• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

  • Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle   |   30 May 2025

  • AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ?    |   29 May 2025

  • INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR   |   29 May 2025

  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»BREAKING NEWS: CP BRUCE MUNYAMBO AGIZWE UMUYOBOZI WA POLICE YA UN MURI SOUTH SOUDAN.

BREAKING NEWS: CP BRUCE MUNYAMBO AGIZWE UMUYOBOZI WA POLICE YA UN MURI SOUTH SOUDAN.

Editorial 16 Feb 2016 Mu Rwanda

Umupolisi w’Umunyarwanda CP BRUCE MUNYAMBO yagizwe umuyobozi wa Police ya Loni ikorera muri Soudan y’Epfo “ Police Commissioner for the UN Mission in ‪‎SouthSudan‬ (UNMISS)”

Mu kazi gatandukanye kandi ahantu hatandukanye, CP Bruce Munyambo yahacanye umucyo ndetse asoza neza inshingano zose yahawe dore ko vuba anakubutse mu bundi butumwa bwa UN muri Haiti bityo iyi mirimo yindi ashinzwe akaba azayisohoza neza.

Ishyirwaho rya CP Munyambo ribaye nyuma y’uko yari yatanzweho umukandida na Leta y’u Rwanda, aho mu mpera z’uku kwezi azasimbura kuri uwo mwanya Umugande AIGP Fredrick Yiga, wushije ikivi cye cy’imyaka itatu.

Mbere yo guhabwa izi nshingano nshya muri UNMISS, CP Bruce Munyambo watangiriye mu gisirikare akagira n’uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, yari Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Polisi y’u Rwanda, imirimo yahawe nyuma yo kuyobora Ishuri rya Polisi ry’i Gishari.

Yanayoboye kandi ishami rishinzwe ibikoresho muri Polisi y’u Rwanda n’indi myanya itandukanye yo hejuru.

CP Munyambo afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’imiyoborere mpuzamahanga (International Strategic Leadership and Management), akagira n’impamyabushobozi ihanitse mu miyoborere (Institutionalizing research in leadership and governance) yakuye muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi.

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri ‘Criminal Justice and Police Management’ yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, yize muri Hann Police Academy mu Budage iby’ubuyobozi mu gipolisi (Senior Police Leadership and Management), amahugurirwa muri Bramshill Police Staff College mu Bwongereza ku byitwa International Commanders and Strategic Command.

Mu by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, afite ubunararibonye budashidikanywaho, kuko yabikoreye muri Liberia, anayobora umutwe w’abapolisi b’u Rwanda mu butumwa bwa Loni muri Haiti (MINUSTAH).

CP Munyambo abaye Umunyarwanda wa Kabiri uyoboye Polisi ya Loni mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, nyuma ya CP Vianney Nshimiyimana uyoboye polisi irimo kubungabunga amahoro muri Côte d’Ivoire (UNOCI).

Ahawe iyi mirimo kubera uburambe asanganywe mu gipolisi ndetse no mu mirimo yo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu, kuko yabaye mu buyobozi ku rwego rwo hejuru haba muri Polisi y’u Rwanda no mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.

-2139.jpg

U Rwanda rufite Abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu birindwi, harimo abari i Darfur muri Sudani, abari muri Côte d’Ivoire, Haiti, Centrafrique, Sudani y’Epfo, mu Ntara ya Abyei na New York.

Umwanditsi wacu

2016-02-16
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Gisagara VC mu bagabo ndetse na UVC mu bagore begukanye igice cya mbere cy’irushanwa rya Forzza VolleyBall tournament 2021

Amafoto – Gisagara VC mu bagabo ndetse na UVC mu bagore begukanye igice cya mbere cy’irushanwa rya Forzza VolleyBall tournament 2021

Editorial 13 Dec 2021
Amanota y’abatsinze ibizamini bya leta mu mashuri abanza n’icyiciro rusange  aratangazwa kuri uyu wa Kabiri

Amanota y’abatsinze ibizamini bya leta mu mashuri abanza n’icyiciro rusange aratangazwa kuri uyu wa Kabiri

Editorial 08 Jan 2018
Perezida Kagame  yageze  i Maputo muri Mozambique

Perezida Kagame yageze i Maputo muri Mozambique

Editorial 24 Oct 2016
Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri

Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri

Editorial 07 Jun 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru