Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, nibwo ikipe ya As Kigali yatsinze ikipe ya Olympique de Missiri Sima yo mu birwa bya Comoros ibitego bitandatu ku busa mu mukino wo kwishyura, ni nyuma yaho iyi kipe ihagarariye u Rwanda yari yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza.
Mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya As Kigali niyo yatangiye neza kuko ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 27, nibwo iyi ikipe yakorewe ikosa maze rihanwa neza na Kwizera Pierre uzwi nka Pierrot ahita abonera igitego cya mbere iyi kipe.
Iki gitego cyabonetse nyuma y’uburyo butari buke As Kigali yari yabonye ariko ikagerageza amahirwe ariko ntibyayikundira.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira nibwo ikipe y’abanyamujyi yakomeje gusatira cyane ku buryo mu minota ine ya nyuma y’igice cya mbere yabonyemo ibitego bibiri mu izamu rya Olympique de Missiri Sima.
Ubwo hari ku munota wa 41 w’umukino nibwo iyi kipe yongeye kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan wavuye mu ikipe ya Etincelles, ni ku mupira wari uhinduwe na Aboubakar Lawar.
Ku munota wa 45′, nibwo As Kigali ibifashijwemo na rutahizamu w’umunya Nigeria, Aboubacar Lawar yatsinze igitego cya gatatu, bityo amakipe yombi ajya ku ruhuka ari ibitego bitatu bya As Kigali ku busa bwa Olympique de Missiri Sima.
Bavuye ku ruhuka, mu gice cya kabiri nibwo AS Kigali ibifashijwemo nanone na Niyibizi Ramadhan yatanze umupira wabyaye igitego cya kane cyatsinzwe na Hussein Shaban Shabalala wari wakomeje gushakisha igitego mu minota ya mbere.
Ku munota wa 60, ikipe itozwa na Eric Nshimiyimana yabonye igitego ya Gatanu muri uyu mukino, cyatsinzwe na myugariro Rukundo Denis wavuye mu ikipe ya Police FC yo mu gihugu cya Uganda.
Mu minota ya nyuma y’umukino ikipe ya Missiri Sima, yagize ikibazo cyo kubura umunyezamu wayo ndetse umubare wo gusimbuza wuzuye, bashyiramo umukinnyi w’imbere bamugira umunyezamu bityo Biramahire Abedy Christophe abona igitego cya gatandatu cya As Kigali.
Ikipe ya As Kigali, ikaba yakomeje mu kindi kiciro ku giteranyo cy’ibitego 8-2, iyi kipe biteganyijwe ko izakina na Darling Club Mote Mapempe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi gutaha k’u Kwakira.