• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga

Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga

Editorial 16 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’aho mu minsi ishize uwari Umushinjacyaha Mukuru wa repubulika muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, Abdallah Akishuli, yitandukanyirije na yo, kuri uyu wa gatatu, itariki 15 Ugushyingo 2017, Daniel Nduwimana, wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri iyi guverinoma nawe yitandukanyije na yo.

Mu minsi ishize kuwa 14 Ugushyingo 2017 nibwo twari twabagejejeho inkuru yavugaga ko Abdallah Akishuli wari Umushinjacyaha Mukuru muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iyobowe na Padiri Thomas Nahimana, yeguye kuri uyu mwanya ndetse no mu bikorwa byose by’iyi guverinoma. Icyo gihe akaba yaravuze ko ari icyemezo yafashe nyuma yo kubitekerezaho neza.

Kuri uyu wa Gatatu rero nibwo undi muri iyi guverinoma, Daniel Nduwimana, wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, nawe yandikiye Nahimana nk’ukuriye iyi guverinoma  ndetse na minisitiri w’Intebe we ababwira ko asezeye ku mwanya wa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse no ku mwanya w’ubuyobozi bw’akanama gashinzwe umutekano k’iyi guverinoma.

Ibi bibaye nyuma y’aho  Muzungu Pierre, na bagenzi be  basezeye mu ishyaka Ishema party, nyuma yo kubona uburyo iri shyaka ryahinduwe akarima ka Padiri Nahimana n’inkomamashyi ze arizo Gahunde Chaste, Nadine Claire Kasinge, Nkurunziza Venant, n’abandi nkabo bamukurikira buhumyi.

Mugusezera abayoboke be bagira bati : “Nyuma yo kwitegereza tugasanga Padiri Thomas Nahimana afite umururumba w’ubutegetsi kugeza naho yishyiriraho ubwe wenyine guvernoma ya baringa ngo ikorera mumahanga kandi ntawe agishije inama.

Nyuma kandi yo kumva amagambo Padiri yavuze mukiganiro n’abanyamakuru agaragaza agahinda aterwa no kubona abanyarwanda badafata amafuni, imihoro, impiri n’ibindi bikoresho gakondo maze ngo batoratore abo yita abanzi b’u Rwanda kugeza babamazeho  [Jenoside], ngo yo kwihorera  kucyo yita akarengane avuga ko gakorerwa rubanda [abahutu].

Nyuma yo kwitegereza tugasanga umutungo w’ishyaka waragiye unyererezwa mu ngendo zidafite icyo zigeraho usibye imyugu z’umuntu umwe rukumbi ariwe Padiri Thomas Nahimana mu rwego rwo kwimenyekanisha no kwitemberera henshi ku isi kandi abizi neza ko ishyaka atari umuntu umwe gusa kandi akazi karyo kakaba atari ukwirirwa uvuga gusa ntabikorwa bigaragara bigamije gufasha abanyamuryango kwiteza imbere.

Nyuma yo gusesengura imiyoborere yaranze Bwana Padiri Thomas Nahimana, kuva yatorerwa kuyobora ishyaka ishema kugeza ubu, iyo miyoborere ikaba yaragaragayemo cyane kutagira rutangira mubyo avuga, guhubuka mumagambo, kwishongora no gushoza intambara z’amagambo hagati ye n’abayobozi b’andi mashyaka ya opposition, kubahuka abamuruta mumyaka, gushyiraho amabwiriza atemeranyijweho na benshi ahubwo bikabyara igitugu no gukagatiza, kwirukana abanyamuryango bishyaka badahuje ibitekerezo kandi binyuranije n’amategeko agenga ishyaka, kudaha agaciro umwanya w’umukuru w’igihugu, kubeshya no gukabiriza.

Kutaba inyangamugayo no kutubahiriza isezerano cyane cyane kubirebana n’imyenda y’ishyaka, kutava kw’izima kabone n’iyo byaba ari ibintu bigaragarira n’umwana w’igitambambuga, kudakora igena migambi ryizweho kandi rinonosoye, kwishora no gutegura gahunda za hutihuti zitizweho neza nyuma ugasanga bibyaye guhuzagurika ndetse no gushyira ubuzima bwabo ayoboye mu kaga, kugendera kumarangamutima no gusamara cyane n’abo atazi imva n’imvano, kutamenya kwihishira no gushyira amabanga y’ishyaka kugasozi ntawabimutumye kandi ntanyungu igamijwe, gusuzugura abo arusha amashuri no gutesha agaciro abo bahanganye muri politiki akoresheje inkuru z’impimbano,”

Ibi byose biterwa n’uko Padiri Thomas Nahimana yigaruriwe n’agatsiko k’ Abagore  yagize abe ndetse akabinjiza  mu kiswe  Guverinoma ya baringa, kuburyo ntamugabo ugira ijambo muri iyo ngirwa guverinoma. Mwibuke ko bamwe muri abo bagore be harimo Mme Nadine Claire Kasinge, yasenyeye urugo kugeza naho bagendana umwana w’uruhinja  mu ntoki ngo bari mu bikorwa bya Politiki  byo kurwanya Leta y’u Rwanda  kandi ibi akabikora umugabo  wa Nadine Claire Kasinge atabizi.

 

Undi ni Jeanne Mukamurenzi babyaranye umwana yarangiza akamujugunya, ntamuhe n’indezo cyangwa nibura ngo amuhe akanya  muri iyo guverinoma ya baringa.

Ntuvuge impinja yataye i Cyangugu zitagira kivurira zirerwa na Leta mu mashuri muri ya gahunda yayo y’imyaka 12, kuri buri mwana.

2017-11-16
Editorial

IZINDI NKURU

Museveni yisubiyeho agarura umuyobozi wa MTN wari wirukanywe ngo akorana n’u Rwanda

Museveni yisubiyeho agarura umuyobozi wa MTN wari wirukanywe ngo akorana n’u Rwanda

Editorial 30 May 2019
Ibyo Utamenye ku Buzima n’Imibereho ya Ruharwa Kabuga Felicien ndetse n’Abamukingiye Ikibaba mu Myaka 26 Ishize, Byashyizwe Hanze na Netflix

Ibyo Utamenye ku Buzima n’Imibereho ya Ruharwa Kabuga Felicien ndetse n’Abamukingiye Ikibaba mu Myaka 26 Ishize, Byashyizwe Hanze na Netflix

Editorial 06 Aug 2020
I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

Editorial 03 Sep 2024
Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka

Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka

Editorial 29 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abatuye muri Kirehe bakanguriwe kwitabira gahunda zigamije kurwanya Maraliya
Mu Mahanga

Abatuye muri Kirehe bakanguriwe kwitabira gahunda zigamije kurwanya Maraliya

Editorial 21 Sep 2016
Nkurunziza arabiba urwango hagati y’u Rwanda n’ Burundi mu rwego rwo guhisha ibyaha ashinjwa no kutagaragaza umusaruro w’imyaka 15
INKURU NYAMUKURU

Nkurunziza arabiba urwango hagati y’u Rwanda n’ Burundi mu rwego rwo guhisha ibyaha ashinjwa no kutagaragaza umusaruro w’imyaka 15

Editorial 27 Dec 2019
Abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano batangiye amahugurwa
Mu Mahanga

Abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano batangiye amahugurwa

Editorial 05 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru