• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Editorial 07 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kuri uyu wa 6 Gashyantare 2019, Polisi ya Uganda yashyikirije u Rwanda abaturage barindwi barimo umugabo umwe, abagore bane n’abana babiri bo mu Ntara y’Amajyaruguru, bari baragizwe imbohe muri Uganda nyuma yo gufatirwa mu nzira kandi bafite ibyangombwa.

Bashyikirijwe  ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka ku Mupaka wa Cyanika aho bageze saa Saba z’amanywa.

Aba baturage bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kisoro, barekuwe barimo Muhirwa Jean Paul wari umucuruzi muri Kisoro aho yari amaze imyaka itandatu akorera, anahafite umugore bafitanye umwana umwe.

Abagore bane bari kumwe bafashwe ku mugoroba wo ku wa 5 Gashyantare 2019, bakuwe mu modoka ngo kuko batari bafite uruhushya rw’igihe kirekire rubemerera kujya i Kampala, bahita bafungirwa i Kisoro.

Yankurije Florence usanzwe utuye i Bunyoro muri Uganda aho amaze imyaka itanu, yabwiye itangazamakuru ko yatandukanyijwe n’umugabo we bari bafitanye abana babiri.

Ati “Nageze muri Uganda nshakirayo umugabo, nari naje gusura iwacu, bamfashe ndi mu nzira ntaha. Ku mupaka bari bansinyiye ariko tugeze mu nzira badusubiza inyuma.”

Muhirwa Jean Paul utuye muri Burera ariko ukorera akazi k’ubucuruzi muri Uganda yavuze ko yari amaze iminsi itandatu afunze.

Yagize ati “Nafungiwe ko nta byangomwa nari mfite. Bamfashe nje gushaka ibibisimbura hano mu Rwanda. Bambwiye ko bagiye kunjyana mu butabera ndabatakambira mbabwira ko mfite umugore muri Uganda. Banyemereye kundekura hamwe n’abandi Banyarwanda.”

Yavuze ko hari Abanyarwanda benshi bafunzwe kubera ibyangombwa kandi bategereje kuburanishwa.

Yakomeje ati “Abo twari dufunganywe b’Abanya-Uganda batubwiraga ngo Abanyarwanda turi abagome, dufite ubwenge bwinshi.’’

Abagore barimo Namahoro Assouma, Yankurije Florence na Nyiramahirwe Anonciata bari bahawe icyangombwa cy’igihe gito kibemerera kwinjira mu gihugu, bose bafatiwe mu nzira. Barajwe muri gereza, ntibahabwa n’amazi yo kunywa.

Nyiramahirwe Anonciata ufite abana babiri utuye mu Murenge wa Cyanika, yakuwe mu modoka yerekeza i Kampala igeze ahitwa Nyakabande, ajyanwa n’imodoka ya Polisi.

Yagize ati “Bisi zose zageraga Nyakabande zigahagarikwa, hakagira abakurwamo, abandi bagakomeza. Badukuyemo bajya kudufungira i Kisoro, twari abagore 10. Bukeye batwandikiye inyandiko batuzana hano ku mupaka, badushyikiriza u Rwanda.”

“Hari Abanyarwanda bandi basigayemo, twe baturekuye kuko twaciye ku mupaka mu buryo bwemewe n’amategeko. Ubu nahombye amafaranga asaga 7500 Frw nari natanze kuri bisi.”

Yavuze ko Abanyarwanda bafunze bahura n’akaga ko gusabwa amashilingi angana na miliyoni ebyiri, hafi nk’ibihumbi 500 Frw ngo barekurwe.

Si ubwa mbere, Polisi ya Uganda itaye muri yombi, ikanafunga Abanyarwanda b’inzirakarengane bagiye kuhakorera ubushabitsi.

Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabo itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko.

INKURU BIFITANYE ISANO : Agahinda K’abandi Banyarwanda Babiri Bashimutiwe Muri Uganda

Muri Mutarama 2019 Polisi ya Uganda yashyikirije u Rwanda abaturage babiri barimo Kayihura Potien w’imyaka 53 na Tuyiringire Emmanuel w’imyaka 25 bo mu Ntara y’Amajyaruguru. Bagejejwe mu gihugu batanga ubuhamya bw’ihohoterwa bakorewe muri Uganda aho bari bamaze igihe bafungiye, banasabwa ruswa ngo barekurwe.

2019-02-07
Editorial

IZINDI NKURU

Dusengimana Théogene yaba yarishwe n’inzego z’ubutasi za Uganda zifatanyije na RNC?

Dusengimana Théogene yaba yarishwe n’inzego z’ubutasi za Uganda zifatanyije na RNC?

Editorial 17 Apr 2019
FARDC yakajije ibitero bimaze gushegesha imitwe irimo P5 na RNC ya Kayumba Nyamwasa

FARDC yakajije ibitero bimaze gushegesha imitwe irimo P5 na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Editorial 28 Jun 2019
Abongereza barinubira leta yabo isesagura amafaranga menshi ku ba jenosideri batanu bahaburanishirizwa

Abongereza barinubira leta yabo isesagura amafaranga menshi ku ba jenosideri batanu bahaburanishirizwa

Editorial 10 Sep 2019
Uko Umujenosideri Kabuga yaciye murihumye Opération NAKI, akaba yiturije i Ngozi mu Burundi.

Uko Umujenosideri Kabuga yaciye murihumye Opération NAKI, akaba yiturije i Ngozi mu Burundi.

Editorial 05 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni aragerageza gusenya Opozisiyo ariko bishobora kutazoroha
POLITIKI

Museveni aragerageza gusenya Opozisiyo ariko bishobora kutazoroha

Editorial 04 Dec 2017
Gen Kale Kayihura Yakuwe Aho Yari Afungiwe Mu Kigo Cya Gisirikare Asubira Iwe I Muyenga
INKURU NYAMUKURU

Gen Kale Kayihura Yakuwe Aho Yari Afungiwe Mu Kigo Cya Gisirikare Asubira Iwe I Muyenga

Editorial 09 Jul 2018
Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?
Amakuru

Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Editorial 17 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru