Iyi nama y’umutekano kandi iramagana iyirukanwa ry’Abarundi baba mu Rwanda rimaze iminsi riba, aho bamwe bataha ngo banavuga ko banyazwe ibyabo.
Nk’uko BBC ibitangaza, ngo ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018, rikaba ryarasomwe n’umukuru w’iyo nama y’umutekano, Silas Ntigurirwa.
Yagize ati “Inama nkuru y’umutekano iteye utwatsi iyo myitwarire itubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga imbibi z’igihugu hamwe n’agenga uburenganzira bwa muntu”.
Uyu muyobozi ntiyerura ngo asobanure izo mvugo abayobozi bakoresheje bavuga u Burundi. Ariko mu minsi ishize ubwo mu Rwanda hagabwaga ibitero mu turere twegereye ishyamba rya Nyungwe, nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abakihagabye bari baturutse mu Burundi, na nyuma basubirayo.
U Burundi bwasubiye inyuma bwamagana aya makuru avuga ko abateye u Rwanda baturutse iwabo, aho bwasobanuye ko nta nyeshyamba cyangwa undi wese wambutse umupaka w’u Burundi agana mu Rwanda guhungabanya umutekano.
Mu gihe u Burundi bushinja abayobozi b’u Rwanda gukoresha imvugo buvuga zitabereye, ku ruhande rwarwo ntacyo bari babitangazaho.