• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ban ki-Moon yageze Bujumbura yerekwa ishusho itariyo

Ban ki-Moon yageze Bujumbura yerekwa ishusho itariyo

Editorial 23 Feb 2016 Mu Rwanda

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (LONI), Ban Ki-Moon, ejo kuwa mbere yageze ku kibuga cy’indege cya Bujumbura ahita yerekwa ishusho itariyo.

Ki-Moon uri mu Burundi mu ruzinduko rw’iminsi ibiri kwirebera uko ibintu byifashe no kuganira n’abanyapolotike b’icyo gihugu uko amahoro yagaruka kimaze hafi umwaka kitayafite.

Ki-Moon ageze ku kibuga cy’indege cya Bujumbura yakiriwe n’abayobozi benshi b’icyo gihugu barimo Visi Perezida wa mbere, Gaston Sindimwo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Alain Nyamitwe. Akarusho ariko n’uko yanakiriwe n’abantu benshi bamubyinira, bashaka kugaragaza yuko mu Burundi nta kibazo kandi mumby’ukuri gihari kandi gikomeye cyane.

Abo bategetsi b’u Burundi ariko bagiye kwakira Man Ki-Moon ku kibuga cy’indege bamugaragariza ishusho y’umutekano itariyo bagomba kuba baribeshye cyane kuko atashobora guhishwa ukuri kandi abakumubwira bahari.

Uretse abo bategetsi batandukanye b’u Burundi bagiye kwakira Moon aho ku kibuga cy’indege hari n’intumwa ye yihariye mu Burundi, Jamal Benomar kimwe na Ambasaderi wa LONI muri icyo gihugu, Paolo Lembo. Aba bazi neza uko ibintu byifashe muri icyo gihugu kandi nibo uwo munyamabaga mukuru wa LONI yumva kurusha abandi.

Mbere yo kubonana na Perezida Nkurunziza kandi Moon yabonanye n’abanyapolitike batavuga rumwe na leta nabo bamweretse uko ishusho yifashe. Amakuru dufite n’uko abo banyapolitike babwiye Ban Ki-Moon yuko mu ijoro ryabanjirije umunsi yageze mu Burundi hari abantu bane bishwe.

Ntabwo ibi by’abategetsi mu Burundi kwerekana ishusho itariyo Ban Ki-Moon ariwe ubikorewe bwa mbere. Mu ruzinduko nk’urwo delegasiyo y’abantu 15 bagize akanama k’umutekano ka LONI baherutse gukorera mu Burundi, Perezida Nkurunziza yabakiriye mu ntara ya Gitega iri mu Burundi rwagati, ashaka kugaragaza yuko no mu nzira zijya mu ntara ari amahoro.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza ariko bakavuga yuko ubwo bitegetsi kugaragariza abashyitsi b’umunsi umwe cyangwa itatu yuko mu Burundi ari amahoro byoroshye cyane kuko n’ubundi aribwo ahanini buhungabanya uwo mutekano.

-2241.jpg

-2242.jpg

-2240.jpg

Ban Ki-Moon na bamwe mu banyapolitiki b’i Burundi

Bushobora rero kwihangana ntibugire abantu bwica kugeza igihe abo bashyitsi bazatahukira, nubwo kenshi binanirana abashinzwe umutekano bakica n’abo bashyitsi bagihari.

Kayumba Casmiry

2016-02-23
Editorial

IZINDI NKURU

Nta kibazo cy’umutekano muke cyangwa cy’iterabwoba kiri mu Mujyi wa Kigali – Polisi

Nta kibazo cy’umutekano muke cyangwa cy’iterabwoba kiri mu Mujyi wa Kigali – Polisi

Editorial 25 Mar 2017
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika  ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Editorial 20 Sep 2017
APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.

APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.

Editorial 01 May 2021
Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa

Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa

Editorial 18 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Kambanda yemereye urukiko ko Guverinoma ye ari yo yakoze Jenoside
POLITIKI

Uko Kambanda yemereye urukiko ko Guverinoma ye ari yo yakoze Jenoside

Editorial 09 Apr 2020
Mubyo ba Bishop  bavuga ku butinganyi harimo ko ari iturufu yo kwaka ubuhungiro
HIRYA NO HINO

Mubyo ba Bishop bavuga ku butinganyi harimo ko ari iturufu yo kwaka ubuhungiro

Editorial 14 Nov 2017
Perezida Kagame mu bitabiriye ’Car free Day’ kuri iki cyumweru tariki ya 5/5
HIRYA NO HINO

Perezida Kagame mu bitabiriye ’Car free Day’ kuri iki cyumweru tariki ya 5/5

Editorial 05 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru