Kuri uyu wa Mbere ubwo yaganiraga n’urubyiruko rugera ku 2000 ruhuriye mu itorero ’Inkomezamihigo’ , Perezida Kagame yasabye abayobozi kuzuza inshingano zabo bagakora ibiri mu nyungu z’abaturage, nk’uburyo burambye bwo gusigasira ibyagezweho, bakibanda ku gukora ibintu bizima, ibibazo by’abaturage bigakemuka.
Yagize ati “N’iyo haje ikibazo giturutse ahandi ukababwira uti mutabare, baraza, kubera ko bazi inyungu babifitemo, abayobozi uko bakora, uko bitwara, bababonamo ko bakorera inyungu zabo. Iyo batabibona, buri wese yikorera uko abyishakiye bakabona ibikorwa biri mu nyungu z’abantu bake bitari uko babyifuza, iyo ubahamagaye ntibaza, bati ba bandi babifitemo inyungu nibajyeyo.”
Yabihuje n’ibibazo byugarije ibihugu bikomeye, yirinda kugira igihugu akomozaho, avuga ko yizeye ko urubyiruko rukurikirana amakuru mpuzamahanga agezweho uyu munsi, bakaba baragiye banakurikirana abagiye bavuga ku Rwanda barunenga.
Yagize ati “Uburyo bwa mbere, njyewe namwe mwese ni uko dukora ibitureba kandi tukabikora neza bikaduhira. Ibindi byo kujya gusubiza cyangwa gutukana ntukabiteho umwanya. Wowe reba ibikureba ubundi ukore ibyo ushaka, biguhire. Igisubizo cya kabiri gituruka ku bo bayobora.”
“Bagiye gukemura iby’abandi bibagirwa gukemura iby’iwabo. Bwajya gucya mu gitondo, abaturage bakababwira bati ‘mwaratumenyereye cyane. Twarabizeye, tubaha ububasha murangije mujya gukora mu nyungu zabo, murangije mujya kwita ku gihugu cy’abandi none muje kudushakamo amajwi, uyu munsi ntabwo tubatora.’”
Yakomeje avuga ko ibiri kubabaho biza kubasigira isomo, ati “Ibi byose mureba, sinirirwa mvuga aho ari ho n’ibyo ari byo, ariko buriya baraza batwumve, bavuge bati’ namwe buriya mufite ubwenge mushobora gukora ibintu bikabahira twe ibyacu bikatugaruka? Ibisubizo barabyiha.”
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aganira n’urubyiruko rusaga 2000, rwo mu itorero ’Inkomezamihigo’
Inkomezamihigo