Umunyabamanga Mukuru wa Loni Bank Ki Moon, yirukanye mu kazi uwari umugaba mukuru w’ingabo za Loni zirinda amahoro muri Sudani y’Epfo, amushinja kunanirwa kurinda abaturage.
Ingabo za UNMISS zirenga ibihumbi 12 zirimo n’izo mu Rwanda, ziri muri iki gihugu aho zifite akazi ko kurinda abaturage.
Muri Nyakanga uyu mwaka, abasirikare ba UNMISS bashinjwe kunanirwa kurinda impunzi mu murwa mukuru Juba aho zari mu nkambi, aho abarenga 11 bishwe.
Izi ngabo kandi ngo zananiwe kurinda abakozi ba Loni muri uko kwezi, ubwo bagabwagaho igitero bari muri hoteli, bamwe bafatwa ku ngufu hafi y’inkambi y’izi ngabo.
Umuvugizi wa Ban witwa Stephane Dujarric yagize ati “Umunyamabanga mukuru wa Loni yategetse ko uyu muyobozi wa UNMISS ahita asimburwa vuba.”
Uwavanweho ni uwitwa Lieutenant-General Johnson Mogoa Kimani Ondieki ukomoka muri Kenya, akaba yari yagiye kuri uyu mwanya muri Gicurasi uyu mwaka.
Al Jazeera iravuga ko nyuma y’aho Lieutenant-General Johnson Mogoa Kimani Ondieki yirukanwe, ubu Loni igiye ngo gutangira gukora iperereza ku bantu bose bananiwe kurinda aba baturage bishwe.
Abasirikare bashyirwa mu majwi kuba bararaniwe kurinda aba baturage, barimo abo mu Bushinwa, u Buhinde, Ethiopia na Nepal.
Abasirikare ba UNMISS bari muri iki gihugu kuva mu mwaka wa 2011 ubwo Sudani y’Epfo yabonaga ubwigenge.
Lieutenant General Johnson Mogoa Kimani Ondieki wirukanywe na Ban Ki Moon