• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%   |   20 Feb 2026

  • Ubumwe n’Ubudaherwa bw’abanyarwanda niyo soko y’Umubano uhoraho i Rwanda n’Imahanga   |   20 Feb 2026

  • Gen MK Mubarakh Muganga yasuye APR FC yitegura guhura na Police FC muri shampiyona y’u Rwanda   |   20 Feb 2026

  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU   |   19 Feb 2026

  • Ishoramari mvamahanga ryageze kuri miliyari 1.598,3 Frw mu mwaka umwe   |   19 Feb 2026

  • Urukundo Interahamwe zize gukunda Kizito, zitamukunze zica abe muri Jenoside zakoreye Abatutsi zirukura he?   |   19 Feb 2026

You are at :Home»Amakuru»BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%

BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%

RUSHYASHYA 20 Feb 2026 Amakuru, Mu Rwanda, UBUKUNGU

Banki Nkuru y’Igihugu yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25% mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko kugira ngo bigume mu mbago za BNR ziri hagati ya 2% na 8%.

Muri Mutarama uyu mwaka, ibiciro ku masoko byari byazamutse ku kigero cya 8,9% mu gihe mu Ukuboza 2025 byari byazamutseho 8% nk’uko imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ibigaragaza.

Mu gihembwe cya kane cya 2025, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wariyongereye ugera kuri 7,4% uvuye kuri 7,2% mu gihembwe cya gatatu.

Uku kwiyongera kwaturutse ahanini ku muvuduko wo hejuru w’izamuka ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu, warushije imbaraga igabanyuka ryagaragaye ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba.

BNR yasobanuye ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro warenze imbago ngenderwaho zayo zisanzwe ari hagati ya 2% na 8% ugera ku 8,9% muri Mutarama 2026, uvuye ku 8,0% mu Ukuboza umwaka ushize.

Mu mezi akurikiraho, BNR yasobanuye ko yiteze ko umuvuduko w’ibiciro uzakomeza kuzamuka ndetse ukajya hejuru ya 8% mu mezi ari imbere.

Yasobanuye ko gitutu cy’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro biteganyijwe ko kizacogora nyuma bigafasha umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro kugenda usubira mu mbago ngenderwaho mu mpera z’umwaka wa 2026.

Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye yagize ati “Hashingiwe ku gitutu cy’izamuka ry’ibiciro gikomeje kwiyongera ndetse n’ivugururwa ry’icyerekezo cy’uko ibiciro biteganyijwe kuzamuka, Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga yafashe icyemezo cyo kuzamura urwunguko fatizo rwa Banki Nkuru y’Igihugu kiva kuri 6,75% kigera kuri 7,25%.”

Yakomeje asobanura ati “Iki cyemezo cyo kuzamura igipimo cya Banki Nkuru y’Igihugu ni intambwe itekerejweho dufashe mu gusubiza izamuka ry’ibiciro mu mbago za BNR ziri hagati ya 2% na 8%, hagamijwe kurinda ihungabana ry’ibiciro ku isoko. Ibi ni ingenzi mu gukomeza iterambere ry’ubukungu bwacu no kurinda ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo kugura ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi mu gihe giciriritse.”

BNR yasobanuye kandi ko mu gihe hagikomeje kugaragara ingorane mu bucuruzi na politiki mpuzamahanga, ubukungu bw’Isi bwazamutse ku kigero cya 3,3% mu 2025 aho byitezwe ko buzakomeza kuzamuka kuri icyo kigero mu 2026.

Ubukungu bw’u Rwanda bwo bwakomeje kugaragaza izamuka ryo hejuru, aho bwazamutse ku mpuzandengo ya 8,7% mu bihembwe bitatu bya mbere by’umwaka wa 2025, hejuru ya 7,2% ryagaragaye mu 2024.

Ku rundi ruhande, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanyutseho 4,4% ugereranyije n’Idorali rya Amerika mu Ukuboza 2025. Ni igabanyuka rito ugereranyije n’igabanyuka rya 9,42% ryagaraye mu Ukuboza 2024.

Uyu mutuzo waturutse ku bwiyongere bw’amadovize yaturutse ku bukerarugendo hamwe n’ayoherezwa n’Abanyarwanda batuye mu mahanga yafashije mu kugabanya igitutu ku isoko ry’ivunjisha hamwe n’igabanuka ry’agaciro k’idorali rya amerika ku ruhando mpuzamahanga.

2026-02-20
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsindiye Police FC kuri Penaliti

APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsindiye Police FC kuri Penaliti

Ubwanditsi 01 Feb 2025
Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru mu biro bya Perezida François Mitterrand, yibukijwe uruhare rw’ u Bufaransa, n’urwe bwite, muri Jenoside yakorewe Abatutsi , anasabwa kureka kuyipfobya no kuyihakana.

Ubwanditsi 24 Dec 2020
Polisi Mpuzamahanga, Interpol, irahiga bukware ikigarasha Gasana Eugène Richard, ngo kiryozwe gusambanya umwana w’umukobwa ku ngufu.

Polisi Mpuzamahanga, Interpol, irahiga bukware ikigarasha Gasana Eugène Richard, ngo kiryozwe gusambanya umwana w’umukobwa ku ngufu.

Ubwanditsi 15 Dec 2020
Impera z’icyumweru zisize amakipe ahagaririye u Rwanda adahiriwe mu marushanwa atandukanye y’intoki ya BeachVolleyball , Volleyball ndetse na Basketball

Impera z’icyumweru zisize amakipe ahagaririye u Rwanda adahiriwe mu marushanwa atandukanye y’intoki ya BeachVolleyball , Volleyball ndetse na Basketball

Ubwanditsi 19 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi
Mu Mahanga

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Ubwanditsi 16 Jan 2017
Cristiano Ronaldo yegukanye ‘Ballon d’Or’ ya gatanu anganya amateka na Messi (Amafoto)
IMIKINO

Cristiano Ronaldo yegukanye ‘Ballon d’Or’ ya gatanu anganya amateka na Messi (Amafoto)

Ubwanditsi 08 Dec 2017
INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR
Amakuru

INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR

Ubwanditsi 29 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru