La Forge Fils Bazeyi na Jean Pierre Nsekanabo witwa Abega Camara, basabye urukiko kujyanwa i Mutobo bakagororwa.
Bavuga ko kujya i Mutobo byatuma bagororoka kurushaho kandi ngo sibo ba mbere baba bagiyemo kuko hari bamwe mu bari abayobozi bakuru muri FDLR bagiyeyo baragororwa ubu bari mu nzego za Leta.
Uwunganira Nsekanabo yasabye urukiko ko rwafata ikemezo cyo kumujyana mu kigo cya Mutobo kuko hajyayo abahoze ari abasirikare kugira ngo bahindure imitekerere bari bafite ku Rwanda.
Nsekanabo yabwiye urukiko ko atigeze ashishikariza abantu kujya muri FDLR.
Ati: “Ndatakambira Leta ngo insubize mu buzima busanzwe”
Bazeyi we yabwiye urukiko ko atigeze aba muri Mobilization ya FDLR ahubwo ko ngo icyo yari ashinzwe bwari ubuvugizi gusa.
Ignace Nkaka bita La Forge Fils Bazeyi avuga ko we na mugenzi we bahawe amahirwe bakajyanwa i Mutobo bahugurwa ku burere mboneragihugu.
Avuga ko bataba aribo ba mbere baba bagiye i Mutobo guhugurwa ku burere mboneragihugu kuko hari na bamwe mu bahoze ari abayobozi bakuru ba FDLR baciye i Mutobo baragororwa.
Bazeye yavuze ko mu gihe amaze mu Rwanda aganira n’abantu batandukanye bakamwereka aho igihugu kigeze, ibitekerezo byo kurwanya ubutegetsi byamuvuyemo kera.
Bazeye yemeye icyaha cy’icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga, avuga ko iyo urwanya ubutegetsi ushaka uko amahanga yabubona nabi. Yagize ati “Iki cyaha ndacyemera. Ndagisabira imbabazi”.