Mu muhango wo kurahira, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta mu mbirwaruhame ye atangaje ko Kenya nayo igiye kujya itanga viza ku mipaka yayo ku byanyafrika bifuza kwinjira muri Kenya.
Ibi bibaye nyuma yaho u Rwanda rutangarije ko kuva 01/01/2018 ruzajya rutanga viza ku mipaka ku banyamahanga basura Impamvu zitandukanye zirimo ubukerarugendo, gusura n’ibindi bitandukanye.
Tubibutse ko kuva ku wa 1 Mutarama 2013 aribwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guha viza ku mipaka abanyafrika bifuza kwinjira mu Rwanda.
Kuva mu 2013 ubwo u Rwanda rwatangiraga gutanga viza ku banyafurika bageze aho binjirira mu gihugu kugeza mu 2016, umubare w’abanyafurika binjiye muri ubwo buryo wavuye ku 31 054 ugera ku 77 377, bingana n’izamuka rya 149, 1%.
Mu mavugurura aherutse kwemezwa n’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017 yakuyeho umwihariko wari usanzwe ku baturage b’ibihugu bya Afurika n’ibindi bike bashoboraga kubona viza ari uko bageze aho binjirira mu Rwanda.
Muri aya mavugurura u Rwanda rwemeye guha viza y’iminsi 90 ku buntu abantu bo mu bihugu nabyo byemereye u Rwanda iyi serivisi aribyo Benin, Centrafrique, Tchad, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Senegal, Seychelles na Sao Tome et Principe.
Ibyo bihugu bije byiyongera kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Ibirwa bya Maurice, Philippines na Singapore.
Hari ibihugu byakuriweho Viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’iza serivisi birimo Djibouti, Ethiopia, Gabon, Guinea, u Buhinde, Israel, Maroc na Turikiya.
Abaturage b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, Comesa, nabo bazajya bahabwa viza y’iminsi 90 bageze aho binjirira mu gihugu gusa bazajya bishyura amafaranga yagenwe.
Ubusanzwe abaturage bo muri COMESA, bajyaga bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira nkuko byagendaga ku bandi bafite pasiporo z’ibihugu byo muri Afurika.
Abanyarwanda baba mu mahanga bafite ubwenegihugu bubiri, bazajya bakoresha indangamuntu zabo igihe bashaka kwinjira mu Rwanda.
Ikindi kandi hakuweho amafaranga yishyurwaga viza ku banyarwanda bagendera kuri pasiporo z’amahanga ariko bafite indangamuntu z’u Rwanda ku bihugu byemera ubwenegihugu bubiri.
U Rwanda rukomeje gutanga urugero rwiza ku bihugu bya Africa muri gahunda yo koroshya urujya n’uruza rw’abantu ku mugabane wa Africa ndetse n’isi yose.
Mu minsi ishize, Namibia ndetse na Nigeria nabyo byatangaje ko abanyafurika bifuza gusura ibyo bihugu bazajya babonera viza ku mipaka.
Ubwanditsi