• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga

Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga

Ubwanditsi 16 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’aho mu minsi ishize uwari Umushinjacyaha Mukuru wa repubulika muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, Abdallah Akishuli, yitandukanyirije na yo, kuri uyu wa gatatu, itariki 15 Ugushyingo 2017, Daniel Nduwimana, wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri iyi guverinoma nawe yitandukanyije na yo.

Mu minsi ishize kuwa 14 Ugushyingo 2017 nibwo twari twabagejejeho inkuru yavugaga ko Abdallah Akishuli wari Umushinjacyaha Mukuru muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iyobowe na Padiri Thomas Nahimana, yeguye kuri uyu mwanya ndetse no mu bikorwa byose by’iyi guverinoma. Icyo gihe akaba yaravuze ko ari icyemezo yafashe nyuma yo kubitekerezaho neza.

Kuri uyu wa Gatatu rero nibwo undi muri iyi guverinoma, Daniel Nduwimana, wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, nawe yandikiye Nahimana nk’ukuriye iyi guverinoma  ndetse na minisitiri w’Intebe we ababwira ko asezeye ku mwanya wa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse no ku mwanya w’ubuyobozi bw’akanama gashinzwe umutekano k’iyi guverinoma.

Ibi bibaye nyuma y’aho  Muzungu Pierre, na bagenzi be  basezeye mu ishyaka Ishema party, nyuma yo kubona uburyo iri shyaka ryahinduwe akarima ka Padiri Nahimana n’inkomamashyi ze arizo Gahunde Chaste, Nadine Claire Kasinge, Nkurunziza Venant, n’abandi nkabo bamukurikira buhumyi.

Mugusezera abayoboke be bagira bati : “Nyuma yo kwitegereza tugasanga Padiri Thomas Nahimana afite umururumba w’ubutegetsi kugeza naho yishyiriraho ubwe wenyine guvernoma ya baringa ngo ikorera mumahanga kandi ntawe agishije inama.

Nyuma kandi yo kumva amagambo Padiri yavuze mukiganiro n’abanyamakuru agaragaza agahinda aterwa no kubona abanyarwanda badafata amafuni, imihoro, impiri n’ibindi bikoresho gakondo maze ngo batoratore abo yita abanzi b’u Rwanda kugeza babamazeho  [Jenoside], ngo yo kwihorera  kucyo yita akarengane avuga ko gakorerwa rubanda [abahutu].

Nyuma yo kwitegereza tugasanga umutungo w’ishyaka waragiye unyererezwa mu ngendo zidafite icyo zigeraho usibye imyugu z’umuntu umwe rukumbi ariwe Padiri Thomas Nahimana mu rwego rwo kwimenyekanisha no kwitemberera henshi ku isi kandi abizi neza ko ishyaka atari umuntu umwe gusa kandi akazi karyo kakaba atari ukwirirwa uvuga gusa ntabikorwa bigaragara bigamije gufasha abanyamuryango kwiteza imbere.

Nyuma yo gusesengura imiyoborere yaranze Bwana Padiri Thomas Nahimana, kuva yatorerwa kuyobora ishyaka ishema kugeza ubu, iyo miyoborere ikaba yaragaragayemo cyane kutagira rutangira mubyo avuga, guhubuka mumagambo, kwishongora no gushoza intambara z’amagambo hagati ye n’abayobozi b’andi mashyaka ya opposition, kubahuka abamuruta mumyaka, gushyiraho amabwiriza atemeranyijweho na benshi ahubwo bikabyara igitugu no gukagatiza, kwirukana abanyamuryango bishyaka badahuje ibitekerezo kandi binyuranije n’amategeko agenga ishyaka, kudaha agaciro umwanya w’umukuru w’igihugu, kubeshya no gukabiriza.

Kutaba inyangamugayo no kutubahiriza isezerano cyane cyane kubirebana n’imyenda y’ishyaka, kutava kw’izima kabone n’iyo byaba ari ibintu bigaragarira n’umwana w’igitambambuga, kudakora igena migambi ryizweho kandi rinonosoye, kwishora no gutegura gahunda za hutihuti zitizweho neza nyuma ugasanga bibyaye guhuzagurika ndetse no gushyira ubuzima bwabo ayoboye mu kaga, kugendera kumarangamutima no gusamara cyane n’abo atazi imva n’imvano, kutamenya kwihishira no gushyira amabanga y’ishyaka kugasozi ntawabimutumye kandi ntanyungu igamijwe, gusuzugura abo arusha amashuri no gutesha agaciro abo bahanganye muri politiki akoresheje inkuru z’impimbano,”

Ibi byose biterwa n’uko Padiri Thomas Nahimana yigaruriwe n’agatsiko k’ Abagore  yagize abe ndetse akabinjiza  mu kiswe  Guverinoma ya baringa, kuburyo ntamugabo ugira ijambo muri iyo ngirwa guverinoma. Mwibuke ko bamwe muri abo bagore be harimo Mme Nadine Claire Kasinge, yasenyeye urugo kugeza naho bagendana umwana w’uruhinja  mu ntoki ngo bari mu bikorwa bya Politiki  byo kurwanya Leta y’u Rwanda  kandi ibi akabikora umugabo  wa Nadine Claire Kasinge atabizi.

Undi ni Jeanne Mukamurenzi babyaranye umwana yarangiza akamujugunya, ntamuhe n’indezo cyangwa nibura ngo amuhe akanya  muri iyo guverinoma ya baringa.

Ntuvuge impinja yataye i Cyangugu zitagira kivurira zirerwa na Leta mu mashuri muri ya gahunda yayo y’imyaka 12, kuri buri mwana.

2017-11-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko Rukuru rwahamagaje ‘ahatazwi’ abareganwa n’abo kwa Rwigara

Urukiko Rukuru rwahamagaje ‘ahatazwi’ abareganwa n’abo kwa Rwigara

Ubwanditsi 14 Jun 2018
Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga

Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga

Ubwanditsi 14 May 2018
Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Ubwanditsi 04 Jun 2024
Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Ubwanditsi 17 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inzego z’umutekano muri Uganda zakwirakwije ikinyoma cy’uko abasirikare b’u Rwanda barasiye abaturage ku butaka bwayo
INKURU NYAMUKURU

Inzego z’umutekano muri Uganda zakwirakwije ikinyoma cy’uko abasirikare b’u Rwanda barasiye abaturage ku butaka bwayo

Ubwanditsi 26 May 2019
Abayobozi ba AU basubitse urugendo bagombaga kugirira muri RDC
INKURU NYAMUKURU

Abayobozi ba AU basubitse urugendo bagombaga kugirira muri RDC

Ubwanditsi 21 Jan 2019
Uko itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura ryagenze n’uko yagerageje gucika ntibimuhire
INKURU NYAMUKURU

Uko itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura ryagenze n’uko yagerageje gucika ntibimuhire

Ubwanditsi 14 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru