Mu 2015 nibwo Perezida Nkurunziza yatangaje ko aziyamamariza indi manda itaravuzweho rumwe igateza imyivumbagatanyo mu gihugu no kubera kugerageza guhirika ubutegetsi. Urubuga rwa GQ rwo mu bwongereza nk’uko twabibagejejeho mu gice cya mbere cy’iyi nkuru, ruvuga ko nubwo mu Rwanda Perezida kagame yiyamamarije manda ya gatatu, yateje igihugu imbere ariko mugenzi we, Nkurunziza, akarushaho gushyira u Burundi mu bukene.
Mu 2015 nibwo urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwahaye uburenganzira Perezida Nkurunziza bwo kwiyamamariza iyi manda ya gatatu. Umwe mu bacamanza yaje gutangaza ko atotezwa kubera ko atemeraga iyi manda, biba ngombwa ko afata iy’ubuhungiro ahungira mu Rwanda.
Muri Gicurasi 2015 imyigaragambyo yaradutse Perezida Nkurunziza yita abayitabiriye abanzi b’igihugu. Kuwa 13 Gicurasi, bamwe mu basirikare bagerageje kumuhirika ku butegetsi ariko ntibyabahira.
Guverinoma yahise itangira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ihiga abigaragambya n’abatavuga rumwe nayo, ihagarika imbuga nkoranyambaga ndetse zimwe muri radio zigenga ziratwikwa nka RPA. Mu mpera z’ukwezi abigaragambya bari bamaze gucibwa intege bigaragara.
Igipolisi, urwego rushinzwe ubutasi ndetse n’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure bakwijwe hirya no hino mu gihugu habaho ubwicanyi butandukanye.
Uwitwa Patrice wavuganye n’ikinyamakuru dukesha iyi nkuru, avuga ko saa 5:00 za mugitondo ku itariki 04 Nzeri 2016, yumvise itsinda ry’abapolisi ku muryango we, yafungura bakinjira mu nzu bakayitera hejuru bamusaka intwaro ndetse bagasenya n’igisenge cy’inzu ariko bagaheba. Mu gihe biteguraga kugenda, ngo umukecuru w’umuturanyi yasabye abo bapolisi gufata Patrice amwita umwicanyi maze abapolisi batatu bahita bamuhambira bajugunya mu modoka muri boot bamuzengurukana amasaha menshi.
Ngo bahagaze inshuro imwe gusa bahagarara iruhande rw’ umugezi bamujugunyamo barongera bamukuramo yatose bamusubiza mu modoka. Bigeze nka saa 9:00 z’ijoro nibwo imodoka yahagaze Patrice bongera kumusohoramo. Abashinzwe umutekano ngo bari bahagaze iruhande rwa kontineri barangije bamwinjizamo bafunga umuryango. Iyi kontineri ngo ikaba yari irimo abandi bantu batandatu. Rimwe ngo abapolisi barazaga bagasohora umuntu ntibamugarure.
Nyuma y’iminsi itatu muri kontineri ngo abapolisi batwaye Patrice ku nyubako ikorerwamo n’Urwego rw’igihugu rw’Ubutasi, SNR, aho yakorewe iyicarubozo atwikishwa ipasi ndetse bakajya batonyangiriza amasashi batwitse ku mubiri we.
Ku munsi wa kane, umwe mu bakozi ba SNR ngo yaraje afata Patrice amwinjiza inyuma mu modoka ye amwicaza hagati y’abantu babiri bari bishwe amaraso akiri kuvirirana. Ubwo ngo yahise yumva ko nawe agiye gupfa.
Imodoka ikimara gusohoka kuri iyo nyubako, uyu mukozi wa SNR ngo yakiriye telephone abwirwa ko agomba kwica undi muntu utari Patrice. Abapolisi basubije Patrice muri iyo nyubako bamwambura imyenda ariko iryo joro ngo ntiyakubiswe ariko ngo mu by’ukuri nta n’ikintu na kimwe bamushakagaho kuko nta n’icyaha yari yakoze.
Iryo joro ngo bamushyize mu kumba gatoya, bakajya bamusohora agakubitwa buri munsi bakamusubizamo. Abantu batatu bari bafungiye aho ngo bishwe n’inkoni nyuma yaho abapolisi barekeraho kumukubita.
Nyuma y’ukwezi ari muri ubu buzima, Patrice yoherejwe muri Gereza ya Mpimba, aho ngo hari ubwo yamaraga iminsi ibiri atariye, acunzwe bihoraho atemerewe kuvugana cyangwa gusuhuza izindi mfungwa, birangira umucamanza amukatiye imyaka 30 nyuma yo kumuhamya ubujura. Iki gihano nyuma yo kujurira ariko cyaragabanyijwe kigera ku mezi 18 y’igifungo.
Nguko uko Perezida Pierre Nkurunziza yayoboreye manda ya gatatu hejuru y’agahiri n’agahinda ka bamwe mu Barundi none akaba ayihiritse nta kibazo afite ndetse bikaba bikekwa ko ashobora no kuzahatanira indi manda nubwo yavuze ko nta yindi azahatanira.