• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umunya-Kenya Laban Korir n’Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence begukanye Kigali International Peace Marathon   |   09 Jun 2025

  • Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi   |   07 Jun 2025

  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y’umubyeyi w’Umunye-Congo

Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y’umubyeyi w’Umunye-Congo

Editorial 11 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Intimba n’icyoba ni byose ku babyeyi b’Abanye-Congo, nyuma y’aho abana babo barenga 3,000 bamaze kwinjizwa mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bitegetswe na Perezida Félix Tshisekedi.

Mu ijambo Tshisekedi aherutse kuvugira kuri Televiziyo y’igihugu ku wa 3 Ugushyingo, akomoza ku mutekano muke mu Burasirazuba yagize ati “Igihugu kiraduhamagara, gikeneye imbaraga z’abasore n’inkumi bose… Ndabashishikariza kwibumbira mu mitwe yitwara gisirikare, kugira ngo mufashe ingabo zacu mu rugamba rukomeye zirimo.”

Imitwe yitwara gisirikare Tshisekedi yavugaga, ni imwe ihabwa imyitozo n’intwaro maze ikabana n’abasivili nk’uko Interahamwe zakoraga mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Iyi mitwe iba ishinzwe kwica abatavugarumwe n’ubutegetsi, guteza imvururu no gusahura ndetse no gukomeza gukwirakwiza invugo zibiba urwango ahanini zibasira Abatutsi b’Abanye-Congo, ziganisha ku mugambi wa jenoside ishobora gukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Umwe mu babyeyi b’Abanye-Congo utuye mu Mujyi wa Goma (yasabye ko amazina ye ahishwa), yahuye n’abanyamakuru, amarira ashoka ku matama, ubona ko afite intimba ikomeye ku mutima.

Asepfura, yazamuye ijwi ritumvikanaga neza kubera intege nke agira ati: “Iyi mitwe yitwara gisirikare nimara gutangizwa noneho benewacu bavuga Ikinyarwanda izabamarira ku icumu. Nta mutekano byatugezaho ahubwo bizatuma ubwicanyi bwiyongera. Uburyo Tshisekedi ari gushakamo amaboko yo kunganira ingabo ntibuhwitse.”

Ubusanzwe abasirikare bagomba kwinjizwa mu ngabo harebwe ku myaka yabo, ubuzima buzira umuze, hakanategurwa aho bazakorera imyitozo nibura nk’umwaka. Ibyo ariko bikorwa nyuma y’uko ugiye kwinjizwa yagaragaje ubushake.

Abamaze kwinjizwa bose babikoze kuko Tshisekedi yategetse. Imyaka yabo ntiyitabwaho (harimo abarengeje 30), ndetse ntibasuzumwa indwara z’akarande zishobora gutuma basiga ubuzima mu myitozo.

Umubyeyi yakomeje ati “Abana bacu bakunda igihugu ariko si ko bose babasha gukora igisirikare. Biteye agahinda kuba bari gukukumba hatarebwe ibisabwa ku musirikare.” 

“Ubu turibaza impamvu Tshisekedi atubatse igisirikare kizima mbere y’amage, akaba yorekeye abana bacu mu mirwano FARDC isumbirijwemo na M23.”

Abanye-Congo baribaza uko abasirikare barenga ibihumbi 130 FARDC ifite bananiwe guhashya M23 ifite abarwanyi batarenga 8,000. 

Kuri bo, bakunda igihugu ariko bashenguwe bikomeye no kuba ubutegetsi bwa Tshisekedi buha ibikoresho FDLR, umutwe w’iterabwoba uhora ubicira imiryango, ubatwikira mu nzu, ubafata ku ngufu ukabasambanyiriza abana, ndetse ugasahura umutungo kamere wa Congo.

Ku wa 18 Ukwakira, Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch) wagaragaje ko FARDC yifatanyije na FDLR mu kurwanya M23. Nyamara M23 irarwanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda barimo kwicwa uko bwije n’uko bukeye.

Yakomeje ati “Ndabaza Tshisekedi,  ni gute abana bagiye gutozwa ibyumweru bibiri bazahangana  n’abarwanyi ba M23 bamaze ibinyacumi by’imyaka mu gisikare? Ibyo FARDC yananiwe, abana bacu b’abasivili nibo bazabishobora?” 

“Imitima yacu irahagaze, ibyo turya ntibitugera ku nzoka kubera abana bacu boretswe mu ntambara bataherewe imyitozo ikwiye.”

Uyu mubyeyi yibukije Tshisekedi ko Abanye-Congo bazi ibibi by’intambara, kandi ingaruka zazo zimaze kubasaguka. 

Ati “Imiryango yacu iheze ishyanga kubera intambara. Tubabajwe n’uko Perezida twari turangamiye ngo aduhe agahenge gato ahisemo imirwano nyamara M23 isaba ibiganiro.”

2022-11-11
Editorial

IZINDI NKURU

RDC yaburiye Loni ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa uri muri Kivu y’Epfo

RDC yaburiye Loni ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa uri muri Kivu y’Epfo

Editorial 01 Apr 2019
REG WBC yabonye itike y’igikombe cya Afurika itsinze APR WBC mu mikino ya Zone V ibera muri Zanzibar

REG WBC yabonye itike y’igikombe cya Afurika itsinze APR WBC mu mikino ya Zone V ibera muri Zanzibar

Editorial 01 Nov 2024
Perezida Kagame yashimye SADC yagabanije ibibazo by’umutekano mu karere iherereyemo

Perezida Kagame yashimye SADC yagabanije ibibazo by’umutekano mu karere iherereyemo

Editorial 17 Aug 2018
Umurambo wa Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru wasanzwe mu modoka, bikekwa ko yishwe

Umurambo wa Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru wasanzwe mu modoka, bikekwa ko yishwe

Editorial 18 Sep 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru