Basabose Filipo avuka mu yahoze ari komini Nshili ku Gikongoro ubu ni mu Karere ka Nyaruguru hafi y’ishuri rya Groupe Scolaire y’i Runyombyi aho bakunda kwita I Santos. Yize amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Karubanda. Arangije amashuri yakoze iwabo muri Komini Nshili ari uwungirije bourgmestre wa Nshili witwaga Murasandonyi Filipo wayoboye iyo Komini kuva 1962.
Nyuma yakomereje Kaminuza I Nyakinama. Jenoside yakorewe abatutsi iba muri 1994 niho yigaga. Inkotanyi nizo zamurokoye zimuha amahirwe yo guhita akomeza Kaminuza I Butare muri 1995 aninjira mu ngabo z’u Rwanda. Arangije Kaminuza yakoze muri Air Forces i Kanombe aza no guhabwa amahirwe yo kujya gukomeza icyiciro cya 3 cya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishyurirwa na Leta y’u Rwanda. Nyuma yagarutse mu Rwanda aza gutoroka igihugu acika igisilikare agiye gushaka ubuhunzi muri Canada. Nubwo yagiye muri ubwo buryo ntabwo u Rwanda rwigeze rumukurikirana.
Ikimenyimenyi muri 2011 yagarutse mu Rwanda nta nkomyi anatanga ikiganiro muri colloque yabereye muri Hotel SERENA yabanjirije kwibuka ku nshuro ya 17 jenoside yakorewe Abatutsi. Filipo Basabose yahisemo kuba ku isonga ry’abasebya ubuyobozi bw’u Rwanda afatanyije n’abandi bahisemo iyo nzira barimo ikigarasha Charlotte Mukankusi ufitanye isano n’umugore wa Basabose Filipo kuko Mukankusi ari nyina wabo w’umugore wa Basabose. Umuhungu w’imfura wa Basabose ubu ni umusilikare mu ngabo za Canada.
Filipo Basabose yagiye yirukanwa mu mashyirahamwe y’abacitse ku icumu kubera imiterere ye yo kubangamira ibikorwa bya Leta byo guteza imbere abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’igihugu bwahagaritse jenoside yakorewe abatutsi.
Ni muri urwi rwego muri 2018 yirukanywe mu ishyirahamwe rya IBUKA Actions URUGEMWE rihuje bamwe mu bacitse ku icumu rya jenoside bari ku migabane yose yo ku isi. Kuva muri 2019 Filipo Basabose yayoboye ibikorwa bibi byo kubangamira kwibuka jenoside yakorewe abatutsi no kwandika inyandiko zisebya ubuyobozi bw’igihugu.
Ikigaragara nuko Basabose icyo ashaka ari ugukomeza gahunda y’ibigarasha, gusebya ubuyobozi bw’igihugu no gucamo ibice abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi. Abacitse ku icumu nibashishoze bitandukanye n’iyo migambi mibi ya Filipo Basabose n’agatsiko bafatanyije.
Abenshi mu bagize agatsiko gafatanya na Filipo Basabose baba muri Canada kagizwe n’aba bakurikira: Etienne Masozera, Gallican Gasana, Tabitha Gwiza, Philbert Muzima, Dada Gasirabo, Clarisse Kayisire Mukundente, Hosea Niyibizi, Jacqueline Cyamuzima, Simeon Ndwaniye, Abijuru Abel, Emerence Kayijuka, Nkubana Louis, Ntagara Jean Paul, Utamuliza Eugénie.
Hakiyongeraho ababa muri Amerika bakuriwe na Albert Gasake hakabamo Innocent Sendashonga, Richard Niwenshuti, Samuel Masabo, Israel Ntaganzwa, Musabyimana Jean de Dieu na Jovin Bayingana n’abo mu Bubiligi barimo: Angélique Rutayisire, Donata Uwanyiligira, John Nkaka, Emelyne Munanayire, Gaspard Gahondogo, Benjamin Rutabana, Mukarugagi Matiboli Alvera, Mukeshimana Seraphine, Murebwayire Agnès, Uwibambe Léontine, mbena rimwe hakajyamo na Miheto Ndorimana Tatien.
Bunganirwa n’abari mu Buholandi bagizwe na Louis Rugambage, Espérance Mukashema n’umugabo we Sisi Evariste baherutse gupfa, Teddy Umurerwa na Rugambwa Teddy bo mu Bwongereza, Prosper Bamara wo muri Sénégal.
Muri Espagne hari Bizumuremyi Bonaventure na Murwanashyaka Théogène musaza wa Espérance Mukashema bakaba abana ba Mukulira ku Muhima. N’abandi.