• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Banki y’Isi yagaragaje icyizere mu bukungu bw’u Rwanda n’icyuho mu gukoresha ikoranabuhanga
Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Irere Claudette, avuga ko leta ishaka ko buri muryango utunga telefoni igezweho

Banki y’Isi yagaragaje icyizere mu bukungu bw’u Rwanda n’icyuho mu gukoresha ikoranabuhanga

Editorial 29 Jan 2020 UBUKUNGU

Raporo ya Banki y’Isi ku ishusho y’ubukungu mu gihe giciriritse, yagaragaje ko muri rusange iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda mu bihembwe bitatu bya 2019 bwari buhagaze neza, ibi bikaba byaratewe n’uburyo igihugu cyakomeje gutera imbere kubera ishoramari rikomeye.

Banki y’Isi ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigera kiri ku 10.9% mu mezi icyenda ya 2019, ugereranyije 8.2% by’ayo mezi ya 2018.

Ivuga ko ibi byatewe n’ishoramari ritari irya leta harimo iry’abikorera, iterambere mu by’ikoranabuhanga n’ibindi.

Iyi banki ivuga ko ibikorwa by’ubwubatsi mu 2019 byazamutse kuri 31% mu bihembwe bitatu by’uwo mwaka, serivisi zizamuka 10.7% mu gihe inganda ari 12.3%. Igaragaza kandi ko mu buhinzi ho byari 5.8%.

Mu 2020, ubukungu ngo buzakomeza guhagarara neza kuko buzakomeza kugera ku 10%, ifaranga ry’igihugu na ryo rigakomeza guhagarara neza.

Nubwo bimeze gutyo, Banki y’Isi igira inama u Rwanda ko rugomba kwitondera gukomeza gushingira ku mishinga y’ishoramari rushyiramo amafaranga.

Ivuga ko leta gushora amafaranga mu bikorwa kugira ngo igere ku ntego iba yarihaye harimo ibikorwa remezo, bizamura imyenda bigatera icyuho, bikaba byanabangamira ibindi bikorwa by’iterambere rirambye.

Ku bijyanye n’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, banki y’Isi ivuga ko leta yakoresheje ingufu kugira ngo igihugu kibe mu bihugu bimaze gutera imbere mu karere no ku Isi, ariko hakiri ikibazo cy’uburyo abantu barikoresha.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (RISA), kigaragaza ko igipimo cy’abanyarwanda bafite ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga ari 8%, bisobanuye ko hari icyuho cya 92% badafite ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Impuguke mu by’ubukungu n’iterambere muri banki y’Isi, Isabella Hayward, avuga ko iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda, ryazamutse mu buryo bwihuse mu myaka itanu ishize, ku kigero cya 12.7%.

Banki y’Isi ivuga ko ikwirakwizwa rya internet ya 3G mu gihugu riri ku kigero cya 93.5%, mu gihe muri aka karere ho bakiri kuri 76% gusa.

Ivuga ko ku bufatanye n’ikigo, Korean Telecom Rwanda Networks (KTRN) cyo muri Koreya, ikwirakwizwa rya interneti ya 4G riri kuri 96.6%.

Isabella yagize ati “Nubwo u Rwanda rukomeje gukwirakwiza ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu buryo bwiza, haracyari icyuho mu buryo bwo kurikoresha”.

Isabella avuga ko hakiri ikibazo cy’abaturage bataragerwaho na telefone zigezweho n’abatagerwaho na interneti ya 2G na 3G, ku buryo ngo 74.3% by’abakoresha telefoni uzasanga bakomeza gukoresha 2G mu gihe igenda gake.

Avuga ko aba bahitamo guhamagara cyangwa gukoresha ubutumwa bugufi (SMS).

Mu bindi bibazo Banki y’Isi isanga bikibangamye, ni uko usanga abikorera na bo batarajya mu murongo w’ikoranabuhanga, ku buryo usanga ikoranabuhanga rikoreshwa n’ibigo bya leta cyane.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga udushya, Claudette Irere, avuga ko guverinoma y’u Rwanda imaze gukora byinshi kugira ngo abanyarwanda bagerweho n’ikoranabuhanga, gusa agaragaza ko hakiri icyuho kirimo no kuba abenshi badashobora kugerwaho na telefoni zigezweho (Smartphone).

Aha niho agaragaza ko kugira ngo abantu bigishwe ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, binasaba ko baba bafite icyo uri bubigishirizeho.

Irere yavuze ko iyi ari yo mpamvu hatangirijwe ubukangurambaga bwiswe Connect Rwanda, bugamije kureba ko imiryango idafite telefone zigezweho izibona.

Yagize ati “Kwigisha abantu badafite telefoni zigezweho nabyo ni ikibazo, aha niho haje gahunda yishwe Connect Rwanda, aho abantu bitanga icyo bashoboye kugira ngo izi telefone zigere ku banyarwanda benshi, uyu munsi 14% by’abanyarwanda nibo bafite gusa smartphones, ubu dufite ingo zirenga miliyoni ebyiri zidafite telefone, iyi gahunda igamije ko mu mezi atatu twaba twageze kuri miliyoni imwe.”

Yavuze ko icyo bivuze ari uko kwigisha abantu bizoroha kuko nibura bazaba bafite ibyo barimo kwigishirizwaho.

2020-01-29
Editorial

IZINDI NKURU

New York : Kagame yavuze uko u Rwanda rwasenywe na Jenoside rwiyubatse

New York : Kagame yavuze uko u Rwanda rwasenywe na Jenoside rwiyubatse

Editorial 12 Apr 2019
BNR yemereye amabanki korohereza abayafitiye inguzanyo, inakuraho igiciro cyo guhererekanya amafaranga

BNR yemereye amabanki korohereza abayafitiye inguzanyo, inakuraho igiciro cyo guhererekanya amafaranga

Editorial 19 Mar 2020
Gaz Methane:  Miliyari zisaga 160 Frw zigiye gushorwa mu gutunganya Megawatt 56 z’Amashanyarazi mu kiyaga cya Kivu

Gaz Methane: Miliyari zisaga 160 Frw zigiye gushorwa mu gutunganya Megawatt 56 z’Amashanyarazi mu kiyaga cya Kivu

Editorial 31 Mar 2019
Perezida Kagame avuye  munama  itumirwamo Abanyapolitike bavuga rikijyana ku Isi

Perezida Kagame avuye munama itumirwamo Abanyapolitike bavuga rikijyana ku Isi

Editorial 29 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo
INKURU NYAMUKURU

Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Editorial 26 Jul 2018
U Rwanda Rushobora Kuba Urwa Mbere Muri Afurika Mu Kwinjira Mu Muryango W’ibihugu Bikataje Kurusha Ibindi Mu Bukungu [ OECD ]
UBUKUNGU

U Rwanda Rushobora Kuba Urwa Mbere Muri Afurika Mu Kwinjira Mu Muryango W’ibihugu Bikataje Kurusha Ibindi Mu Bukungu [ OECD ]

Editorial 29 Aug 2018
Ubuyobozi bwa APR. FC bwahakanye  kuza k’umutoza mushya
IMIKINO

Ubuyobozi bwa APR. FC bwahakanye kuza k’umutoza mushya

Editorial 02 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru