Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ihendutse kandi y’igihe kirekire ya miliyoni 80 $ (nibura miliyari 67 Frw) igomba gukoreshwa mu mushinga wo kongera umubare w’abagenerwa inkunga abatishoboye kandi ukagezwa henshi mu gihugu.
Uyu mushinga uzanyuzwa muri gahunda ya VUP mu mirimo ihabwa abatishoboye bakayihemberwa izongererwa igihe, abagenerwa inkunga y’ingoboka n’izindi.
Iyi nguzanyo iriyongera muri gahunda igamije kuzamura imibereho y’abatishoboye, imaze gushyirwamo miliyoni 438 $ kuva mu 2009.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver, yavuze ko iyi nguzanyo ihendutse cyane kuko izishyurwa mu ku nyungu ya 0.75% mu gihe cy’imyaka 38, hariho n’imyaka itandatu izashira u Rwanda rutaratangira kwishyura.
Yakomeje agira ati “Irakomeza rero ya porogaramu twari dusanganywe kuko irongera abantu babona inkunga y’ingoboka batishoboye mu buryo ubwo aribwo bwose. Tubafasha muri ya mirimo isanzwe ariko noneho icyiyongeraho ni uko hajyaho n’imiryango ifite abana cyangwa abantu babana n’ubumuga kugira ngo nabo barebe ukuntu bafashwa.”
Yavuze ko uretse iyi nguzanyo, Banki y’Isi yafashije u Rwanda kubona miliyoni 20 $, arimo miliyoni 15 $ yatanzwe n’Ikigega gitera inkunga imishinga yo kurwanya imirire mibi mu bana, Power of Nutrition, gikorana na Banki y’Isi na UNICEF.
Hariho n’izindi miliyoni 5 $ zitangwa na Global Financing Facility, ikigega gifasha mu guteza imbere ubuzima bw’abagore, abana n’abangavu, yose hamwe akazafasha ababyeyi batwite bakeneye kurya neza, n’abagifite abana bato batarengeje imyaka ibiri kugeza kuri itanu.
Minisitiri Gatete yakomeje agira ati “Hari n’andi miliyoni 20 $ twafashijwe kubona yunganira aya mafaranga asanzwe tuguza, yo ni impano. Biradufasha ngo twongere kuri ya porogaramu yo gufasha abantu batishoboye. Tukaba dushimira Banki y’Isi ubufatanye dufite.”
Yanahishuye ko mu gihe kiri imbere hari andi miliyoni 55 $ ari gukusanywa ku bufatanye na Banki y’Isi, azajya muri gahunda y’imbonezamikurire y’abana.
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal, yavuze ko ayo mafaranga azajya mu guhashya imirire mibi, amasezerano yayo nibura akaba ashobora gushyirwaho umukono mu mpera za Gashyantare 2018.
Yavuze ko hari imbaraga zashyizwe mu kongerera abaturage ubushobozi, iyi nguzanyo ikaba ije kongera imbaraga u Rwanda ruri gushyira muri izo gahunda, ku buryo nta muntu n’umwe ugomba gusigara inyuma.
Yakomeje agira ati “Kimwe mu bintu bitari bisanzwemo ni uko ari inkunga ikomeye muri VUP ariko no mu kurwanya imirire mibi mu bana mu Rwanda, nko muri gahunda y’imbonezamikurire y’abana, dushimishijwe no kuba uyu mushinga watangira vuba.”
Yavuze ko kugabanya imirire mibi mu bana bigoye muri buri gihugu ariko iyo bikozwe bizana inyungu ku miryango no ku bukungu muri rusange.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Nkunda Laetitia, yavuze ko iyi nkunga ari ingenzi kuko izatuma abafashwa baba benshi kurushaho.
Ati “Nko muri aka kazi gatanga imirimo ntabwo twari twarashoboye kugera mu mirenge myinshi, ubu iraza kwiyongera. Ikindi abafite ubumuga cyangwa bafite abana bato nabo baraza kubona iyi nkunga kandi n’imirenge yiyongere. Ku nkunga y’ingoboka ho twari mu mirenge yose,”
Muri uyu mushinga biteganyijwe ko Guverinoma yu Rwanda izongeramo miliyoni 6$, ku buryo mu mpera zawo byitezwe ko inkunga y’ingozoka ifasha ingo 95,846 ziri mu Cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, iziyongeraho abagera ku 11,000 zo muri icyo cyiciro zifite nibura umwana ufite ubumuga.
Abahabwa imirimo ibahesha amafaranga nabo bazava ku miryango 128,000 ibarizwa mu mirenge 240, igere kuri 141,361 iri mu mirenge 270. Inkunga y’ingoboka yo isanzwe itangwa mu mirenge yose 416.
Impinduka zikomeye zizanagera muri gahunda ifasha abagore n’abana, izagera ku ngo 75,000 mu mirenge 300 zivuye ku 2757 isanzwe zabarwaga mu mirenge 30 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017.