• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Burera: Abagore bane bafashwe binjiza inzoga mu buryo bwa magendu n’izitemewe mu Rwanda

Burera: Abagore bane bafashwe binjiza inzoga mu buryo bwa magendu n’izitemewe mu Rwanda

Editorial 10 Jun 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera, kuwa gatatu tariki ya 8 Kamena yafatiye mu cyuho abagore bane, ubwo binjizaga inzoga zitemewe kunyobwa hano mu Rwanda.

Abo bafashwe ni Nyiransengiyumva Angélique, Uwizeyimana Vestine, Nyirankiranuye Kurusumu na Mukandahiro Dina.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko aba bagore ubwo bafatwaga basanganywe amaduzeni 37 y’inzoga zitwa blue sky, amaduzeni 11 y’izo bita Kitoko waragi, n’amaduzeni 3 y’izindi nzoga zizwi nka Host waragi, izi zikaba zitemewe kunyobwa hano mu Rwanda.

Banafatanywe kandi amacupa 7 ya Uganda waragi, 12 ya Bond 7 n’abiri ya V&A, aya yo akaba yafashwe kuko bari bayinjije mu Rwanda mu buryo bwa magendu, badatanze imisoro.

IP Gasasira yavuze ko kugirango aba bagore bafatwe, abaturage baturiye umupaka wa Cyanika bababonye binjiza izi nzoga mu Rwanda, nyuma bakazipakira imodoka yerekeza i Kigali, babimenyesha Polisi ihita ibata muri yombi. Ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga.

Yakomeje agira ati:”Abenshi mubo dufatira mu bikorwa nk’ibi ni abantu baba bazi neza ko ibyo bakora bitemewe n’amategeko. Twagiriye abantu inama zo kwirinda ibikorwa nk’ibi inshuro nyinshi, nubwo hari bamwe babyumvise, hari abandi bakibyishoramo.Polisi y’u Rwanda irongera kwihanangiriza abantu bakibyishoramo kubireka, kuko bitabaye ibyo bazajya bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

Uturere duhana imbibi n’ibihugu duturanye ahanini nitwo tunyuzwamo ibiyobyabwenge, inzoga zitemewe, n’ibindi bicuruzwa byinjira bidatanze imisoro.

IP Gasasira yasoje avuga ko umuntu wese ufatiwe muri ibi bikorwa ahanishwa ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

-2913.jpg

Inzoga z’inyiganano

Iyi ngingo ivuga ko Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).


RNP

2016-06-10
Editorial

IZINDI NKURU

Amashusho yerekanye amayeri ya Arabie Saoudite mu guhishira urupfu rw’umunyamakuru Khashoggi

Amashusho yerekanye amayeri ya Arabie Saoudite mu guhishira urupfu rw’umunyamakuru Khashoggi

Editorial 23 Oct 2018
Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwigarurira uduce twari twaragizwe ingwate n’Ibyihebe, Agace ka Mbau kaguyemo ibyihebe 11

Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwigarurira uduce twari twaragizwe ingwate n’Ibyihebe, Agace ka Mbau kaguyemo ibyihebe 11

Editorial 21 Aug 2021
CAN2023: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Mozambique,  Benin na  Senegal mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2023

CAN2023: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Mozambique,  Benin na  Senegal mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2023

Editorial 19 Apr 2022
Ibitego 44 nibyo byabonetse ku munsi wa mbere w’imikino y’amatsinda ya UEFA Champions League

Ibitego 44 nibyo byabonetse ku munsi wa mbere w’imikino y’amatsinda ya UEFA Champions League

Editorial 16 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye Abayobozi bashya biganjemo ab’ingabo gukaza umutekano
Mu Mahanga

Perezida Kagame yasabye Abayobozi bashya biganjemo ab’ingabo gukaza umutekano

Editorial 29 Mar 2016
Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Lydia Ludic 1-1
IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Lydia Ludic 1-1

Editorial 12 Feb 2018
Gisagara Volleyball Club yegukanye igikombe cya GMT mu bagabo naho RRA Women Volleyball Club icyegukana mu bagore.
Amakuru

Gisagara Volleyball Club yegukanye igikombe cya GMT mu bagabo naho RRA Women Volleyball Club icyegukana mu bagore.

Editorial 28 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru