• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda atangaza ko i burayi ahakuye izindi mbaraga

Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda atangaza ko i burayi ahakuye izindi mbaraga

Editorial 20 Oct 2017 Mu Rwanda

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakira 2017 ni bwo Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Redeemed Gospel church yagarutse mu Rwanda avuye i Burayi atangaza ko ahakuye izindi mbaraga.

-8435.jpg

Ahagana isaa tanu n’iminota 34 z’ijoro ni bwo Bishop Rugagi Innocent yageze i Kanombe ku kibuga cy’indege, gusa akihagera abakristo be bari bagiye kumwakira ntabwo bahise bamubona dore ko bakomeje kumutegereza ko aza mu gihe we yari yahageze kare, nyuma y’iminota nk’itanu bakaza kumubona ahagaze iruhande rw’imodoka yagombaga kumugeza mu rugo, bagaherako bamusanganira bakamusuhuzanya urukumbuzi rwinshi.

-8436.jpg

Bishop Rugagi Innocent yabwiye abanyamakuru ko ashima Imana kuba ageze mu Rwanda amahoro. Yashimiye Imana yabanye nawe mu rugendo rw’ivugabutumwa amazemo iminsi ku mugabane w’uburayi aho yabashije kujya mu bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi, u Busuwisi n’u Bufaransa.

Mu giterane yakoreye mu Bubiligi ari naho yahereye ngo hari hateraniye abaturutse mu bihugu bigera kuri bine aho abantu bagendaga ibirometero 300 bari mu modoka banyotewe no kumva amagambo y’Imana anyura muri Rugagi. Yavuze ko ari ubwa mbere azengurutse uyu mugabane yamamaza Yesu, gusa ngo si ubwa nyuma kuko iyi nshuro ibaye urufunguzo rugiye gutuma habaho ubumwe ku banyarwanda n’abatuye i Burayi. Yagize ati:

Bari bafite inyota nyinshi kubona umuntu agenda ibirometero 300 yitwaye mu modoka,Imana yarabivuze irabisohoza. Iyi tour ni yo ya mbere nkoze, gusa ni rwo rufunguzo rugiye gutuma habaho connection ikomeye cyane ku batuye muri Europe n’abatuye mu Rwanda ni itangiriro ryiza kandi ryagaragaje isura nini cyane ikomeye.

Bishop Rugagi avuga ko akuye izindi mbaraga i burayi

Bishop Rugagi Innocent uzwiho gukora ibitangaza aho asengera abantu barwaye indwara zitandukanye, bamwe muri bo bagatanga ubuhamya bagahamya ko bakize, yatangaje ko akuye izindi mbaraga i burayi na cyane ko yasanze abanyaburayi bafite inyota nyinshi y’ijambo ry’Imana. Kugaruka kwe mu Rwanda ngo bigiye gutuma arushaho kwegera Imana no kuyinginga cyane. Yagize ati:

Nagarutse amahoro, kugenda ni ukwiga, kandi iyo ugeze ahantu hari ibyo ukurayo kandi hari uko winjira mu zindi mbaraga bitewe n’inyota wasanze abantu bafite, ni ukuvuga ngo kugaruka kwanjye bigiye gutuma nongera gusenga kugira ngo inyota abatuye i burayi bafite babone ko turi kumwe kandi nabo babone ibisubizo by’amasengesho tubasengera ndetse n’ibyo dukora byose babiboneremo umuti ni cyo nifuza.

Yahawe impano y’imodoka izahabwa abakozi ba TV7.

Ku munsi wa kabiri w’ivugabutumwa yakoreye iburayi, Bishop Rugagi yahawe impano y’imodoka na Bishop David wari wamutumiye i Bruxelles, amubwira ko nubwo afite izindi modoka nyinshi ariko ko yakwakira iyo mpano kabone nubwo yayiha abakozi ba Tv7 bakajya bayikoresha mu ivugabutumwa. Yagize ati: “Nahawe imodoka (Benze Classic C220) ku munsi wanjye wa kabiri, nayihawe n’umushumba w’itorero ryari ryantumiye nyuma yo gufashwa cyane.“ Bishop Rugagi yavuze ko mu gihe cya vuba iyo modoka izaba yageze mu Rwanda ndetse ngo bitarenze ukwezi kwa 11 izaba yahageze.

-8437.jpg

Iyi modoka ni yo Bishop Rugagi yahawe nk’impano

Bishop Rugagi avuga ko yahagurukije abafite ubumuga bw’ingingo

Mu minsi amaze i Burayi, Bishop Rugagi avuga ko Imana yamukoresheje ibitangaza, agasengera abantu bagakira indwara zitandukanye. Yavuze ko hari uwo yasengeye wari ufite ubumuga bw’ingingo atabasha kugenda, hanyuma agakira agata imbago. Si ibi gusa ahubwo ngo hari benshi bahembutse mu buryo bw’Umwuka. Kubera uburyo wabonaga asa nk’unaniwe, ntihabonetse umwanya uhagije wo kumubaza ibibazo byinshi.

-8438.jpg

Bishop Rugagi hamwe na bamwe mu bagiye kumwakira

-8438.jpg

Bishop Rugagi hamwe na Pastor Mathias (hagati)

-8439.jpg
Bishop Rugagi aganira n’abanyamakuru

2017-10-20
Editorial

IZINDI NKURU

” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

Editorial 02 Jul 2024
Abandi bantu 17 bakize Coronavirus mu Rwanda, umubare w’abayanduye uba 127

Abandi bantu 17 bakize Coronavirus mu Rwanda, umubare w’abayanduye uba 127

Editorial 14 Apr 2020
Gasabo: Paul Kagame yatorewe kuzahagararira FPR mu matora yegereje

Gasabo: Paul Kagame yatorewe kuzahagararira FPR mu matora yegereje

Editorial 04 Jun 2017
Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi

Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi

Editorial 01 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru