• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Amerika yijeje u Rwanda inkunga ikomeye mu burezi n’ubuhinzi
P

Amerika yijeje u Rwanda inkunga ikomeye mu burezi n’ubuhinzi

Ubwanditsi 18 May 2018 UBUKUNGU

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko biyemeje gufasha u Rwanda guteza imbere uburezi n’ubuhinzi nka zimwe mu nkingi zizafasha igihugu kugera kuri gahunda y’iterambere y’imyaka irindwi.

Ambasaderi Vrooman yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’ikiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard.

Ibiganiro byabo byibanze ku gufasha u Rwanda gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu y’imyaka irindwi igamie impinduka (National Strategy for Transformation) yatangiye umwaka ushize.

Amb. Vrooman yavuze ko igihugu cye cyifuje guteza imbere ubuhinzi nk’urwego rw’ubukungu rufatiye runini Abanyarwanda benshi.

Yagize ati “Vuba aha twatangije umushinga witwa ‘Hinga Weze’ ufasha abahinzi mu turere dutandukanye tw’igihugu, tubafasha kwibanda ku bihingwa runaka leta yashyize imbere kugira ngo abaturage babashe kweza.”

Yakomeje agira ati “Kuba abagera ku 70 % by’Abanyarwanda bari mu buhinzi , bivuze ko ari urwego rw’ingenzi, akaba ariyo mpamvu Leta yarwitayeho ngo rufashe mu kwihaza imbere mu gihugu ndetse no kohereza hanze.”

Uwo mushinga w’imyaka itanu washowemo miliyari 28 Frw , ukazafasha abahinzi basaga ibihumbi 200.

Vrooman yavuze ko Amerika yaniyemeje gufasha abana b’u Rwanda kumenya kwandika no gusoma nk’imwe mu nzira yo kumenya andi masomo bigishwa.

Ati “Turi gufasha miliyoni nyinshi z’abana ku Isi kumenya gusoma. Intego yacu ni ugufasha Minisiteri y’uburezi mu burezi bw’ibanze tubaha ibikoresho byakwifashishwa kugira ngo abana bige ururimi rwabo kavukire n’izindi. Ubushobozi bw’umwana mu rurimi no kurusoma ni iby’ingenzi cyane ku gihugu gishaka iterambere rishingiye ku bumenyi.”

Mu bijyanye n’Iterambere, Amerika ifasha u Rwanda mu ngeri z’ubukungu, ubuhinzi, uburezi, ubuzima n’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi.

Buri mwaka, USA iha u Rwanda inkunga igera kuri miliyoni 107 z’amadolari (asaga miliyari 93 Frw) zigamije ibikorwa by’iterambere binyuze mu Kigo cy’Abanyamerika cyita ku Iterambere (USAID).

2018-05-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inyungu ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 27.4 Frw mu 2018

Inyungu ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 27.4 Frw mu 2018

Ubwanditsi 28 Mar 2019
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Ubwanditsi 10 Sep 2023
Perezida Kagame na Nyusi batanze icyizere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano atanu yasinywe

Perezida Kagame na Nyusi batanze icyizere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano atanu yasinywe

Ubwanditsi 20 Jul 2018
UNDP yahaye u Rwanda hafi miliyoni 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya ubukene

UNDP yahaye u Rwanda hafi miliyoni 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya ubukene

Ubwanditsi 21 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cyril Ramaphosa uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora Afurika y’Epfo ni muntu ki?
POLITIKI

Cyril Ramaphosa uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora Afurika y’Epfo ni muntu ki?

Ubwanditsi 25 Dec 2017
U Bwongereza: Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro icyemezo cya Minisitiri w’Intebe cyo guhagarika Inteko
POLITIKI

U Bwongereza: Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro icyemezo cya Minisitiri w’Intebe cyo guhagarika Inteko

Ubwanditsi 25 Sep 2019
Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32
Amakuru

Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32

RUSHYASHYA 26 Jun 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru