Raporo ya Banki y’Isi ku ishusho y’ubukungu mu gihe giciriritse, yagaragaje ko muri rusange iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda mu bihembwe bitatu bya 2019 bwari buhagaze neza, ibi bikaba byaratewe n’uburyo igihugu cyakomeje gutera imbere kubera ishoramari rikomeye.
Banki y’Isi ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigera kiri ku 10.9% mu mezi icyenda ya 2019, ugereranyije 8.2% by’ayo mezi ya 2018.
Ivuga ko ibi byatewe n’ishoramari ritari irya leta harimo iry’abikorera, iterambere mu by’ikoranabuhanga n’ibindi.
Iyi banki ivuga ko ibikorwa by’ubwubatsi mu 2019 byazamutse kuri 31% mu bihembwe bitatu by’uwo mwaka, serivisi zizamuka 10.7% mu gihe inganda ari 12.3%. Igaragaza kandi ko mu buhinzi ho byari 5.8%.
Mu 2020, ubukungu ngo buzakomeza guhagarara neza kuko buzakomeza kugera ku 10%, ifaranga ry’igihugu na ryo rigakomeza guhagarara neza.
Nubwo bimeze gutyo, Banki y’Isi igira inama u Rwanda ko rugomba kwitondera gukomeza gushingira ku mishinga y’ishoramari rushyiramo amafaranga.
Ivuga ko leta gushora amafaranga mu bikorwa kugira ngo igere ku ntego iba yarihaye harimo ibikorwa remezo, bizamura imyenda bigatera icyuho, bikaba byanabangamira ibindi bikorwa by’iterambere rirambye.
Ku bijyanye n’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, banki y’Isi ivuga ko leta yakoresheje ingufu kugira ngo igihugu kibe mu bihugu bimaze gutera imbere mu karere no ku Isi, ariko hakiri ikibazo cy’uburyo abantu barikoresha.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (RISA), kigaragaza ko igipimo cy’abanyarwanda bafite ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga ari 8%, bisobanuye ko hari icyuho cya 92% badafite ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Impuguke mu by’ubukungu n’iterambere muri banki y’Isi, Isabella Hayward, avuga ko iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda, ryazamutse mu buryo bwihuse mu myaka itanu ishize, ku kigero cya 12.7%.
Banki y’Isi ivuga ko ikwirakwizwa rya internet ya 3G mu gihugu riri ku kigero cya 93.5%, mu gihe muri aka karere ho bakiri kuri 76% gusa.
Ivuga ko ku bufatanye n’ikigo, Korean Telecom Rwanda Networks (KTRN) cyo muri Koreya, ikwirakwizwa rya interneti ya 4G riri kuri 96.6%.
Isabella yagize ati “Nubwo u Rwanda rukomeje gukwirakwiza ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu buryo bwiza, haracyari icyuho mu buryo bwo kurikoresha”.
Isabella avuga ko hakiri ikibazo cy’abaturage bataragerwaho na telefone zigezweho n’abatagerwaho na interneti ya 2G na 3G, ku buryo ngo 74.3% by’abakoresha telefoni uzasanga bakomeza gukoresha 2G mu gihe igenda gake.
Avuga ko aba bahitamo guhamagara cyangwa gukoresha ubutumwa bugufi (SMS).
Mu bindi bibazo Banki y’Isi isanga bikibangamye, ni uko usanga abikorera na bo batarajya mu murongo w’ikoranabuhanga, ku buryo usanga ikoranabuhanga rikoreshwa n’ibigo bya leta cyane.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga udushya, Claudette Irere, avuga ko guverinoma y’u Rwanda imaze gukora byinshi kugira ngo abanyarwanda bagerweho n’ikoranabuhanga, gusa agaragaza ko hakiri icyuho kirimo no kuba abenshi badashobora kugerwaho na telefoni zigezweho (Smartphone).
Aha niho agaragaza ko kugira ngo abantu bigishwe ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, binasaba ko baba bafite icyo uri bubigishirizeho.
Irere yavuze ko iyi ari yo mpamvu hatangirijwe ubukangurambaga bwiswe Connect Rwanda, bugamije kureba ko imiryango idafite telefone zigezweho izibona.
Yagize ati “Kwigisha abantu badafite telefoni zigezweho nabyo ni ikibazo, aha niho haje gahunda yishwe Connect Rwanda, aho abantu bitanga icyo bashoboye kugira ngo izi telefone zigere ku banyarwanda benshi, uyu munsi 14% by’abanyarwanda nibo bafite gusa smartphones, ubu dufite ingo zirenga miliyoni ebyiri zidafite telefone, iyi gahunda igamije ko mu mezi atatu twaba twageze kuri miliyoni imwe.”
Yavuze ko icyo bivuze ari uko kwigisha abantu bizoroha kuko nibura bazaba bafite ibyo barimo kwigishirizwaho.