Ahitwa Kagwema muri Komini Gihanga mu Ntara ya Bubanza mu gihugu cy’u Burundi mu ntangiriro z’iki cyumweru, kuwa 16 Mata ahagana saa mbiri z’ijoro abantu bitwaje ibirwanisho bataramenyekana bishe abaturage babiri bakomeretsa abandi bane mbere yo gushimuta abandi babiri.
Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu-Burundi iravuga ko aba bagizi ba nabi bari baturutse mu ishyamba kimeza rya Rukoko bakaba bari bateze umutego ikamyo yuzuyemo ibiribwa byari biturutse mu Cibitoke.
Iyi kamyo ngo bayirashe amapine kugirango ihagarare abantu batatu bari barimo barimo n’umushoferi barashimutwa n’ibyo bari bikoreye mu ikamyo barabitwara.
Irindi tsinda ryatangiye gusahura mu ngo mu gihe irya gatatu ryari ryateze igico ku muhanda Cibitoke-Bujumbura.
Nk’uko byemezwa n’abatangabuhamya, ngo abashinzwe umutekano baje gutabara abagizi ba nabi bari gusubira inyuma bagana mu ishyamba rya Rukoko bamaze gukora ibyo bakoze. Habayeho kurasana, mu kurasana abaturage babiri baricwa abandi bane barakomereka. Mu bari bashimuswe, umwe ngo yabashije gutoroka.