Umunyarwanda Areruya Joseph yegukanye igihembo cy’umukinnyi uhatana kurusha abandi mu gace ka nyuma ka Tour de France y’abari munsi y’imyaka 23.
Ni ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye Tour de France y’abari munsi y’imyaka 23 izwi nka “Tour de l’Avenir”.
Ntabwo abakinnyi baruserukiye borohewe n’imisozi n’umuvuduko udasanzwe iri siganwa ryagenderagaho.
Muri batandatu bari bitabiriye iri siganwa, bane barimo Munyaneza Didier, Hakiruwizeye Samuel, Ukiniwabo Rene Jean Paul na Manizabayo Eric bavuyemo ku munsi wa gatatu.
Mu tundi duce turindwi, Mugisha Samuel na Areruya Joseph, bakomeje guhangana n’amakipe nka Colombia, U Butaliyani, u Busuwisi n’andi bonyine.
Mu gace ka nyuma kavaga Val d’Isère kajya i Saint Colomban des Villards Col du Glandon ku ntera ya kilometero 150.8 kakinwe kuri iki Cyumweru, Areruya Joseph yegukanyemo igihembo cy’umukinnyi uhatana kurusha abandi.
Isiganwa muri rusange ryegukanywe na Pogačar Tadej ukomoka muri Slovenia akurikirwa n’Umuholandi Arensman Thymen naho Umusuwisi Mäder Gino aba uwa Gatatu.
Areruya yasoje muri rusange ari uwa 73 naho Mugisha aba uwa 76 mu bakinnyi 124 babashije gusoza. Ryari ryatangiwe na 156 abandi bakaba baragiye bavamo gake gake.
Tour de l’Avenir yabaga ku nshuro ya 55, igamije gutyaza ubumenyi no guha ubunararibonye abakinnyi bari munsi y’imyaka 23, ibategura kuzitabira Tour de France y’abakuru.