• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Byakomeye muri CNRD/FLN, Col Bazambanza yafashwe mpiri naho uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru Mukiza David yicwa n’umutima kubera igitutu cya FARDC

Byakomeye muri CNRD/FLN, Col Bazambanza yafashwe mpiri naho uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru Mukiza David yicwa n’umutima kubera igitutu cya FARDC

Editorial 28 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ingabo za FARDC zimaze iminsi zigaba ibitero simusiga ku nyeshyamba za za FLN zigizwe ahanini n’abarwanyi ba CNRD-Ubwiyunge muri Kivu zombi aho zibahiga bukware. Muri ibyo bikorwa bya gisirikari niho uwitwa Col Bazambanza Donat uzwi nka Chairman yatawe muri yombi tariki ya 25 Ugushyingo 2020 muri Zone ya Kalehe aho abarwanyi benshi ba CNRD/FLN bahasize ubuzima.

Mu gihe Col Bazambanza yafatwaga mpiri, uwitwa Mukiza David waruzwi ku mazina ya Mutabazi William cyangwa Nyawenda yaguye mu birindiro bya CNRD/FLN ahitwa Hewa Bora muri Fizi, Kivu y’amajyepfo azize umutima kubera ibikorwa bya gisirikari bya FARDC. Col Bazambanza yari ashinzwe ibikorwa bya politiki mu gisilikare bya FLN/CNRD.

Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi demokarasi ya Congo FARDC zimaze iminsi zihiga udutsinda tw’abarwanyi ba CNRD/FLN mu bice bya Kalehe,Magundu , Nakipupu na Shanji,aba abarwanyi bakaba barihishe mu bihuru no mu giturage ubwo FARDC yasenyaga umutwe w’inyeshyamba za CNRD/FLN mu mwaka 2019 ndetse n’uwari Perezida wa CNRD /FLN Lt.Gen Wilson akicwa.

Nkuko byatangwajwe na Rwanda Tribune, amakuru arebana n’iyi mirwano kandi yemejwe n’Umuvugizi w’ibikorwa bya gisilikare muri Operasiyo Zokola I Capt Dieudonne Kasereka,mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu uri Kamanyola.

Yagize ati “nibyo koko ingabo zacu zikomeje guhumbahumba bamwe mu dutsinda tw’abarwanyi ba CNRD bari barihishe mu baturage no mu bihuru ubwo twabahigaga mu mwaka wa 2019,benshi bavuye mu birindiro byabo bariyoberanya bihisha,mu baturage abandi bajya kwikinga muri za Mai mai”

Yakomeje agira ati “ubu rero twasubukuye ibikorwa byo kwirukana abo barwanyi tukabashikiriza Leta y’uRwanda ,kuko ntacyo bafite barwanira,igihugu cy’uRwanda gifite umutekano,turasaba abarwanyi bacyihishahisha kwizana k’ubushake bwabo mu maboko ya FARDC cyangwa MONUSCO”.

Izi ngabo zikaba zerekeje kandi mu bice bya Haut Plateaux ku bwinshi aho bivugwa ko Gen Hamada akambitse, FARDC yitwaje imbunda nini n’ibimodoka by’intambara, yerekeje muri ako gace.

Col Donat Bazambanza yavutse mu mwaka wa 1976,avukira muri Komini Mukingo, Umurenge wa Busogo,ubu ni mu Karere ka Musanze,Intara y’Amajyaruguru,yinjiye mu gisilikare cya EX FAR muri 1994 mu ishuri rikuru ry’Aba Ofisiye ESM.

Col Bazambanza abarizwa muri cyiciro cya 35 cya ESM ,igihe ingabo za RPF zafataga Kigali abanyeshuri ba ESM bimuriwe i Kigeme ku Gikongoro ari naho yakomereje naho baza kuhirukanwa ingabo za RPF,yahunze afite ipeti rya Adjudent eleve .

Yakomereje amasomo ya gisilikare ahitwa iBurongi muri Kivu y’amajyepfo ahakura ipeti rya Su Liyetona nyuma ahungira muri Congo Brazaville ahitwa Rukorera muri 1998, yaje kugarukana n’abarwanyi ba ALIR II muri Equateur, mu gice cya ba FDLR cyiswe Abadusuma,muri 2016 ubwo havukaga CNRD UBWIYUNGE yashinzwe ibikorwa bya politiki mu gisilikare G5.

2020-11-28
Editorial

IZINDI NKURU

Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United

Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United

Editorial 06 Dec 2023
Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo

Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo

Editorial 04 Feb 2019
Inama yahuje abanyamuryango ba FERWAFA bemeje uko amakipe azahura ubwo shampiyona y’u Rwanda 2020-2021 izaba isubukuwe muri Gicurasi 2021, ndetse hamejwe uko amakipe azakina

Inama yahuje abanyamuryango ba FERWAFA bemeje uko amakipe azahura ubwo shampiyona y’u Rwanda 2020-2021 izaba isubukuwe muri Gicurasi 2021, ndetse hamejwe uko amakipe azakina

Editorial 06 Apr 2021
Inama nyirizina ya OIF yatangiye  kuri uyu wa Kane

Inama nyirizina ya OIF yatangiye kuri uyu wa Kane

Editorial 11 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame

Editorial 18 Apr 2019
FARDC yashyikirije igisirikare cya Uganda abana babiri bari barajyanwe na se mu nyeshyamba
Mu Mahanga

FARDC yashyikirije igisirikare cya Uganda abana babiri bari barajyanwe na se mu nyeshyamba

Editorial 13 Feb 2019
RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze
UBUKUNGU

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

Editorial 10 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru