Ubutegetsi mu Burundi bukomeje kubura ayo bucira n’ayo bumira aho noneho ubona bufata ibyemezo bitarimo ubwenge bwashobora kubufasha.
Umunsi umwe yuko ubutegetsi mu Burundi bwikura mu nama ya AU bwari bwatangaje igisa nk’intambara. Umugaba mukuru w’ingabo z’icyo gihugu, Gen. Prime Niyongabo, yasohoye itangazo rihamagarira abasirikare bose bari muri konji guhita bagaruka ku kazi bitarenze tariki 17 z’uku kwezi anavuga yuko nta wundi musirikare wemerewe kujya muri konji guhera kuri uwo munsi yasohoreyo iryo tangazo.
Itangazo nk’iryo riba risobanuye yuko igihugu kiba kiteguye yuko cyaterwa cyangwa cyatera. Ariko umuntu akaba yakwibaza uwo u Burundi bwaba bwiteguye kurwana nawe. Ibyo aribyo byose ubu uwo u Burundi bufata nk’umwanzi warwo ni u Rwanda, ariko ibimenyetso byose dufite gigaragaza yuko u Rwanda nta gahunda rufite yo kuba rwarwana n’u Burundi.
Abantu uganirye nabo kuri icyo kibazo bakubwira yuko kuba u Rwanda naho nta gahunda rufite yo kuba batera u Burundi ariko u Burundi bwo bushobora kuba bwatera u Rwanda muri bwa buryo bw’uko iyo ibibazo iwawe bikunaniye uteza intambara ahandi. Ariko na none iyo yaba ari imibare mike ku bategetsi mu Burundi kuko uko bigaragara baba batangije intambara batatsinda !
Gen. Prime Niyongabo umugaba w’ingabo z’u Burundi
Kayumba Casmiry