• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Burundi: Urwego Rw’umutekano Ruvuga Ko Rutanyuzwe N’ibyo Abayobozi B’u Rwanda Baruvugaho

Burundi: Urwego Rw’umutekano Ruvuga Ko Rutanyuzwe N’ibyo Abayobozi B’u Rwanda Baruvugaho

Ubwanditsi 24 Jul 2018 ITOHOZA

Inama y’umutekano mu Burundi yasohoye itangazo rivuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bumaze iminsi bukoresha imvugo zitabereye igihugu cy’u Burundi.

Iyi nama y’umutekano kandi iramagana iyirukanwa ry’Abarundi baba mu Rwanda rimaze iminsi riba, aho bamwe bataha ngo banavuga ko banyazwe ibyabo.

Nk’uko BBC ibitangaza, ngo ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018, rikaba ryarasomwe n’umukuru w’iyo nama y’umutekano, Silas Ntigurirwa.

Yagize ati “Inama nkuru y’umutekano iteye utwatsi iyo myitwarire itubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga imbibi z’igihugu hamwe n’agenga uburenganzira bwa muntu”.

Uyu muyobozi ntiyerura ngo asobanure izo mvugo abayobozi bakoresheje bavuga u Burundi. Ariko mu minsi ishize ubwo mu Rwanda hagabwaga ibitero mu turere twegereye ishyamba rya Nyungwe, nibwo Polisi  y’u Rwanda yatangaje ko abakihagabye bari baturutse mu Burundi, na nyuma basubirayo.

U Burundi bwasubiye inyuma bwamagana aya makuru avuga ko abateye u Rwanda baturutse iwabo, aho bwasobanuye ko nta nyeshyamba cyangwa undi wese wambutse umupaka w’u Burundi agana mu Rwanda guhungabanya umutekano.

Mu gihe u Burundi bushinja abayobozi b’u Rwanda gukoresha imvugo buvuga zitabereye, ku ruhande rwarwo ntacyo bari babitangazaho.

2018-07-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Abana b’abanyeshuri b’Abanyarwanda bamaze iminsi baburiwe irengero

Uganda: Abana b’abanyeshuri b’Abanyarwanda bamaze iminsi baburiwe irengero

Ubwanditsi 01 Apr 2018
Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Ubwanditsi 19 Jul 2024
Perezida Kagame yitabiriye inama ya EAC u Rwanda rugiye kuyobora

Perezida Kagame yitabiriye inama ya EAC u Rwanda rugiye kuyobora

Ubwanditsi 01 Feb 2019
Ikinamico : Mu rugo rw’umusirikare ufunze ukekwaho uruhare muri Coup d’Etat,  yapfubye hafatiwe  ibikoresho bya gisirikare

Ikinamico : Mu rugo rw’umusirikare ufunze ukekwaho uruhare muri Coup d’Etat, yapfubye hafatiwe ibikoresho bya gisirikare

Ubwanditsi 13 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi ba Uganda barateganya gutanga ibisobanuro ku ishimutwa n’iyicarubozo  ry’Umunyarwanda, Fidele Gatsinzi
INKURU NYAMUKURU

Abayobozi ba Uganda barateganya gutanga ibisobanuro ku ishimutwa n’iyicarubozo ry’Umunyarwanda, Fidele Gatsinzi

Ubwanditsi 24 Dec 2017
Gereza ya Kimironko imfungwa zikomeje gutoroka kubera uburangare
ITOHOZA

Gereza ya Kimironko imfungwa zikomeje gutoroka kubera uburangare

Ubwanditsi 27 Dec 2016
Ikipe y’Isonga FC ntaho yagiye irahari kandi irakomeye
Mu Mahanga

Ikipe y’Isonga FC ntaho yagiye irahari kandi irakomeye

Ubwanditsi 13 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru