Mu nyandiko y’ubushize twababwiye yuko igihugu cya Gambia kivuye mu matora aho Perezida wari usanzwe ku butegetsi yagaragaje yuko akunda igihugu cye kurusha Petero Nkurunziza mu Burundi ariko uko ibintu bishya bishyira ugasanga nta rigori nta muringoti.
Amatora aherutse kuba ya Perezida wa Repubulika muri Gambia, iri mu burengerazuba bwa Afurika ikaba iherutse no kuba indiri ya EBOLA, yasize Perezida Yahya Jammeh atsinzwe na Adama Barrow utari usanzwe uzwi cyane muri politike !
Yahya Jammeh wabaye Perezida wa Gambia mu 1994, binyuze muri kudeta, yahoraga avuga yuko azategeka icyo gihugu imyaka miliyari. Nta muntu wari witeze yuko uyu mugabo yakwemera kurekura ubutegetsi, bw’icyo gihugu gifite abaturage bakabakaba miliyoni ebyiri, ku bushake.
Yahya Jammeh wafashe ubutegetsi afite imyaka 29 yari ‘yaratsinze’ amatora y’ubushize, ababikurikiranira hafi bagahamya yuko yari yizeye yuko n’aya yo mu mpera z’ukwezi gushize yari ‘kuyatsinda’ nta shiti, kandi koko babonaga yarafashe ingamba zo kuyatsinda byanze bikunze.
Ayo matora yegereje, ubutegetsi bwa Jammeh bwagaragaje yuko butifuza ko yakorerwa mu mucyo. Ubumwe bw’ibihugu by’Ubulayi (EU) ntabwo bujya butangwa mu bohereza indorerezi mu matora yo muri Afurika, kandi buri gihe nti bubure inenge buvuga ko bwayaranze !
Icyo ubutegetsi bwa Jammeh bwakoze mbere yuko ayo matora aba kwari ugutangariza EU yuko nta ndorerezi zayo zemerewe kuza gukurikirana amatora muri Gambia, hanangirwa na byinshi mu bitangazamakuru mpuzamahanga. Ibi byatumye benshi bahamya ibyo bari basanzwe batekereza yuko Perezida Jammeh agomba kuziba amajwi, akazitegekera ya myaka miliyari yahoraga avuga.
Icyaje gutungura benshi ariko n’uko Perezida Jammeh nta majwi yibye. Perezida wa komisiyo y’amatora muri icyo gihugu cya Gambia, Alieu Mommarr Njai, yatangaje yuko Barrow yabonye amajwi 263,515 (45.5%) naho Jammeh akabona 212,099 ( 36.7%).
N’ubwo atari benshi bari biteze yuko byatangazwa ko Jammeh yatsinzwe, ariko nyuma yo gutangazwa benshi bari biteze ko imvururu zihita zivuka. Uko ntabwo ariko byagenze. Abari bashyigikiye yuko Perezida Jammeh yavaho bigabije imihanda babyina intsinzi, abashinzwe umutekano barebera. Na nyuma gato Perezida Yahya Jammeh aza gutungura abantu yemera intsinzi ya Barrow, anavuga kandi yuko yiteguye kumufasha aho byaba bikenewe.
Uko mbibona n’uko Perezida Jammeh yari yafashe icyemezo cya kigabo kandi abaturage b’icyo gihugu bakaba baragomba kuzakomeza babimushimira. Ntabwo yibye amajwi kandi yari abifitiye ubushobozi. Binatanganjwe yuko yatsinzwe ntiyajya mu byo guhangana nk’uko benshi bahamyaga yuko atashobora kurekura ubutegetsi ku bushake bwe !
Muri iyo nyandiko y’ubushize twavuze ko iyo Jammeh aza kugundira ntiyemere kurekura ubutegetsi hari kumeneka amaraso menshi, ariko kuba yaremeye ko yatsinzwe ntahangane igihugu kizakomeza guhumeka amahoro.
Perezida Yahya Jammeh ariko bimaze kugaragara yuko ari wa wundi twari dusanzwe tuzi mbere y’amatora. Mu mpera z’icyumweru gishize yahinduye imvugo, ahamya yuko yibwe amajwi akaba anavuga yuko amatora agomba gusubirwamo. Uyu mugabo twashimye nakomeza kunangira muri ubwo buryo Gambia irisanga mu kaga kadatandukanye na kariya tumaze iminsi tubona mu Burundi, kandi nawe Yahya akaba azaba yishyize mu kandi kanda yari kuba yari gusimbuka iyo yari kwemera ibyavuye muri ayo amatora !
Yahya ashinjwa ibyaha byinshi birimo kugaburira ingona abo yakekaga yuko batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, kimwe n’ubundi bugome bwinshi yakoreraga abamurwanyaga iyo yemera kurekura ubutegetsi neza yari kwihanganirwa n’abaturage b’icyo gihugu kugira ngo Gambia ikomeze kugira amahoro. Ariko kuba azanye amananiza nabo bazamurwanya, bamukurikiraneho na byabyaha yabakoreye kuva mu 1994, Gambia ibe igiye muri ka kaga duhora tuvuga u Burundi bwaje kwisangamo kubera Nkurunziza !
Perezida Yahya Jammeh
Kayumba Casmiry