• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

Ubwanditsi 11 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma y’igihe gito Pascal Nyamurinda atorewe kuba Meya w’Umujyi wa Kigali, yanditse ibaruwa agaragaza ko yeguye ku murimo ye kubera impamvu ze bwite, ibintu njyanama igiye kwigaho ikabisesengura ikamenya ikizakurikiraho. Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mata 2018, nibwo Pascal Nyamurinda yandikiye Njyanama y’Umujyi wa Kigali avuga ko yeguye ku mirimo yo kuyobora uyu murwa mukuru w’u Rwanda kubera impamvu ze bwite.

Perezida wa Njyamana y’Umujyi wa Kigali, Rutabingwa Athanase, yabwiye itangazamakuru  ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo bakiriye ibaruwa ya Pascal Nyamurinda amenyesha njyanama ko yeguye. Yagize ati: “Twabonye ibaruwa ye ejo, yari ibaruwa ngufi cyane avugamo ko yeguye kubera impamvu ze bwite… Ntabwo turaterana ngo twemeze ikizakurikiraho.”

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, umujyi wa Kigali wagiye uyoborwa n’abantu batandukanye barimo ababaye aba Perefe Kigali igifatwa nka Perefegitura, hakabamo n’ababaye aba Meya. Kuva mu 1994 kugeza muri 2001, abayoboraga umujyi wa Kigali babaga ari aba Perefe naho nyuma yaho batangiye kuba aba Meya.

Lt Col Rose Kabuye (wari ufite ipeti rya Major icyo gihe) yabaye Perefe wa Kigali kuva mu 1994 kugeza mu 1997. Yasimbuwe na Musoni Protais wayoboye Kigali kuva mu 1997 kugeza mu 1999, naho uwa nyuma wabaye Perefe ni Kabandana Marc wayiyoboye kuva mu 1999 kugeza muri 2001.

Aho umujyi wa Kigali utangiriye kuyoborwa n’aba Meya (Mayor), uwa mbere wawuyoboye ndetse wavugishije benshi ku gihe cy’ubuyobozi bwe, ni Mutsindashyaka Theoneste wabaye Meya kuva muri 2001 kugeza muri 2006, agasimburwa na Aissa Kirabo Kacyira wabaye Meya kuva muri 2006 kugeza muri 2011, hakaza Fidèle Ndayisaba wabaye Meya kuva muri 2011 kugeza muri 2016 hanyuma hakazaho Dr Mukaruliza Monique wayoboye igihe gito, kuva tariki 29 Gashyantare 2016 kugeza ubwo yahindurirwaga imirimo n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2017, agahita agirwa ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.

Muri iyo nama y’Abaminisitiri, ninaho hatangarijwe impinduka mu kigo cy’igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyari gisanzwe kiyoborwa na Pascal Nyamulinda, ubu iki kigo kikaba cyarahawe undi muyobozi mushya witwa MUKESHA Josephine, naho Nyamurinda yasimbuye akaba yatorewe kuba Meya mushya w’Umujyi wa Kigali muri Gashyantare 2017, akaba yari amaze umwaka n’amezi abiri ayobora uyu mujyi.

2018-04-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Ubwanditsi 02 Dec 2024
Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n’igice z’amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda?

Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n’igice z’amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda?

Ubwanditsi 15 Mar 2021
Lt Manzi yatawe muri yombi azira kutubahiriza amasezerano yagiranye na CMI mbere y’uko imufungura ntabwo ari intasi y’u Rwanda nkuko bivugwa n’ibinyamakuru bya Uganda

Lt Manzi yatawe muri yombi azira kutubahiriza amasezerano yagiranye na CMI mbere y’uko imufungura ntabwo ari intasi y’u Rwanda nkuko bivugwa n’ibinyamakuru bya Uganda

Ubwanditsi 24 Sep 2020
Burundi:  Mu kiyaga cya Rweru hongeye kuboneka imirambo ijombyemo ibiti, abaturage ntibashira amakenga  ubuyobozi bwa komini n’ubw’abashinzwe umutekano.

Burundi:  Mu kiyaga cya Rweru hongeye kuboneka imirambo ijombyemo ibiti, abaturage ntibashira amakenga  ubuyobozi bwa komini n’ubw’abashinzwe umutekano.

Ubwanditsi 25 Feb 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Ngabo
    April 13, 20184:57 pm -

    Munyangire irakatage nyamara!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa Benin  Patrice Talon arasesekara i Kigali kuri uyu wa mbere
Mu Mahanga

Perezida wa Benin Patrice Talon arasesekara i Kigali kuri uyu wa mbere

Ubwanditsi 28 Aug 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 24 Apr 2023
U Bubiligi bwandikiye amateka ku Buyapani, busanga Brazil muri ¼
IMIKINO

U Bubiligi bwandikiye amateka ku Buyapani, busanga Brazil muri ¼

Ubwanditsi 03 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru