Mu by’ukuri ubushotoranyi Perezida Yoweri K.Museveni akorera u Rwanda byatangiye intambara yo kubohora u Rwanda ikirangira. Intandaro ni uko yashakaga guha abayobozi bashya b’u Rwanda amabwiriza y’uko bafata ibyemezo,nabo bamubwira ko u Rwanda atari intara ya Uganda, urwango rutangira ubwo.
Murabyibuka ubushotoranyi abasirikari ba Uganda bakoreye ingabo z’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,bikavamo intambara zabereye mu mujyi wa Kisangani, zanaguyemo abasirikari ba Uganda batabarika. Gutakaza abasirikari benshi nabyo byateye ipfunwe Perezida Museveni, bishimangira urwango afitiye u Rwanda.
Ibikorwa by’ubushotoranyi bya Perezida Museveni n’ibyegera bye ntibibarika, ariko muri iyi nyandiko turibanda gusa kuri bike byabaye muri iyi myaka 10 ishize.
Mu mwaka wa 2001, umugore witwa Winnie Byanyima, icyo gihe wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amatgeko ya Uganda, akaba n’inkoramutima ya Perezida Museveni, yasabye Museveni kureka gushyigikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ariko Museveni amwima amatwi. Uburyarya, ruswa n’igitugu biri mu byatumye Winnie Byanyima ashwana na Museveni, nyamara barafatanyije mu ntambara yatumye Museveni afata ubutegetsi.
Si Byanyima gusa wagiriye Museveni inama yo kureka gushotora u Rwanda, kuko hari n’abandi benshi bagerageje, arabananira. Kugeza n’uyu munsi Museveni aracyari umufatanyabikorwa w’abo bajenosideri bashaka kugaruka gusoza umugambi mubisha wa jenoside.
FDLR iri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba rwashyizwe ahagaragara na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.
Muw’ 2005, u Rwanda rwagaragarije isi yose ko umujenosideri Ignace Murwanashyaka yakoraga ingendo hirya no hino ku isi akoresheje pasiporo yahawe na Leta ya Uganda. Uyu Ignace Murwanashyaka yabaye umuyobozi wa FDLR, ndetse akaba yaranashakishwaga ngo aryozwe ubunyamaswa bwa FDLR. Nyuma yaje gutabwa muri yombi, bishengura cyane Perezida Museveni, wakoze uko ashoboye ngo Murwanashyaka adafatwa, ariko birananirana.
Hagati y’umwaka wa 2007 na 2010, abanyabyaha banyuranye barimo Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya, bahunze u Rwanda babifashijwemo na Perezida Museveni, babanza gutura muri Uganda, bimaze gusakuza abohereza mu bihugu binyuranye, birimo Afrika y’Epfo.
Nyamwasa na Karegeya bahise batangiza ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse babifashijwemo n’ubutegetsi bwa Uganda bashingwa umutwe w’iterabwoba wa RNC.
Kugeza n’ubu muri Uganda RNC ivuna umuheha ikiyongeza undi nk’umwana uri iwabo. Muri Uganda niho RNC ishakira abayoboke, ikanahatoreza abarwanyi, mbere y’uko bohereza mu mashyamba ya Kongo.
Mu mwaka wa 2017, RNC yakajije umurego mu bikorwa byayo muri Uganda, birimo gushaka abayoboke n’imisanzu, no gutoza abarwanyi.
U Rwanda rweretse amahanga ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Perezida Museveni ubwe akorana n’abayobozi ba RNC, maze akozwe n’ikimwaro yandikira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, arimanganya ngo yakiriye abayobozi ba RNC ‘by’impanuka”! Twakwibutsa ko yari yakiriye mu biro bye, Eugene Gasana na Charlotte Mukankusi, uyu Mukankusi we akaba yaranagenderaga kuri pasiporo ya Uganda.
Muw’2018, Akanama k’Amahoro n’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye kasohoye icyegeranyo kivuga ko hari ikiguri cyitwa “P5” gikorera muri Kongo, kikaba giterwa inkunga na Uganda. Mu Kuboza uwo mwaka kandi, nibwo Ignace Nkaka alias La Forge Fils Bazeye na Jean Pierre Nsekanabo ba FDLR bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye muri Uganda. Aba bombi bari mu maboko y’ubutabera bw’uRwanda, bakaba biyemerera ko bafashwe bavuye i Kampala muri Uganda, mu nama n’uwari Minisitiri wa Uganda ushinzwe Akarere k’Afrika y’Uburasirazuba, Philemon Mateke, inama yateguraga ibitero ku Rwanda.
Muw’2019, RUD-Urunana, umwe mu mitwe igize ikiguri cya “P5”, wagabye igitero mu Kinigi, mu Majyaruguru y’u Rwanda, uhica abantu 15 abandi 14 barakomereka. Ingabo z’u Rwanda zakubise ikibatsi abo bagome, abatarahasize agatwe barafashwe, abasigaye bahungira muri Uganda.
Abatawe muri yombi, n’ubu bakiburana, bavuga ko umuhuzabikorwa w’icyo gitero yari Ministiri Philemon Mateke. Ibi binashimangirwa na telephone zafatanywe abo bantu ba RUD-Urunana, zirimo ubutumwa bugaragaza ko mu gutegura icyo gitero bavuganaga na Philemon Mateke, umunsi ku wundi.
Kuva mu mwaka wa 2019 kugeza uyu munsi, ubutegetsi bwa Uganda bwakomeje guhohotera bikomeye Abanyarwanda bagenda cyangwa batuye muri Uganda, harimo kubica, kubahondagura bagakomereka cyane, kubacuza utwabo no kubafungira ahantu hatazwi. Uwitwa Abel Kandiho utegeka urwego rw’ubutasi mu gisirikari cya Uganda, CMI, ashinja abo Banyarwanda kuba intasi z’u Rwanda, nyamara nta n’umwe wigeze agezwa imbere y’ubutabera ngo hagaragazwe icyo akurikiranyweho. Iyo bamaze gukorerwa iyicarubozo abo Banyarwanda, barimo abana n’abagore, bajugunywa ku mupaka w’u Rwanda, ubuhamya bwabo bukaba buteye agahinda.
Muri uyu mwaka wa 2021, Uganda yohereje abasirikari mu burasirazuba bwa Kongo, hitwajwe ko bagiye”guhashya”inyeshyamba za ADF. Nyamara hari ibimenyetso bigaragaza ko ibyegera bya Perezida Museveni, birimo murumuna we Salim Saleh, bikorana ubucuruzi na ADF, amafaranga avuye muri ubwo bucuruzi akanyuzwa muri banki zo muri Uganda.
Abasesenguzi bavuga ko kohereza abasirikari muri Kongo, ahubwo bihishe indi migambi y’ubutegetsi bwa Museveni, irimo gusahura umutungo wa Kongo, no kurushaho gufasha imitwe irwanya Leta y’u Rwanda. Mu minsi mike ishize kandi, Museveni yagerageje gusaba FDLR kwihuza na FLN ya Paul Rusesabagina, ariko FDLR irabyanga kuko ngo ifata FLN nk’abagambanyi n’abaswa mu by’ intambara.
Ibikorwa by’ubushotoranyi n’ubugambanyi Museveni akorera u Rwanda ni byinshi, ariko nta na kimwe cyamuhiriye. Kujya muri Komgo gutegurira inzira abashaka gutera u Rwanda nabyo ntibizamugwa neza, kandi amateka yagombye kuba amwigisha.
URwanda ruratera ntiruterwa!!