• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Nyuma yo gufunga BBC na VOA ngo zitagaragariza amahanga itekinika muri referendum leta yisubiyeho ku bihano
Nkurunziza Pierre, Perezida w'u Burundi

Burundi: Nyuma yo gufunga BBC na VOA ngo zitagaragariza amahanga itekinika muri referendum leta yisubiyeho ku bihano

Editorial 24 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Leta y’u Burundi yatangaje ko iri gusuzuma uburyo yakuraho ibihano by’amezi atandatu yari yafatiye, ibiganiro bya BBC na Ijwi rya Amerika, zishinjwa amakosa arimo kutubahiriza amategeko agenga umwuga.

Ibi bibaye nyuma y’amatora ya kamarampaka yemeje ko Nkurunziza azongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi, binamuhesha kuzayobora u Burundi kugeza muri 2034.

Ku wa Kane Gicurasi 2018 nibwo Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Burundi (CNC) yasohoye itangazo rivuga ko guhera ku wa 7 uko kwezi, ibiganiro byose bya Radiyo BBC na Ijwi rya Amerika (VOA), bizaba bifunze mu gihe cy’amezi atandatu, zishinjwa amakosa arimo kutubahiriza amategeko agenga umwuga.

Perezida wa CNC, Karenga Ramadhan, niwe wasinye ku itangazo rizifungira, rivuga ko BBC yahagaritswe kubera kutubahiriza ibyari bikubiye mu ibaruwa yo kuyihanangiriza, yandikiwe ku wa 16 Werurwe 2016.

Yayandikiwe nyuma y’uko muri gahunda ya BBC Afrique, mu kiganiro ‘Umutumirwa w’icyumweru’, umunyamakuru yananiwe gusubiza ku murongo uwari watumiwe wavuze amagambo CNC yemeza ko yari yuzuye urwango, gusebanya, guca ibice mu baturage ndetse no guharabika Umukuru w’Igihugu.

Ku ruhande rwa VOA, ngo yahagaritswe kubera ko yatambutsaga bimwe mu biganiro byayo ku murongo wa internet yifashishije radiyo itemewe gukorera mu Burundi ndetse ikanarenga igaha akazi umunyamakuru wayo kandi ari gushakishwa n’ubutabera.

The East African yanditse ko Karenga Ramadhan, yatangaje kuri uyu wa Gatatu ko ibyo biganiro byombi bigiye gukomorerwa bitewe n’uko ubuyobozi bw’ibyo bitangazamakuru bwitwaye muri icyo kibazo ariko ntiyavuga igihe bizatangirira gukora.

Yongeyeho ko ibyo bitangazamakuru bizohereza ababihagarariye mu Burundi kugira ngo bumvikane neza ibisabwa ngo byongere gukora nk’uko byari bisanzwe.

Ibiganiro bya BBC na VOA mu Kirundi byamamaye cyane mu Burundi mu ntangiriro za 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yiyamamarizaga ndetse akaza gutsindira kuyobora icyo gihugu, intsinzi itaravuzweho rumwe ndetse ikanakurikirwa n’amakimbirane yasize abasaga 1200 bishwe abarenga ibihumbi 400 bakava mu byabo.

Uretse BBC na VOA, CNC yanahagaritse mu gihe cy’amezi atatu ikinyamakuru “Le Renouveau du Burundi’ gikora mu Gifaransa kubera gutambutsa ibiganiro mu rurimi rutigize rumenyeshwa Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Radio Isanganiro na CCIB-FM Plus birihanangirizwa kubera amakosa arimo gutangaza amakuru hatabanje kugenzurwa ukuri kw’ibivugwamo.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) nayo yihanangirijwe kubera inkuru yatangaje zavugaga ko iteka rishyiraho umunsi w’amatora ya referendumu ku Itegeko Nshinga, yari ateganyijwe tariki ya 17 Gicurasi 2018 aho yavugaga ko abazatora ‘oya’ bashobora guhohoterwa ndetse bamwe bagafungwa.

Nta gitangaza kubona Nkurunziza yahagarika amaradiyo akomeye mpuzamahanga ngo yikize abantu bose babasha kugaragaza ibibera mu gihugu cye dore ko n’amahanga akomeje kumugaragariza ko ibyo akora ataribyo ko bibangamira inyungu z’abarundi benshi bugarijwe n’ubukene bukabije ndetse n’inzara!

2018-05-24
Editorial

IZINDI NKURU

u Burundi bwataye muri yombi abakozi b’umuryango International Rescue Committee, IRC

u Burundi bwataye muri yombi abakozi b’umuryango International Rescue Committee, IRC

Editorial 12 Oct 2018
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Gatanu tariki ya 1 Kamena 2018

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Gatanu tariki ya 1 Kamena 2018

Editorial 02 Jun 2018
Impamvu Amashyaka atanu atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu ihuriro bise P5 yatinyutse kwandikira Perezida Kagame, asaba imishyikirano.

Impamvu Amashyaka atanu atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu ihuriro bise P5 yatinyutse kwandikira Perezida Kagame, asaba imishyikirano.

Editorial 20 Nov 2018
Perezida Kagame yashimye SADC yagabanije ibibazo by’umutekano mu karere iherereyemo

Perezida Kagame yashimye SADC yagabanije ibibazo by’umutekano mu karere iherereyemo

Editorial 17 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BIRABABAJE :Umukobwa yahiye umubiri wose ubwo yari agiye gushyushya amazi yo kwiyuhagira
ITOHOZA

BIRABABAJE :Umukobwa yahiye umubiri wose ubwo yari agiye gushyushya amazi yo kwiyuhagira

Editorial 29 Oct 2016
Abayobozi basaga 700 barimo Perezida Kagame bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu
POLITIKI

Abayobozi basaga 700 barimo Perezida Kagame bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu

Editorial 13 Jan 2019
Umukozi wo mu misoro akurikiranyweho gusonera imisoro bitemewe n’amategeko
Mu Rwanda

Umukozi wo mu misoro akurikiranyweho gusonera imisoro bitemewe n’amategeko

Editorial 06 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru