Iyamuremye wari umushoferi w’ikamyo yarasiwe ku mupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na Congo, uherereye mu Kagari ka Pera mu Murenge wa Bugarama ubwo yari ari kuzuza impapuro z’inzira.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Nzeri 2017, Iyakaremye Samuel wo mu Karere ka Rusizi, akaba yishwe n’isasu ryaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bivugwa ko habayeho kurasana bikomeye, biturutse ku mvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo.
Ku mupaka wa Kamanyura na Bugarama hanyura abaturage bagera ku 2000 buri munsi.
Umwe mu baturage yatangarije Itangazamakuru ko uyu mugabo yarashwe ahagana saa kumi n’imwe n’igice, akaza kugwa mu nzira ataragezwa mu Bitaro bya Gihundwe aho yari ajyanywe kuvurizwa.
Yagize ati “Isasu ryamufashe arakomereka hanyuma bari mu nzira bajya kwa muganga arapfa. Ni umushoferi wari uri guteza kashe ngo yambuke ajyane ibyo yari atwaye. Sinzi akavuyo kavutse muri Congo kuko hegeranye kandi isasu ntaho rigarukira byarangiye rimukomerekeje, bimuviramo urupfu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frédéric, yemeje iby’aya makuru avuga ko bakiyatohoza neza.
Yagize ati “Nibyo hari umuturage wacu wishwe n’isasu ryaturutse hakurya muri Congo. Ntabwo tuzi ibyahabaye gusa turacyakurikirana. Amasasu yumvikanye hakurya gusa ntabwo tuzi impamvu yabyo n’icyo byaturutseho.”
Kugeza magingo aya ntacyo Ingabo z’Igihugu [ RDF ] zirabivugaho.
Amakuru avuga ko ubusanzwe aka gace gakunze kwibasirwa n’abantu bitwaje intwaro bashaka guhungabanya umutekano; mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2017, abagera kuri batatu bateye abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama, bica umwe abandi umunani barakomereka.
Umuvugi w’agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda ni Brig Gen Safari Ferdinand