Profesa Agnes Binagwaho yagizwe umuyobozi (Vice Chancellor) wa kaminuza yigenga mpuzamahanga, the University of Global Heaith Equity (UGIHE), ishami ryayo ryo mu Rwanda.
Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’iyo Kaminuza tariki eshatu z’uku kwezi rivuga yuko Dr. Binagwaho, asanzwe atari umushyitsi muri iyo kaminuza ya UGIHE, ubu yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi wayo mukuru hano mu Rwanda.
Muri iryo tangazo umunyamabanga nshingwabikorwa (Executive Director) wa UGIHE, Dr. Peter Drobac, avuga yuko Binagwaho yiyemeje gukora atizigama mu guteza imbere ishami ry’ubuzima n’imibereho myiza y’abakeneye ubufasha mu by’ubuvuzi !
Nk’umuyobozi mukuru wa UGIHE, ishami ryo mu Rwanda (Vice Chancellor), Binagwaho atezweho kuzakomeza kubaka izina ryiza ry’iyo kaminuza nk’ikicaro kiboneye cy’ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubuvuzi. Azahagararira imyagurire y’ubulezi na gahunda z’ubushakashatsi muri iyo kaminuza, no kuyitegura kuzimukira mu cyicaro cyayo gihoraho mu majyaruguru y’u Rwanda, biteganyijwe umwaka utaha wa 2018.
Kaminuza ya UGIHE iteze kuri Binagwaho ubumenyi bwe n’ubunararibonye bw’imyaka 20 amaze mu mirimo y’ibijyanye n’ubuvuzi (health) hano mu Rwanda. Dr. Binagwaho uretse kuba yarabaye Minisitiri w’ubuzima (health minister) muri iyi guverinoma, yabaye n’umunyamabanga uhoraho (Permanent Secretary) muri iyo Minisiteri y’ubuzima n’umunyamabanga nshingwabikorwa muri komisiyo y’igihugu yo kurwanya SIDA. Agnes Binagwa ni n’umwalimu ( Senior Lecturer) muri Harvard Medical School.
Nk’uko Bitangazwa na Bukebuke Aimabre, Dr. Binagwaho akiri muri Minisiteri y’ubuzima yakundaga cyane kwitabira gahunda z’abantu bafite ubumuga. Bukebuke ni umuyozi mukuru w’ikinyamakuru SOLIDARITY kivugira abafite ubumuga n’abanyantege nkeya. Ni n’umuyobozi wa ROJAPED, umuryango utegamiye kuri leta ukaba ari nawo usohora Solidarity Magazine.
Profesa Agnes Binagwaho
University of Global Health Equity (UGIHE) hano mu Rwanda yatangijwe muri 2015, ikaba yakira abanyeshuli kuva mu migabane itanu y’iyi si dutuyemo ! UGIHE itanga impamyabushobozi mu byiciro bitandukanye mu by’ubuzima.
Casmiry Kayumba