Agaragaza ibyaraye biganiriweho n’Abakuru b’ibihugu na Guverinona ku nkunga igenerwa AU, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Amb. Claver Gatete yavuze ko 76% by’amafaranga yakoreshwa n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yaturukaga mu baterankunga, ariko ko abakuru b’ibihugu bemeranyijwe ko uyu muryango ugiye kujya witera inkunga 100%.
Amb. Claver Gatete avuga ko Abakuru b’ibihugu na Guverinona bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika bagarutse ku mbogamizi zagaragaraga mu gutera inkunga uyu muryango, aho ibihugu biwugize byakoraga ku ngengo y’imari yabyo.
Abakuru b’ibihugu na Guverinoma banagarutse ku kibazo cyo kuba 76% by’amafaranga akoreshwa n’uyu muryango aturuka mu baterankunga, biyemeje ko uyu muryango ugomba kwitera inkunga 100%.
Muri ibi biganiro by’abakuru b’ibihugu na Guverinoma, hatangiwemo ibitekerezo by’uko iki kifuzo cyo kuba AU yaterwa inkunga 100% n’ibihugu biyigize cyagerwaho.
Gatete wagaragazaga bimwe mu bitekerezo byagiye bitangwa n’aba bakuru b’ibihugu na Guverinoma, yagize ati “ Uwahoze ayobora Nigeria, Perezida Obasanjo yatanze igitekerezo cy’amadolari abiri ku bijyanye n’amahotel, niba uraye muri Hotel ugatanga amadolari abiri ku ijoro rimwe…
Batanze n’igitegekerezo cy’amadolari 10 ku itiki, ni ukuvuga igihe cyose ushatse gukora urugendo , ku itiki yawe ukongeraho amadolari 10.”
Abakuru b’ibihugu na Guverinoma batanze ibitekerezo byinshi kuri iyi ngingo, bafashe umwanzuro wo gukuraho uburyo bwakoreshwaga n’ibihugu bigize AU bwo gukora ku ngengo y’imari yabyo, bemeranywa ko buri gihugu kigiye kujya gitanga 0.2% by’amafaranga y’ibicuruzwa byose byinjira mu gihugu.
Gatete avuga ko ibi bizatuma amafaranga ahabwa AU aboneka kandi ku gihe kuko azajya ahita ajya muri za Banki nkuru z’ibihugu.
Ati “ Amafaranga azajya akusanywa n’ibigo by’imisoro, ahite ajya muri za Banki z’ibihugu mu buryo bunyuze mu mucyo, ntihazongera kumvikanamo ikibazo kuko ntaho azaba ahuriye n’ahaturuka ingengo z’imari z’ibihugu cyangwa ibindi bikorwa bya Guverinoma, ni ibintu bizajya bihita byikora (Automatic).”
Amb. Gatete avuga ko iyi myanzuro yafashwe n’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma igamije gukuraho burundu iyi 76% by’amafaranga yavaga mu baterankunga.
Ati “ Ibi bivuze ko abaterankunga batazongera kudutera inkunga ya 76%,…oya, tuzajya twitera inkunga 100%, Turifuza kubigira ibyacu.”
Amb. Gatete avuga ko ibi biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyari byemerenyijweho n’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma mu mwaka ushize, bari biyemeje ko ibihugu bigize AU bizajya byishakamo 75% by’amafaranga akoreshwa muri za Porogaramu za AU naho mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku mugabane wa Afurika bikitera inkunga kuri 25%.
Nta mwihariko ku bihugu bifite ibibazo,…Ahazaturuka aya mafaranga ngo ni henshi
Bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, byugarijwe n’intambaraba, inzara, indwara z’ibyorezo byanatumye ubukungu bwa bimwe muri ibi bihugu buzahara.
Gatete uvuga ko muri iyi myanzuro nta mwihariko washyiriweho ibi bihugu bifite ibibazo by’ubukungu, avuga ko hari uburyo bwinshi aya mafaraga azajya atangwa n’ibihugu bigize AU azabonekamo.
Ati “ Ahazajya hava iyi nkunga ni henshi, mbere na mbere dukeneye guteza imbere iby’iwacu, tukabyakaho igiciro kiri hejuru, ikindi tugomba kuba maso ko dufite ingamba zo gukuraho amafaranga yasohokaga ku mugabane wacu, bivuze ko buri wese azajya yishyura imisoro agomba kwishyura.”
Minisitiri w’Imari Claver Gatete
Minisitiri Gatete avuga ko ibihano bigenerwa ibihugu bitatanze cyangwa byatinze gutanga uyu musanzu wo gushyira mu kigega AU byagumishijweho bityo ko bizakomeza gushyirwa mu bikorwa mu gihe hari igihugu cyagaragaweho aya makosa.
Source: Umuseke.rw