Igitego cyo mu minota 30 y’inyongera cyahesheje AS Kigali kwegukana igikombe cy’Amahoro yaherukaga mu 2013, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Kiyovu Sports yaburaga abarimo Bonane Janvier ufite amakarita y’umuhondo, yahushije uburyo bwari kuyiha igitego mu minota ya mbere kuri Nizeyimana Jean Claude, byayisabye gutegereza umunota wa 39, ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rwabuhihi Aimé Placide n’umutwe ku mupira w’umuterekano watewe na Kalisa Rachid.
AS Kigali yatangiye igice cya kabiri isatira bikomeye ndetse nyuma y’iminota icyenda amakipe yombi avuye kuruhuka, Niyomugabo Jean Calude yishyura igitego cyatumye anganya igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino, hitabazwa 30 y’inyongera.
Nsabimana Eric yafashije AS Kigali kongera kwegukana Igikombe cy’Amahoro ubwo yayitsindiraga igitego cyo ku munota wa gatatu muri 30 y’inyongera, ubwo yari amaze gucenga Serumogo Ali na Rwabuhihi Placide ba Kiyovu Sports, agatera ishoti rikomeye umunyezamu Nzeyurwanda Djihad atabashije kugarura.
Kiyovu Sports yakomeje gusatira mu minota yari isigaye, ariko ntiyabasha kwishyura AS Kigali yakiniraga inyuma, irinda izamu ryayo.
Uyu wabaye umukino wa gatanu wa nyuma Kiyovu Sports itsinzwe mu Gikombe cy’Amahoro nyuma yo kuhatsindirwa mu 1995, 1996, 1997, 1998 (itakinnye ubwo yari guhura na Rayon Sports) ndetse n’uyu munsi mu 2019.
AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro yaherukaga mu 2013, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2019/20 izatangira mu kwezi gutaha.
Rayon Sports yegukanye umwanya wa 3 nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 3-1 mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu.
Mu cyiciro cy’abagore cyakinnye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, igikombe cyegukanywe na AS Kigali WFC yatsinze Scandinavia WFC igitego 1-0 mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Inyemera WFC yatsinze Mutunda WFC ibitego 4-1.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ali, Ahoyikuye Jean Paul, Karera Hassan, Rwabuhihi Placide, Kalisa Rachid, Habamahoro Vincent, Nizeyimana Djuma, Nieyimana Jean Claude, Shavy Babicka na Armel Ghislain Djimoe.
AS Kigali: Bate Shamiru, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Marc Govin, Rurangwa Mossi, Bishira Latif, Ntamuhanga Tumaini, Nsabimana Eric, Ndayisenga Fuadi, Ndarusanze Jean Claude na Kalanda Frank.
Src : IGIHE