• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri Estádio do Zimpeto izakiniraho na Costa do Sol

Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri Estádio do Zimpeto izakiniraho na Costa do Sol

Ubwanditsi 18 Apr 2018 IMIKINO

Rayon Sports yakoreye imyitozo bwa mbere kuri Estádio do Zimpeto mu Mujyi Maputo muri Mozambique aho izakinira kuri uyu wa Gatatu na Costa do Sol yo muri iki gihugu mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup.

Rayon Sports itari yabonye ikibuga ikoreraho imyitozo kuri uyu wa Mbere, bikaba ngombwa ko Abanyarwanda baba i Maputo bayikodeshereza ikitagira amatara bagakoresha ay’imodoka, kuri uyu wa Kabiri nk’uko biteganywa n’amategeko ya CAF yahawe umwanya ikorera ku kibuga izakiniraho.

Iyi myitozo ya nyuma, yabereye imbere y’abafana bari baje kureba ikipe yabo banatera ingabo mu bitugu abakinnyi mu rugamba rukomeye bafite rwo kwandikisha amateka yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda ikandagije ikirenge mu mikino y’amatsinda mu marushanwa yo ku Mugabane wa Afurika.

Rayon Sports yari yitwaye neza mu mukino ubanza i Kigali aho yatsinze Costa do Sol ibitego bitatu ku busa, irasabwa kudatsindwa ibirenze bibiri ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

Umukino uzatangira saa 19h00 z’i Maputo ari nazo z’i Kigali, Estádio do Zimpeto uzaberamo ikaba yakira abafana ibihumbi 42 bicaye.

Abakinnyi 18 umutoza Ivan Minnaert wa Rayon Sports yatwaye:

Abazamu: Ndayishimiye Eric, Ndayisenga Kassim

Ba myugariro: Faustin Usengimana, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Nyandwi Saddam, Eric Rutanga na Manzi Thierry

Abakina hagati: Kevin Muhire, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Mugisha François, Djabel Manishimwe na Yassin Mugume

Ba rutahizamu: Shassir Nahimana, Shaban Hussein Tshabalala, Ismaila Diarra na Christ Mbondi

Abafana ba Rayon Sports muri Mozambique bashyigikiye ikipe yabo mu myitozo ya nyuma mbere y’umukino

Rayon Sports ifite impamba y’ibitego bitatu yatsindiye mu Mujyi wa Kigali mu mukino ubanza

Abafana ba Rayon Sports bizeye kwandikira amateka muri Mozambique

Perezida w’abafana ba Rayon Sports, Claude Muhawenimana (hagati) n’abandi bayihebeye bari bafite akanyamuneza

Estádio Nacional do Zimpeto yafunguwe ku mugaragaro ku wa 23 Mata 2011

Yakira abafana ibihumbi 4

2018-04-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Shampiyona y’u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n’imikino ya gicuti y’Amavubi

Shampiyona y’u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n’imikino ya gicuti y’Amavubi

Ubwanditsi 24 Dec 2021
Rayon Sports inganyije na Yanga African, Gor Mahia yihagararaho mu rugo

Rayon Sports inganyije na Yanga African, Gor Mahia yihagararaho mu rugo

Ubwanditsi 17 May 2018
APR BBC irayoboye mu mikino ya kamarampaka 2024 ihanganyemo na Patriots BBC

APR BBC irayoboye mu mikino ya kamarampaka 2024 ihanganyemo na Patriots BBC

Ubwanditsi 17 Sep 2024
Ikipe ya As Muhanga yirukanye umutoza wayo Nduwantare Ismael kubera umusaruro muke.

Ikipe ya As Muhanga yirukanye umutoza wayo Nduwantare Ismael kubera umusaruro muke.

Ubwanditsi 13 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zari yakwepye umusore washakaga kumuha impano y’imodoka ihenze- AMAFOTO
HIRYA NO HINO

Zari yakwepye umusore washakaga kumuha impano y’imodoka ihenze- AMAFOTO

Ubwanditsi 12 May 2018
Abasirikare b’u Rwanda 140 barwanisha imodoka z’intambara  bari kwitegura kwerekeza muri Centrafrika
Mu Rwanda

Abasirikare b’u Rwanda 140 barwanisha imodoka z’intambara bari kwitegura kwerekeza muri Centrafrika

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Umuriro ukomeje kwaka muri RNC : Bamwe mu bayobozi bayo muri Canada banze gushyira mu bikorwa icyemezo kibahagarika
INKURU NYAMUKURU

Umuriro ukomeje kwaka muri RNC : Bamwe mu bayobozi bayo muri Canada banze gushyira mu bikorwa icyemezo kibahagarika

Ubwanditsi 02 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru