Ikigo cy’Abongereza BBC, yatangaje ko yafunze ibiro ndetse inahagarike ibikorwa byayo mu Burundi, nyuma y’aho leta ihagaritse by’agateganyo ibiganiro bya radiyo yayo muri Werurwe.
BBC yafashe uyu mwanzuro nyuma yuko inaniwe kumvikana na leta y’u Burundi ku cyemezo yayifatiye n’ikigomba gukurikira.
Kuri uyu wa kabiri Umwanditsi mukuru w’inkuru z’ubukungu kuri BBC Africa, Larry Madowo, abinyujije kuri twitter yavuze ko gukemura ikibazo k’ibiganiro by’iyi radio byahagaritswe muri Werurwe, byananiranye.
Ati “BBC igiye gufunga aho yakorera i Bujumbura, inahagarike i mirimo yayo mu Burundi, muri Werurwe guverinoma yabujije BBC gutambutsa ibiganiro byayo ndetse inabuza abandi banyamakuru kuyiha amakuru.”
Yakomeje yandika ko BBC yavuze ko yananiwe kumvikana na leta y’icyo gihugu, ku mwanzuro wanahagaritse Radio Ijwi rya Amerika.
Muri werurwe ubwo BBC yahagarikwaga, Umuyobozi w’urwego rugenzura itangazamakuru, Bankumukunzi Nestor yavuze ko bahagaritse imirimo ya BBC kubera kubangamira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanegihugu.
Ati “CNC yafashe umwanzuro wo kwaka BBC na VOA uruhushya rwo gukora ndetse no guhagarika ibiganiro kugeza igihe hagize igihinduka, abanyamakuru bab’Abarundi nab’abanyamahanga bari mu gihugu babujijwe guha amakuru BBC na VOA.”
Itangazo ryahagaritse iyi radio by’agateganyo tariki ya 28 Werurwe 2019, rivuga ko Radio BBC yarenze ku mategeko agenga umwuga w’itangazamakuru ry’umwuga, mu kiganiro ‘Umutumirwa w’Icyumweru’ cyatambutse muri Gicurasi 2018.