Uwari Umuyobozi w’umutwe w’urubyiruko rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu, RTNB.
Umuryango Human Rights Watch watangaje ko guha izo nshingano Eric Nshimirimana ari agashinyaguro ku nzirakarengane z’ubugizi bwa nabi bushinjwa Imbonerakure.
Uyu muryango unavuga ko ari ikibazo ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu gihugu cy’u Burundi.
Nshimirimana wahawe kuyobora RTNB nta bunararibonye afite mu itangazamakuru.
Hashize igihe abagize Imbonerakure bashinjwa kwica, gufata ku ngufu no gusahura abatavuga rumwe na Leta guhera mu 2015.
Lewis Mudge, Umuyobozi wa Huma Rights Watch muri Afurika yo hagati yagize ati “Nshimirimana agomba kubazwa ibyakozwe n’Imbonerakure ubwo yari aziyoboye aho guhembwa kuyobora ikigo cy’itangazamakuru gikomeye mu gihugu.”
Leta y’u Burundi ihakana iby’ubugizi bwa nabi bushinjwa Imbonerakure.
Nshimirimana ahawe kuyobora Radiyo na Televiziyo by’Igihugu mu gihe muri Gicurasi umwaka utaha hateganyijwe amatora rusange arimo n’aya Perezida.