Mu gihe ku rutonde rw’abatumiwe n’umuhuza Benjamin Mkapa mu biganiro byo guhuza Leta y’u Burundi n’abayirwanya hariho n’abashakishwa na Leta, pariki nkuru ya Repubulika y’u Burundi yasabye ko abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bafatwa.
Agnès Bangiricenge, umuvugizi wa pariki nkuru atangaza ko bifuza ko bafatwa bagashyikirizwa ubutabera. Bose hamwe bakaba ari 34, barimo abasirikare n’abapolisi 12 n’abanyapolitiki bagera kuru 21 hakiyongeraho abanyamakuru n’abandi bahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Uyu mugore uvugira pariki nkuru, akomeza asaba ibihugu bicumbikiye aba bantu bari ku rutonde rw’abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi kubafata bakabashyikiriza Leta y’u Burundi.
Kuva ku itariki ya 13 Gicurasi 2015, ubwo Coup d’Etat yari yateguye yapfubaga, Gen Niyombare ntabwo yongeye kwigaragaza, kugeza n’ubu bishidikanywaho aho yaba aherereye.
Uretse no kuba Leta y’u Burundi ishakisha Gen Niyombare, uyu musirikare waburiwe irengero na Leta zunze ubumwe za Amerika zamufatiye ibihano hamwe n’abandi basirikare barimo na Alain Guillaume Bunyoni, Minisitiri w’Umutekano, Leta ya USA ivuga ko ku buyobozi bwa Bunyoni, polisi n’insoresore z’Imbonerakure bafatanyije mu kwica no gufunga umunwa abatavuga rumwe na Leta.
Undi Godefroid Bizimana: Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Burundi, ibyo Leta ya USA imushinja ntaho bitaniye n’ibya Bunyoni.
Gen Niyombare
Naho Gen Niyombare we wahoze ashinzwe ubutasi bw’u Burundi, shinjwa ibikorwa bo guhungabanya amahoro, umutekano n’umudendezo mu Burundi, kuyobora agatsiko kagerageje guhirika Leta ya Nkurunziza ku wa 13 Gicurasi 2015,…
Undi ni Gen Cyrille Ndayirukiye wahoze ari Minisitiri w’ingabo, ubu we arafunze, yafashwe na Leta ubwo abandi bahungaga nyuma yo gupfuba kwa kudeta.
Leta ya USA yo ijya gufata ibihano ntabwo yarobanuye, bafashe ku ruhande rw’abakiri kuri Leta n’abitandukanyije nayo, ariko Abo Leta y’u Burundi ishaka ntabwo Bunyoni na Godefroid Bizimana barimo kuko n’ubundi ni abayobozi ndetse n’ibyo bashinjwa irabihakana.