• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Burundi: Perezida Nkurunziza yashinze ishyirahamwe ry’Abahutu

Burundi: Perezida Nkurunziza yashinze ishyirahamwe ry’Abahutu

Editorial 16 Apr 2017 Mu Rwanda

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi iratangaza ko yamaze kwemerera ku mugaragaro ishyirahamwe ry’abahutu ryo mu muryango w’Abahanza ryashinzwe ku gitekerezo cya Perezida Nkurunziza ndetse nawe akaba umuyoboke w’iri shyirahamwe.

Iri shyirahamwe ryiswa AWA ( Abahanza World Association) ryemewe ku mugaragaro muri uku kwezi kwa kane rikaba rihuriweho n’abahutu bo mu bwoko bw’Abahanza nk’uko byari byifujwe na Perezida Nkurunziza ubwo yatangaga iki gitekerezo.

-6316.jpg
Radio Publique Africain (RPA) ivuga ko iri shyirahamwe ryashingiwe mu kabari ka Col. Nyamugaruka, ukuriye umutwe ushinzwe kurinda inzego za leta, ahitwa Vyerwa muri Komini Mwumba ho mu Ntara ya Ngozi. Abasirikare bakuru n’abapolisi ndetse n’abayobozi b’ishyaka CNDD-FDD, bose bava mu bwoko bw’Abahanza bari bitabiriye inama yashinze iri shyirahamwe.

Umwe mu bitabiriye iyi nama yabaye muri gashyantare 2017 yagize ati“Twari abantu 500 bo mu bwoko bw’Abahanza tugirango tumenyane tunagarure icyubahiro n’ubunyangamugayo by’abakurambere bacu”.

Nyuma y’amezi abiri, nibwo ishyirahamwe Abahanza World Association (AWA) ryemewe ku mugaragaro na minisitiri Pascal Barandagiye mu iteka rya minisitiri 530/594 ryo kuwa 04 Mata 2017.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko iri ari ryo shyirahamwe rya mbere rishingiye ku bwoko ryemewe mu Burundi, aho muri iyo nama yo muri Vyerwa, perezida Nkurunziza wavukiye muri ako gace, yagaragaje ko afite ubushake bwo gukomeza ubwo bwoko bwabo.

Icyo gihe Perezida Nkurunziza yagize ati “Amateka y’amoko ni ingenzi cyane, ndifuza ko uhereye mu mwaka utaha tuzatangira kwigisha aya mateka yasenywe n’abanzi bacu. Ndavuga ubwoko bw’Abahanza n’Abajiji bakoraga ibwami. Aho kwibanda ku moko twategetswe n’umukoloni, twibande ku moko yacu dusubire ku muco wacu n’ishema ryacu.”

-6317.jpg

Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza

2017-04-16
Editorial

IZINDI NKURU

Umuryango “IBUKA” uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urasaba Kaminuza ya Cambridge kudaha urubuga Judi Rever ngo akomeze gupfobya iyo Jenoside.

Umuryango “IBUKA” uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urasaba Kaminuza ya Cambridge kudaha urubuga Judi Rever ngo akomeze gupfobya iyo Jenoside.

Editorial 16 Apr 2021
” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

Editorial 02 Jul 2024
Ibihugu 3 ni byo byitabiriye “ACIRC” muri 13 byatumiwe

Ibihugu 3 ni byo byitabiriye “ACIRC” muri 13 byatumiwe

Editorial 26 Mar 2017
Tariki ya 23  Mata mu 1994: Abari ku isonga mu bwicanyi ni perezida Tewodori Sindikubwabo n’abandi

Tariki ya 23  Mata mu 1994: Abari ku isonga mu bwicanyi ni perezida Tewodori Sindikubwabo n’abandi

Editorial 23 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Buhari kutagaruka avangira Visi Perezida yagaragaje   yuko koko akunda Nigeria
Mu Rwanda

Perezida Buhari kutagaruka avangira Visi Perezida yagaragaje yuko koko akunda Nigeria

Editorial 17 Apr 2017
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori by’imyaka 10 ya gahunda yo kwigisha Ikidage mu mashuri
POLITIKI

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori by’imyaka 10 ya gahunda yo kwigisha Ikidage mu mashuri

Editorial 20 Jun 2018
Shampiyona ya Volleyball iratangira INATEK VC ifite igikombe yakira IPRC South.
IMIKINO

Shampiyona ya Volleyball iratangira INATEK VC ifite igikombe yakira IPRC South.

Editorial 19 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru