Kuri uyu wa 6 Gashyantare 2019, Polisi ya Uganda yashyikirije u Rwanda abaturage barindwi barimo umugabo umwe, abagore bane n’abana babiri bo mu Ntara y’Amajyaruguru, bari baragizwe imbohe muri Uganda nyuma yo gufatirwa mu nzira kandi bafite ibyangombwa.
Bashyikirijwe ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka ku Mupaka wa Cyanika aho bageze saa Saba z’amanywa.
Aba baturage bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kisoro, barekuwe barimo Muhirwa Jean Paul wari umucuruzi muri Kisoro aho yari amaze imyaka itandatu akorera, anahafite umugore bafitanye umwana umwe.
Abagore bane bari kumwe bafashwe ku mugoroba wo ku wa 5 Gashyantare 2019, bakuwe mu modoka ngo kuko batari bafite uruhushya rw’igihe kirekire rubemerera kujya i Kampala, bahita bafungirwa i Kisoro.
Yankurije Florence usanzwe utuye i Bunyoro muri Uganda aho amaze imyaka itanu, yabwiye itangazamakuru ko yatandukanyijwe n’umugabo we bari bafitanye abana babiri.
Ati “Nageze muri Uganda nshakirayo umugabo, nari naje gusura iwacu, bamfashe ndi mu nzira ntaha. Ku mupaka bari bansinyiye ariko tugeze mu nzira badusubiza inyuma.”
Muhirwa Jean Paul utuye muri Burera ariko ukorera akazi k’ubucuruzi muri Uganda yavuze ko yari amaze iminsi itandatu afunze.
Yagize ati “Nafungiwe ko nta byangomwa nari mfite. Bamfashe nje gushaka ibibisimbura hano mu Rwanda. Bambwiye ko bagiye kunjyana mu butabera ndabatakambira mbabwira ko mfite umugore muri Uganda. Banyemereye kundekura hamwe n’abandi Banyarwanda.”
Yavuze ko hari Abanyarwanda benshi bafunzwe kubera ibyangombwa kandi bategereje kuburanishwa.
Yakomeje ati “Abo twari dufunganywe b’Abanya-Uganda batubwiraga ngo Abanyarwanda turi abagome, dufite ubwenge bwinshi.’’
Abagore barimo Namahoro Assouma, Yankurije Florence na Nyiramahirwe Anonciata bari bahawe icyangombwa cy’igihe gito kibemerera kwinjira mu gihugu, bose bafatiwe mu nzira. Barajwe muri gereza, ntibahabwa n’amazi yo kunywa.
Nyiramahirwe Anonciata ufite abana babiri utuye mu Murenge wa Cyanika, yakuwe mu modoka yerekeza i Kampala igeze ahitwa Nyakabande, ajyanwa n’imodoka ya Polisi.
Yagize ati “Bisi zose zageraga Nyakabande zigahagarikwa, hakagira abakurwamo, abandi bagakomeza. Badukuyemo bajya kudufungira i Kisoro, twari abagore 10. Bukeye batwandikiye inyandiko batuzana hano ku mupaka, badushyikiriza u Rwanda.”
“Hari Abanyarwanda bandi basigayemo, twe baturekuye kuko twaciye ku mupaka mu buryo bwemewe n’amategeko. Ubu nahombye amafaranga asaga 7500 Frw nari natanze kuri bisi.”
Yavuze ko Abanyarwanda bafunze bahura n’akaga ko gusabwa amashilingi angana na miliyoni ebyiri, hafi nk’ibihumbi 500 Frw ngo barekurwe.
Si ubwa mbere, Polisi ya Uganda itaye muri yombi, ikanafunga Abanyarwanda b’inzirakarengane bagiye kuhakorera ubushabitsi.
Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabo itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko.
INKURU BIFITANYE ISANO : Agahinda K’abandi Banyarwanda Babiri Bashimutiwe Muri Uganda
Muri Mutarama 2019 Polisi ya Uganda yashyikirije u Rwanda abaturage babiri barimo Kayihura Potien w’imyaka 53 na Tuyiringire Emmanuel w’imyaka 25 bo mu Ntara y’Amajyaruguru. Bagejejwe mu gihugu batanga ubuhamya bw’ihohoterwa bakorewe muri Uganda aho bari bamaze igihe bafungiye, banasabwa ruswa ngo barekurwe.