Nyuma yaho Bizimana Djihad aherutse kwerekeza mu ikipe ya Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’u Bubiligi, uyu mukinnyi ntabwo azitabira ubutumuri bw’Amavubi yitegura gukina imikino ibiri ya gishuti na Centre Africa.
Ikipe y’igihugu Amavubi aritegura gukina imikino ibiri ya gicuti iteganyijwe gukinirwa kuri Sitade Amahoro ku itariki ya 4 na 7 Kamena 2021 aho bazakina na Centre Africa, ku bwibyo ikipe y’igihugu yari yifuje ko Djihad Bizimana yaza gukina uyu mukino ariko babwiwe ko Djihad atazaboneka.
Ngo impamvu Bizimana Djihad atazaboneka ni uko arimo kwitegurana n’iyi kipe ye ya KMKS Deinze umwaka utaha w’imikino wa 2021-2022, bityo uyu mukinnyi ngo akaba arimo no gushaka ibyangombwa bituma akorana n’iyi kipe yasinyiye imyaka ibiri.
Mu bandi bakinnyi Amavubi yari yahamagaye ndetse bamaze no kwitabira umwiherero w’ikipe y’igihugu harimo Salom Nirisarike, Twizere Clement, Rwatubyaye Abdoul, Ngwabije Bryan ndetse na Samuel Guerret.
Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, umunyezamu Mvuyekure Emery na Rukundo Denis basesekara mu Rwanda, ni mu gihe rutahizamu Kagere Meddy we azagera mu Rwanda ku itariki ya 4 Kamena 2021.
Ikipe y’igihugu Amavubi irimo gukorera imyitozo kuri Sitade Amahoro buri munsi, kuri iyi sitade akaba ari naho hazabera iyo mikino yombi bazakina na Centre Africa ku itariki ya 4 ndetse n’iya 7 Kamena 2021, biteganyijwe ko iyi kipe y’igihug izagera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu.