Umugore witwa Zenele w’imyaka 33 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Westonaria muri Repubulika y’Afurika y’Epfo ari mu bitaro aho ari kuvurwa umunwa we nyuma yo kurumwa n’umukunzi we umunwa akawuca ku munsi w’abakundanye.
Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu avuga ko ubwo itangazamakuru ryasangaga uyu mugore aho arwariye, yavuze ko umukunzi we yamujijije ko yanze ku baryamana amukinisha kuko n’ubundi yari kuza kubimwemerera.
Yagize ati”njye nari mfite gahunda yo kumutungura nkamwemerera ko turyamana kuko dusanzwe dukundana, ariko sinzi uko byaje mu gihe twasomanaga ahita anduma umunwa wo hasi.”
Uyu mugore Azele yakomeje avuga ko byamutunguye nubwo umukunzi we yashyiraga imbaraga nyinshi mu kumusaba ko bajya mu buriri ariko akaba yemeza ko uyu musore ibi yabikoreshejwe n’uburakari.
Kugeza ubu, uyu mugabo utatangajwe amazina acumbikiwe na Polisi yo muri uriya mujyi, akaba azitaba urukiko kuwa gatanu w’iki cyumweru mu gihe urubanza rwe rwasubitswe kubera impamvu zitunguranye kuko yari kwitaba kuri uyu wa gatatu.