Leta y’u Burundi yatangaje ko iri gusuzuma uburyo yakuraho ibihano by’amezi atandatu yari yafatiye, ibiganiro bya BBC na Ijwi rya Amerika, zishinjwa amakosa arimo kutubahiriza amategeko agenga umwuga.
Ibi bibaye nyuma y’amatora ya kamarampaka yemeje ko Nkurunziza azongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi, binamuhesha kuzayobora u Burundi kugeza muri 2034.
Ku wa Kane Gicurasi 2018 nibwo Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Burundi (CNC) yasohoye itangazo rivuga ko guhera ku wa 7 uko kwezi, ibiganiro byose bya Radiyo BBC na Ijwi rya Amerika (VOA), bizaba bifunze mu gihe cy’amezi atandatu, zishinjwa amakosa arimo kutubahiriza amategeko agenga umwuga.
Perezida wa CNC, Karenga Ramadhan, niwe wasinye ku itangazo rizifungira, rivuga ko BBC yahagaritswe kubera kutubahiriza ibyari bikubiye mu ibaruwa yo kuyihanangiriza, yandikiwe ku wa 16 Werurwe 2016.
Yayandikiwe nyuma y’uko muri gahunda ya BBC Afrique, mu kiganiro ‘Umutumirwa w’icyumweru’, umunyamakuru yananiwe gusubiza ku murongo uwari watumiwe wavuze amagambo CNC yemeza ko yari yuzuye urwango, gusebanya, guca ibice mu baturage ndetse no guharabika Umukuru w’Igihugu.
Ku ruhande rwa VOA, ngo yahagaritswe kubera ko yatambutsaga bimwe mu biganiro byayo ku murongo wa internet yifashishije radiyo itemewe gukorera mu Burundi ndetse ikanarenga igaha akazi umunyamakuru wayo kandi ari gushakishwa n’ubutabera.
The East African yanditse ko Karenga Ramadhan, yatangaje kuri uyu wa Gatatu ko ibyo biganiro byombi bigiye gukomorerwa bitewe n’uko ubuyobozi bw’ibyo bitangazamakuru bwitwaye muri icyo kibazo ariko ntiyavuga igihe bizatangirira gukora.
Yongeyeho ko ibyo bitangazamakuru bizohereza ababihagarariye mu Burundi kugira ngo bumvikane neza ibisabwa ngo byongere gukora nk’uko byari bisanzwe.
Ibiganiro bya BBC na VOA mu Kirundi byamamaye cyane mu Burundi mu ntangiriro za 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yiyamamarizaga ndetse akaza gutsindira kuyobora icyo gihugu, intsinzi itaravuzweho rumwe ndetse ikanakurikirwa n’amakimbirane yasize abasaga 1200 bishwe abarenga ibihumbi 400 bakava mu byabo.
Uretse BBC na VOA, CNC yanahagaritse mu gihe cy’amezi atatu ikinyamakuru “Le Renouveau du Burundi’ gikora mu Gifaransa kubera gutambutsa ibiganiro mu rurimi rutigize rumenyeshwa Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Radio Isanganiro na CCIB-FM Plus birihanangirizwa kubera amakosa arimo gutangaza amakuru hatabanje kugenzurwa ukuri kw’ibivugwamo.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) nayo yihanangirijwe kubera inkuru yatangaje zavugaga ko iteka rishyiraho umunsi w’amatora ya referendumu ku Itegeko Nshinga, yari ateganyijwe tariki ya 17 Gicurasi 2018 aho yavugaga ko abazatora ‘oya’ bashobora guhohoterwa ndetse bamwe bagafungwa.
Nta gitangaza kubona Nkurunziza yahagarika amaradiyo akomeye mpuzamahanga ngo yikize abantu bose babasha kugaragaza ibibera mu gihugu cye dore ko n’amahanga akomeje kumugaragariza ko ibyo akora ataribyo ko bibangamira inyungu z’abarundi benshi bugarijwe n’ubukene bukabije ndetse n’inzara!