Umunyapolitiki Kiiza Besigye umaze imyaka myinshi ahangana n’ubutegetsi bwa perezida wa Uganda,Yoweli kaguta Museveni,yatangaje ko atakoresha intwaro mu guhangana n’uyu muperezida kuko ngo zihenze.
Nkuko Chimpreports yabitangaje,Besigye yabwiye abayobozi bo mu ishyaka rye rya Forum for Democratic Change (FDC) bahuriye mu Karere ka Wakiso ko kwifashisha imbunda mu guhangana n’ubutegetsi bihenze ndetse bitabasha gusubiza ubutegetsi abaturage.
Yagize ati “ Kurwanisha imbunda si ikintu numva gusa…, Ndabizi, nziko bikora. Byagufasha kugera ku butegetsi. Impamvu tutazikoresha, icya mbere zirahenze, kandi ni ubusanzwe ni icyaha gutunga imbunda. Kuzigura nabyo binyuranyije n’amategeko igihe Leta itabyemera, wazibona mu buryo bukugoye.”
Besigye umaze kwiyamamariza kuba perezida wa Uganda inshuro 4 atsindwa, yavuze ko abafite ubushake bwo gukoresha imbunda ari bake.
Yagize ati “ Imbunda ziteye ubwoba. N’abashaka kuzifataho ni bake. Yewe tuvuze tuti intambara yatangiye kandi imbunda ziri muri iriya nyubako, ni bake bakwinjiramo ngo bazifate. No mu bazifashe, hari abamara gusohoka bakumva aho urusako rwayo, bakazijugunya hasi, bakiruka.”
Besigye aherutse gutangaza ko yifatanyije na Bobi Wine mu nkundura yo guhirika perezida Museveni mu matora ya perezida ateganyijwe muri 2021.