Umupolisi w’Umunyarwanda CP BRUCE MUNYAMBO yagizwe umuyobozi wa Police ya Loni ikorera muri Soudan y’Epfo “ Police Commissioner for the UN Mission in SouthSudan (UNMISS)”
Mu kazi gatandukanye kandi ahantu hatandukanye, CP Bruce Munyambo yahacanye umucyo ndetse asoza neza inshingano zose yahawe dore ko vuba anakubutse mu bundi butumwa bwa UN muri Haiti bityo iyi mirimo yindi ashinzwe akaba azayisohoza neza.
Ishyirwaho rya CP Munyambo ribaye nyuma y’uko yari yatanzweho umukandida na Leta y’u Rwanda, aho mu mpera z’uku kwezi azasimbura kuri uwo mwanya Umugande AIGP Fredrick Yiga, wushije ikivi cye cy’imyaka itatu.
Mbere yo guhabwa izi nshingano nshya muri UNMISS, CP Bruce Munyambo watangiriye mu gisirikare akagira n’uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, yari Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Polisi y’u Rwanda, imirimo yahawe nyuma yo kuyobora Ishuri rya Polisi ry’i Gishari.
Yanayoboye kandi ishami rishinzwe ibikoresho muri Polisi y’u Rwanda n’indi myanya itandukanye yo hejuru.
CP Munyambo afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’imiyoborere mpuzamahanga (International Strategic Leadership and Management), akagira n’impamyabushobozi ihanitse mu miyoborere (Institutionalizing research in leadership and governance) yakuye muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi.
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri ‘Criminal Justice and Police Management’ yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, yize muri Hann Police Academy mu Budage iby’ubuyobozi mu gipolisi (Senior Police Leadership and Management), amahugurirwa muri Bramshill Police Staff College mu Bwongereza ku byitwa International Commanders and Strategic Command.
Mu by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, afite ubunararibonye budashidikanywaho, kuko yabikoreye muri Liberia, anayobora umutwe w’abapolisi b’u Rwanda mu butumwa bwa Loni muri Haiti (MINUSTAH).
CP Munyambo abaye Umunyarwanda wa Kabiri uyoboye Polisi ya Loni mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, nyuma ya CP Vianney Nshimiyimana uyoboye polisi irimo kubungabunga amahoro muri Côte d’Ivoire (UNOCI).
Ahawe iyi mirimo kubera uburambe asanganywe mu gipolisi ndetse no mu mirimo yo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu, kuko yabaye mu buyobozi ku rwego rwo hejuru haba muri Polisi y’u Rwanda no mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.
U Rwanda rufite Abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu birindwi, harimo abari i Darfur muri Sudani, abari muri Côte d’Ivoire, Haiti, Centrafrique, Sudani y’Epfo, mu Ntara ya Abyei na New York.
Umwanditsi wacu