BK Group PLC yatangaje ko kugeza ku wa 30 Nzeri 2018, yari imaze kubona inyungu ya miliyari 19.7 Frw, yiyongereyeho 11.1% ugereranyije n’igihe nk’iki mu mwaka ushize.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo iki kigo cyamurikaga uko ubukungu bwacyo bwari buhagaze mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2018.
Kumurika uko ubukungu bwa BK Group Plc buhagaze byahuriranye no kuba yakiriwe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi. Nicyo kigo cya mbere cyo mu Rwanda gitangiye gucuruza imigabane kuri iri soko ryagutse rya Kenya.
Umuyobozi ushinzwe Imari, Nshimiyimana Samuel, yavuze ko uku kwiyongera kw’inyungu kwaturutse ku kwiyongera kw’amafaranga yabikijwe n’inguzanyo zatanzwe.
Ati “Habayeho kwiyongera kw’inguzanyo duha abakiliya bacu ziyongereyeho 10.6% ugereranyije n’igihe nk’iki umwaka ushize, zigera kuri miliyari 500.7Frw. Amafaranga yabikijwe muri Banki nayo yiyongereyeho 3.1% agera kuri miliyari 492.3Frw.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri BK Group, Gatete Vincent, yavuze ko mu byatumye inguzanyo n’amafaranga yabikijwe byiyongera, harimo kuba bararushijeho kwegera abakiliya baciriritse ndetse n’imbaraga zashyizwe mu koroshya kubona serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Yakomeje avuga ko nyuma yo gushyiraho uburyo buzwi nka BKQuick, abakiliya bitabiriye gusaba inguzanyo nto bakoresheje telefoni igendanwa kandi bakazibona mu gihe gito.
BK Group Plc ibumbiye hamwe ibigo birimo Banki ya Kigali, BK General Insurance itanga ubwishingizi, BK TecHouse itanga serivisi z’ikoranabuhanga na BK Capital itanga serivisi z’isoko ry’imari n’imigabane.
Umubare w’abakoresha ikoranabuhanga rifasha abahinzi kubona inyongeramusaruro ritangwa na BK TecHouse rizwi nka ‘Smart Nkunganire’ wageze kuri miliyoni 1.5 uvuye kuri miliyoni 1.2 wariho mu mezi atandatu ya mbere ya 2018.
Ni mu gihe ikoranabuhanga ‘Urubuto Education system’ ryifashishwa mu gukurikirana imyitwarire y’umwana ku ishuri ryo rikoreshwa n’abagera ku bihumbi 160.
Kuri BK General Insurance, amafaranga yinjiye mu bafata ubwishingizi yageze kuri miliyari 4.9Frw, bingana n’izamuka rya 66% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Hitezwe inyungu ku gucuruza imigabane i Nairobi
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri BK Group Plc, Rumanyika Désire, yavuze ko uretse kuba bishimira inyungu iki kigo cyabonye, banashimishijwe no kuba bagiye kungukira ku isoko ryagutse rya Kenya.
Yanagaragaje ko intego bari bihaye yo kuzamura imari shingiro ya BK Group PLc haherewe ku isoko ry’imari n’imigabane ry’imbere mu gihugu yagezweho, kuko imigabane yagenewe abasanzwe ari abanyamigabane yose yaguzwe, abayisabye bakarengaho hafi 8% ku migabane ihari.
Ati “Imigabane irenga miliyoni 200 twari twashyize ku isoko yose yaraguzwe, binarengaho; Amafaranga twifuzaga kubona miliyari 60Frw yose yarabonetse. Ibi bigaragaza ko abashoye imari muri BK bayifitiye icyizere, kandi gahunda dufite yo kuzamura BK bayishyigikiye.”
Uretse inyungu yazamutse, umutungo mbumbe wa BK Group Plc wageze kuri miliyari 763.5Frw, iyi akaba ari inyongera ya 5% ugereranyije n’umwaka washize.