23

Editorial 05 Feb 2018 IMIKINO

Areruya Joseph yegukanye isiganwa rya Tour de l’Espoir ryaberaga muri Cameroun, bimuhesha itike yo gukina Tour de l’Avenir, isiganwa ry’abatarengeje imyaka 23 rya Tour de France rizaba muri Kanama 2018.

Uyu Munyarwanda w’imyaka 22 ukomeje kwandika amateka muri Afurika, yasoje ari uwa Kane mu gace ka nyuma kabaye kuri iki Cyumweru kavaga ahitwa Akono gasoreza mu Murwa Mukuru Yaoundé ku ntera ya kilometero 80.5 kegukanwa n’Umunya-Eritrea, Henok Mulubrhan, wakoresheje 1:50’44’’.

Areruya yambaye umwambaro w’umuhondo kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kwitwara neza mu gace ka Gatatu k’iri rushanwa yakoreshejemo imbaraga nyinshi we na Mugisha Samuel akagaharira uyu mugenzi we kuko bagereye rimwe ku murongo maze akamusunika kugira ngo agende atsinde.

Aba basore bombi basanzwe banakinana mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo, bakoresheje amasaha 2:28:40, basiga uwaje abakurikiye Beza Million wo muri Ethiopia iminota 2:37” naho ku rutonde rusange Areruya afata umwanya wa mbere arusha Visser Louis amasegonda 40 akarusha Mebrahtom Natnael wa gatatu iminota 2:16.

Kuba yari yizigamye ibihe bihagije kandi afite umukinnyi umwe agomba gucunga cyane mu gace ka nyuma, byamufashije cyane bituma akina nta gihunga nubwo mu muhanda ikipe y’u Rwanda yagiye ihangana bikomeye n’ibitero by’Abanya-Afurika y’Epfo, Côte d’Ivoire na Eritrea bashakaga gucomoka.

Iri ribaye isiganwa rya gatatu rikomeye muri Afurika Areruya yegukanye mu gihe kitarenze amezi atatu, harimo Tour du Rwanda yatwaye mu Ugushyingo 2017 na La Tropicale Amissa Bongo yegukanye muri Mutarama 2018.

Areruya na bagenzi be barimo Mugisha Samuel, Munyaneza Didier, Ukiniwabo René Jean Paul, Ruberwa Jean na Hakiruwizeye Samuel banahesheje u Rwanda kuba igihugu cya mbere mu 13 byari byakinnye iri siganwa, Maroc iba iya kabiri naho Eritrea iba iya gatatu mu gihe Cameroun yaryakiriye ari iya karindwi.

Areruya Joseph yanditse amateka yo kwegukana Tour de l’Espoir ikinwe bwa mbere muri Afurika

Mu bakinnnyi 15 ba mbere, u Rwanda rufitemo bane rukaba ari nacyo gihugu cyabaye icya mbere muri Afurika

Mu gace ka nyuma, Areruya yabaye uwa 4, Munyaneza Didier uwa 7, Hakiruwizeye Samuel uwa 9, Ukiniwabo René Jean Paul uwa 11, Mugisha Samuel uwa 21 naho Ruberwa Jean Damascène aba uwa 36

Amafoto ya Areruya na Mugisha ubwo bitwaraga neza ku munsi ubanziriza uwa nyuma

Ubwo Areruya yambikwaga umwenda w’umuhondo kuri uyu wa Gatandatu

Yahise abona amahirwe yo kuzitabira Tour de l’Avenir, isiganwa ry’abatarengeje imyaka 23 rya Tour de France rizaba muri Kanama 2018

Yari yagereye ku murongo rimwe na Mugisha Samuel aramuharira yegukana aka gace

Abasore bari bahagarariye Team Rwanda berekanye ubuhanga mu kunyonga igare

2018-02-05
Editorial

IZINDI NKURU

Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Editorial 01 Mar 2025
Tanzania : Ni iki cyatumye Ise w’umuhanzi Diamond  adatumurwa mu birori by’umwuzukuru we

Tanzania : Ni iki cyatumye Ise w’umuhanzi Diamond adatumurwa mu birori by’umwuzukuru we

Editorial 16 Feb 2016
Aline GAHONGAYIRE ukubutse muri Amerika

Aline GAHONGAYIRE ukubutse muri Amerika

Editorial 14 Oct 2016
CHAN 2018: U Rwanda rwatsinze Guinée Equatoriale

CHAN 2018: U Rwanda rwatsinze Guinée Equatoriale

Editorial 20 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Brazaville : Abanyarwanda bakuriweho sitati y’ ubuhunzi barahigwa bufuni na buhoro
INKURU NYAMUKURU

Brazaville : Abanyarwanda bakuriweho sitati y’ ubuhunzi barahigwa bufuni na buhoro

Editorial 06 Feb 2018
Amb. Rugira yagiranye ibiganiro n’Intumwa ya Papa Francis mu Bubiligi
POLITIKI

Amb. Rugira yagiranye ibiganiro n’Intumwa ya Papa Francis mu Bubiligi

Editorial 04 Jan 2018
Rutsiro: Ubutwari bw’Umurinzi w’igihango Rwamucyo warokoye Abatutsi barenga 400 yifashishije ubwato
Amakuru

Rutsiro: Ubutwari bw’Umurinzi w’igihango Rwamucyo warokoye Abatutsi barenga 400 yifashishije ubwato

Editorial 13 Apr 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru