Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera, kuwa gatatu tariki ya 8 Kamena yafatiye mu cyuho abagore bane, ubwo binjizaga inzoga zitemewe kunyobwa hano mu Rwanda.
Abo bafashwe ni Nyiransengiyumva Angélique, Uwizeyimana Vestine, Nyirankiranuye Kurusumu na Mukandahiro Dina.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko aba bagore ubwo bafatwaga basanganywe amaduzeni 37 y’inzoga zitwa blue sky, amaduzeni 11 y’izo bita Kitoko waragi, n’amaduzeni 3 y’izindi nzoga zizwi nka Host waragi, izi zikaba zitemewe kunyobwa hano mu Rwanda.
Banafatanywe kandi amacupa 7 ya Uganda waragi, 12 ya Bond 7 n’abiri ya V&A, aya yo akaba yafashwe kuko bari bayinjije mu Rwanda mu buryo bwa magendu, badatanze imisoro.
IP Gasasira yavuze ko kugirango aba bagore bafatwe, abaturage baturiye umupaka wa Cyanika bababonye binjiza izi nzoga mu Rwanda, nyuma bakazipakira imodoka yerekeza i Kigali, babimenyesha Polisi ihita ibata muri yombi. Ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga.
Yakomeje agira ati:”Abenshi mubo dufatira mu bikorwa nk’ibi ni abantu baba bazi neza ko ibyo bakora bitemewe n’amategeko. Twagiriye abantu inama zo kwirinda ibikorwa nk’ibi inshuro nyinshi, nubwo hari bamwe babyumvise, hari abandi bakibyishoramo.Polisi y’u Rwanda irongera kwihanangiriza abantu bakibyishoramo kubireka, kuko bitabaye ibyo bazajya bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”
Uturere duhana imbibi n’ibihugu duturanye ahanini nitwo tunyuzwamo ibiyobyabwenge, inzoga zitemewe, n’ibindi bicuruzwa byinjira bidatanze imisoro.
IP Gasasira yasoje avuga ko umuntu wese ufatiwe muri ibi bikorwa ahanishwa ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Inzoga z’inyiganano
Iyi ngingo ivuga ko Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
RNP