• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u Burundi

Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u Burundi

Editorial 13 Dec 2016 POLITIKI

Mu nyandiko y’ubushize twababwiye yuko igihugu cya Gambia kivuye mu matora aho Perezida wari usanzwe ku butegetsi yagaragaje yuko akunda igihugu cye kurusha Petero Nkurunziza mu Burundi ariko uko ibintu bishya bishyira ugasanga nta rigori nta muringoti.

Amatora aherutse kuba ya Perezida wa Repubulika muri Gambia, iri mu burengerazuba bwa Afurika ikaba iherutse no kuba indiri ya EBOLA, yasize Perezida Yahya Jammeh atsinzwe na Adama Barrow utari usanzwe uzwi cyane muri politike !
Yahya Jammeh wabaye Perezida wa Gambia mu 1994, binyuze muri kudeta, yahoraga avuga yuko azategeka icyo gihugu imyaka miliyari. Nta muntu wari witeze yuko uyu mugabo yakwemera kurekura ubutegetsi, bw’icyo gihugu gifite abaturage bakabakaba miliyoni ebyiri, ku bushake.

Yahya Jammeh wafashe ubutegetsi afite imyaka 29 yari ‘yaratsinze’ amatora y’ubushize, ababikurikiranira hafi bagahamya yuko yari yizeye yuko n’aya yo mu mpera z’ukwezi gushize yari ‘kuyatsinda’ nta shiti, kandi koko babonaga yarafashe ingamba zo kuyatsinda byanze bikunze.

Ayo matora yegereje, ubutegetsi bwa Jammeh bwagaragaje yuko butifuza ko yakorerwa mu mucyo. Ubumwe bw’ibihugu by’Ubulayi (EU) ntabwo bujya butangwa mu bohereza indorerezi mu matora yo muri Afurika, kandi buri gihe nti bubure inenge buvuga ko bwayaranze !

Icyo ubutegetsi bwa Jammeh bwakoze mbere yuko ayo matora aba kwari ugutangariza EU yuko nta ndorerezi zayo zemerewe kuza gukurikirana amatora muri Gambia, hanangirwa na byinshi mu bitangazamakuru mpuzamahanga. Ibi byatumye benshi bahamya ibyo bari basanzwe batekereza yuko Perezida Jammeh agomba kuziba amajwi, akazitegekera ya myaka miliyari yahoraga avuga.

Icyaje gutungura benshi ariko n’uko Perezida Jammeh nta majwi yibye. Perezida wa komisiyo y’amatora muri icyo gihugu cya Gambia, Alieu Mommarr Njai, yatangaje yuko Barrow yabonye amajwi 263,515 (45.5%) naho Jammeh akabona 212,099 ( 36.7%).

N’ubwo atari benshi bari biteze yuko byatangazwa ko Jammeh yatsinzwe, ariko nyuma yo gutangazwa benshi bari biteze ko imvururu zihita zivuka. Uko ntabwo ariko byagenze. Abari bashyigikiye yuko Perezida Jammeh yavaho bigabije imihanda babyina intsinzi, abashinzwe umutekano barebera. Na nyuma gato Perezida Yahya Jammeh aza gutungura abantu yemera intsinzi ya Barrow, anavuga kandi yuko yiteguye kumufasha aho byaba bikenewe.

Uko mbibona n’uko Perezida Jammeh yari yafashe icyemezo cya kigabo kandi abaturage b’icyo gihugu bakaba baragomba kuzakomeza babimushimira. Ntabwo yibye amajwi kandi yari abifitiye ubushobozi. Binatanganjwe yuko yatsinzwe ntiyajya mu byo guhangana nk’uko benshi bahamyaga yuko atashobora kurekura ubutegetsi ku bushake bwe !

Muri iyo nyandiko y’ubushize twavuze ko iyo Jammeh aza kugundira ntiyemere kurekura ubutegetsi hari kumeneka amaraso menshi, ariko kuba yaremeye ko yatsinzwe ntahangane igihugu kizakomeza guhumeka amahoro.

Perezida Yahya Jammeh ariko bimaze kugaragara yuko ari wa wundi twari dusanzwe tuzi mbere y’amatora. Mu mpera z’icyumweru gishize yahinduye imvugo, ahamya yuko yibwe amajwi akaba anavuga yuko amatora agomba gusubirwamo. Uyu mugabo twashimye nakomeza kunangira muri ubwo buryo Gambia irisanga mu kaga kadatandukanye na kariya tumaze iminsi tubona mu Burundi, kandi nawe Yahya akaba azaba yishyize mu kandi kanda yari kuba yari gusimbuka iyo yari kwemera ibyavuye muri ayo amatora !

Yahya ashinjwa ibyaha byinshi birimo kugaburira ingona abo yakekaga yuko batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, kimwe n’ubundi bugome bwinshi yakoreraga abamurwanyaga iyo yemera kurekura ubutegetsi neza yari kwihanganirwa n’abaturage b’icyo gihugu kugira ngo Gambia ikomeze kugira amahoro. Ariko kuba azanye amananiza nabo bazamurwanya, bamukurikiraneho na byabyaha yabakoreye kuva mu 1994, Gambia ibe igiye muri ka kaga duhora tuvuga u Burundi bwaje kwisangamo kubera Nkurunziza !

-5012.jpg

Perezida Yahya Jammeh

Kayumba Casmiry

2016-12-13
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame umwe mu bayobozi bakomeye bateregerejwe i Dakar

Perezida Kagame umwe mu bayobozi bakomeye bateregerejwe i Dakar

Editorial 07 Mar 2016
Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gushimutira Abongereza babiri muri Pariki ya Virunga

Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gushimutira Abongereza babiri muri Pariki ya Virunga

Editorial 18 May 2018
Trump yabyiniye ku rukoma nyuma y’iyirukanwa ry’Umuyobozi wungirije wa FBI

Trump yabyiniye ku rukoma nyuma y’iyirukanwa ry’Umuyobozi wungirije wa FBI

Editorial 17 Mar 2018
Kinshasa : Perezida Kagame yunamiye Étienne Tshisekedi wasezeweho bwa nyuma

Kinshasa : Perezida Kagame yunamiye Étienne Tshisekedi wasezeweho bwa nyuma

Editorial 01 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 04 May 2023
Gishari : Abapolisi bato barenga 950 basoje amasomo
Mu Mahanga

Gishari : Abapolisi bato barenga 950 basoje amasomo

Editorial 01 Jun 2016
Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yongeye kuvuga ku kazi we na mugenzi w’u Rwanda bahawe ko kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Africa y’epfo
INKURU NYAMUKURU

Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yongeye kuvuga ku kazi we na mugenzi w’u Rwanda bahawe ko kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Africa y’epfo

Editorial 13 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru