• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nkunshuro ya mbere umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga 8500 ugiye kuyoborwa na Perezida Kagame

Nkunshuro ya mbere umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga 8500 ugiye kuyoborwa na Perezida Kagame

Ubwanditsi 28 Jul 2016 Mu Mahanga

Nkunshuro ya mbere umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga 8500 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda, ugiye kuyoborwa na Nyakubahwa Perezida Kagame.

Kuri uyu wa Gatanu biteganijwe ko aba banyeshuri bose bazahurizwa hamwe kuri Stade Amahoro, kuko ubusanzwe buri koleji yagiraga umunsi wayo ariko ubu uko ari esheshatu byakorewe rimwe.

Harimo Koleji y’Ubumenyi Rusange (CASS), Koleji y’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’Amatungo (CAVM), Koleji y’Imari n’Ubukungu, (CBE), Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima (CMHS), Koleji y’Uburezi (CE) na Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST).

Babiri mu bayirangijemo bazahabwa impamyabumenyi z’ikirenga [PhD], 324 bahabwe iz’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), mu gihe 687 bazahabwa impamyabumenyi z’amasomo bize nyuma yo gusoza ay’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (post-graduate), naho abagera ku 6365 bahabwe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors).

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda asobanura impamvu nyamukuru yatumye hategurwa umunsi umwe w’ibirori byo gusoza amasomo ku barangirije amashuri makuru na za kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko guhuriza hamwe amakoreji yose y’iyi kaminuza mu birori bimwe ari ikimenyetso cyo kwihuriza hamwe nka Kaminuza imwe.

Ubusanzwe muri kaminuza y’u Rwanda habagaho iminsi itanu y’ibirori byo kwishimira isozwa ry’amasomo buri koreji igakora ibirori byayo byihariye ariko nabyo bikabera ku kicaro gikuru cya kaminuza y’u Rwanda.

Benshi bagiye bibaza byinshi ku mpamvu yatumye Kaminuza y’u Rwanda itegura umunsi umwe w’ ibirori ku barangije amashuri makuru na za Kaminuza, ndetse bamwe barabyishimira abandi barabyinubira nkuko bigenda kenshi iyo habaye impinduka ku bintu runaka.

-3440.jpg

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Prof. Philip Cotton

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Prof. Philip Cotton mu kiganiro yagiranye na The Newtimes yasobanuye impamvu yo guhuriza hamwe abasoje amasomo mu birori bimwe avuga ko ari ikimenyetso cyo kwihuriza hamwe nka Kaminuza imwe.

Prof.Cotton yagize ati: ” Nka kaminuza, turi ikigo kimwe gihuriyemo amashami atandukanye, turashaka kubyishimira kandi tukabigaragaza, turashaka kwishimira insinzi y’abanyeshuri bacu n’iy’amashami atandukanye ndetse n’abayobozi bayo”

Yakomeje avuga ko mu banyeshuri 8,500 bazarangiza amasomo mu byiciro bitandukanye harimo abantu badasanzwe kandi bakiri bato u Rwanda rwitezeho umusaruro udasanzwe mu gihe kizaza.

Ati: “Nzi neza ko mu banyeshuri 8,500 basoje amasomo yabo harimo abantu bakiri bato badasanzwe, bamwe babigaragarije mu mikoro bagiye bahabwa gukora muri kaminuza, abandi na bo bagiye babigaragariza mu gukorera hamwe bagamije kubaka umuryango nyarwanda”

Nkuko Prof. Philip Cotton, akomeza abitangaza, ngo mu bazasoza amasomo yabo muri uyu mwaka harimo babiri bazahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (PhDs), hakabamo 324 bazahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Masters degree), 687 bazahabwa impamyabumenyi z’amasomo bize nyuma yo gusoza ay’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (post-graduate) n’abandi 6,365 bazahabwa impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza (bachelor’s degrees)

Umwaka ushize, ku nshuro yayo ya kabiri kaminuza y’u Rwanda yahaye impamyabumenyi abagera ku bihumbi umunani (8,000) nyuma yo guhurizwamo amakoreji arindwi muri 2013 ari na bwo yiswe kaminuza y’u Rwanda (UR).

-3441.jpg

Abanyeshuri barangiza Kaminuza

2016-07-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igisebo kuri Kiliziya Gatolika yo mu Bubiligi: Ba babikira b’abajenosideri basubiye mu mirimo yabo, ubu baryohewe n’ubuzima nk’aho abo bishe nta gaciro bari bafite

Igisebo kuri Kiliziya Gatolika yo mu Bubiligi: Ba babikira b’abajenosideri basubiye mu mirimo yabo, ubu baryohewe n’ubuzima nk’aho abo bishe nta gaciro bari bafite

Ubwanditsi 06 Jan 2022
Igisirikari cya Kongo cyabuze uko gisobanura uko umutwe wa M23 ukomeje kucyambura ibirindiro byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, gitangira gukwiza impuha ngo uwo mutwe ufashwa n’u Rwanda.

Igisirikari cya Kongo cyabuze uko gisobanura uko umutwe wa M23 ukomeje kucyambura ibirindiro byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, gitangira gukwiza impuha ngo uwo mutwe ufashwa n’u Rwanda.

Ubwanditsi 29 Mar 2022
Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside

Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside

Ubwanditsi 25 Mar 2016
Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora

Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora

Ubwanditsi 10 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 15 Sep 2017
Knowless n’ Umutware we Clement Bafashe Rutema Ikirere Berekeza Mu Bwongereza
IMIKINO

Knowless n’ Umutware we Clement Bafashe Rutema Ikirere Berekeza Mu Bwongereza

Ubwanditsi 16 Jan 2017
Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 26 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru