Umwe mu babyeyi b’Abarundi bahungiye mu Rwanda bakaba bari mu nkambi ya Mahama, mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko umwana we yari agiye kwicwa n’Imbonerakure akizwa n’uko azi koga mu kiyaga.
Aba bari mu buhunzi, bavuga ko hari bagenzi babo bari barasigaye mu Burundi ubu barimo kubasanga mu Rwanda bahunga ubugizi bwa nabi bukorwa mu gihugu cyabo.
Bavuga ko urubyiruko rw’Imbonerakure rubarizwa mu ishyaka CNDD-FDD rukomeje guhohotera abatavuga rumwe na Leta cyane cyane abo mu ishyaka CNL rya Agathon Rwasa.
Umwe muri izi mpunzi avuga uburyo umwana we yarokotse. Ati “Umuhungu wanjye yazanye n’abandi benshi b’urubyiruko bari muri bus ebyiri, bakorewe iyicarubozo ku buryo yanagize ikibazo cyo kumva, yashatse guhunga inshuro nyinshi ariko afatwa n’Imbonerakure z’i Kirundo, kuri iyi nshuro yazicitse yiroshye mu kiyaga cya Rweru aroga agera ku mazi y’u Rwanda”.
Ikinyamakuru Sosmedia/Burundi kivuga ko urubyiruko rwinshi ruhunga igihugu, rugasanga abandi mu nkambi ya Mahama mu Rwanda.
Ati “Abaheruka ni itsinda ry’urubyiruko ryari rigizwe n’abantu 25, bavuze ko batinya kubera impamvu z’umutekano wabo mu gihe hategurwa amatora mu 2020.
Mu rwanda habarurwa ibihumbi by’impunzi z’Abarundi zahunze igihugu kuva mu mwaka wa 2015, ubwo havukaga imvururu hategurwa amatora y’umukuru w’igihugu, abenshi muri zo bakaba babarizwa mu nkambi ya Mahama.