• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Batatu barimo myugariro Muvandimwe JMV wari muri Police FC ndetse na Master basinyiye ikipe ya Rayon Sports

Batatu barimo myugariro Muvandimwe JMV wari muri Police FC ndetse na Master basinyiye ikipe ya Rayon Sports

Editorial 17 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports yahaye amasezerano y’imyaka ibiri umutoza Masudi Djuma Irambona, iyi kipe ikomeje kwiyubaka aho kuri uyu wa gatanu iyi kipe yahaye amasezerano Muvandimwe Jean Marie Vianney wakinaga muri Police FC, yahaye kandi amasezerano Mugisha François uzwi nka Master ndetse na Byumvuhore Trésor, Buri umwe yasinye amasezerano y’imyaka ibiri (2021-2023).Amakuru yageze ku kinyamakuru RUSHYASHYA NEWS, ni uko ikipe ya Rayon Sports yaraye ihaye amasezerano myugariro ukina ku ruhande rw’i bumoso inyuma Muvandimwe Jean Marie Vianney uzwi nka Kurzawa, ni umukinnyi wari umaze imyaka itandatu akina mu ikipe ya Police FC gusa mu mwaka ushize w’imikino uyu mukinnyi akaba atarabashije gukina uyu mwaka bitewe n’uko yari amaze iminsi yaragize imvune mu ivi.

Undi mukinnyi wahawe amasezerano y’imyaka ibiri ni umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya Bugesera FC, Mugisha Francois ariko uyu akaba mu mwaka we wa nyuma akaba yarakinaga nka myugariro muri iyi kipe ibarizwa mu karere ka Bugesera.

Ni ku ncuro ya kabiri Master aje muri Rayon Sports kuko mbere y’uko ajya muri Bugesera yari amaze gutandukana n’iyi kipe izwi nka Gikundiro, ni umukinnyi kandi wanakoranye na Masudi DJuma ubwo banatwaranye kandi igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro hagati ya 2016 ndetse na 2017.

Uyu mukinnyi kandi ari kumwe na Rayon Sports yayifashije kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu mwaka wa 2018, Master kandi wahawe amasezerano y’imyaka ibiri ubusanzwe akina mu kibuga hagati ndetse ni umwe mu bakinnyi bashobora no gukina mu gice cy’aba myugariro.

Ku rundi ruhande iyi kipe kandi yahaye amasezerano umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya Gasogi United, witwa Byumvuhore Tresor uzwi nka Wanyama, ni umukinnyi wari umaze imyaka irenga ibiri muri iyi kipe isanzwe ikorerea umwiherero mu karere ka Bugesera, uyu nawe akaba yamaze guhabwa amasezerano y’imyaka ibiri ari muri gikundiro.

Usibye abo bakinnyi bahawe amasezerano na Rayon Sports, iyi kipe kandi iherutse guha amaezerano uwahoze ari rutahizamu mu ikipe ya Police FC, Mico Justin wasinyiye gukinira iyi kipe mu gihe cy’Imyaka ibiri iri imebre.

2021-07-17
Editorial

IZINDI NKURU

Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025

Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025

Editorial 31 May 2025
U Rwanda rwashyikirije Uganda imibiri y’abaturage bayo barashwe bashaka kwinjiza magendu

U Rwanda rwashyikirije Uganda imibiri y’abaturage bayo barashwe bashaka kwinjiza magendu

Editorial 12 Nov 2019
U Rwanda rwatsinze Angola mu mukino wa kabiri w’irushanwa rya Afrobasketball rwiyongerera amahirwe yo kugera muri 1/4, Minisitiri Aurore abashimira kuba bimanye igihugu

U Rwanda rwatsinze Angola mu mukino wa kabiri w’irushanwa rya Afrobasketball rwiyongerera amahirwe yo kugera muri 1/4, Minisitiri Aurore abashimira kuba bimanye igihugu

Editorial 27 Aug 2021
Christiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi w’umwaka i Burayi

Christiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi w’umwaka i Burayi

Editorial 25 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Happy Independence Day
Mu Mahanga

Happy Independence Day

Editorial 01 Jul 2016
“Nta gihe ntabwiye Perezida Tshisekedi ko gushinja u Rwanda ibinyoma ari uguhunga inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu”. – Perezida Paul Kagame.
Amakuru

“Nta gihe ntabwiye Perezida Tshisekedi ko gushinja u Rwanda ibinyoma ari uguhunga inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu”. – Perezida Paul Kagame.

Editorial 23 Jun 2022
RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika
UBUKERARUGENDO

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

Editorial 22 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru