• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Byemejwe ko Umuherwe wa Leicester City yaguye mu mpanuka y’indege

Byemejwe ko Umuherwe wa Leicester City yaguye mu mpanuka y’indege

Editorial 29 Oct 2018 IMIKINO

Indege y’umuherwe wa Leicester City, Vichai Srivaddhanaprabha, yasandariye hafi ya stade y’iyi kipe. Byemejwe ko uyu mugabo w’umunya-Thailand ari mu bantu batanu basize ubuzima muri iyi mpanuka.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ukwakira 2018, Leicester City yanganyije na West Ham United 1-1 mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’u Bwongereza.

Nyuma y’isaha imwe uyu mukino urangiye habaye impanuka y’indege y’umuherwe wa Leicester City, Vichai Srivaddhanaprabha, hanze ya King Power Stadium ariko hashira amasaha 27 ntawe uramenya niba uyu muherwe ari mu bayiguyemo.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru nibwo iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yemeje ko ibabajwe no kuba Vichai Srivaddhanaprabha ari mu bantu batanu bapfiriye muri iyi ndege yahiye.

Iti “Tubabajwe cyane no kwemeza ko umuyobozi wacu Vichai Srivaddhanaprabha ari mu bantu babuze ubuzima mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ubwo indege yamuvanaga kuri stade, we n’abandi bantu bane yakoraga impanuka hanze ya King Power Stadium. Mu bantu batanu bari muri iyi ndege ntawarokotse.”

Nyuma yo kwemeza ibi, yi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona mu 2015 yanakomeje ivuga ko imikino yagombaga kuyihuza na Southampton mu gikombe cy’igihugu mu bakuru na Feyenoord R otterdam muri UEFA Champions League y’abana ku wa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018 yasubitswe kuko abakinnyi bashenguwe n’urupfu rw’umuyobozi wabo.

Srivaddhanaprabha yaguze iyi kipe miliyoni 57 z’amadolari ya Amerika mu 2010 iri mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka ine izamuka mu cya mbere, ihageze itungurana yegukana igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza ya 2014-15.

Yari umuherwe wa 388 ku rutonde rw’abafite ifaranga rukorwa na Forbes Magazine. Umutungo we ubarirwa muri miliyari 4.9 z’amadolari ya Amerika.

Indege yarimo uyu muherwe yakongokeye hanze y’iyi stade

Uyu mugabo yakoze amateka akomeye yo guhesha ikipe idafite ibigwi igikombe cya Shampiyona

Iyi ndege yamukuye muri stade imujyanye ku kibuga cy’indege cya Luton aho yagombaga gufata indi ndege ajya muri Thailand

Mu mikino yabaye kuri iki Cyumweru hafashwe umunota wo kwibuka ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka

Urupfu rw’uyu mugabo ni amarira kuri benshi

Srivaddhanaprabha yari umugabo ukunzwe n’abafana ba Leicester

2018-10-29
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou

Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou

Editorial 18 Jan 2022
Uko Amavubi yatsinze  umukino wa mbere

Uko Amavubi yatsinze umukino wa mbere

Editorial 17 Jan 2016
Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Editorial 13 May 2025
Rayon Sports yishyuwe igitego mu minota ya nyuma ikura inota rimwe muri Algeria

Rayon Sports yishyuwe igitego mu minota ya nyuma ikura inota rimwe muri Algeria

Editorial 30 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

MONUSCO yabonye umugaba mukuru w’ingabo mushya
ITOHOZA

MONUSCO yabonye umugaba mukuru w’ingabo mushya

Editorial 15 Apr 2018
Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro  basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Mu Mahanga

Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Editorial 12 Jun 2016
RDC: Abakuru B’ibihugu 3 Mu Kugerageza Gushakira Moise Katumbi Inzira Imusubiza Mu Gihugu Cye
Mu Mahanga

RDC: Abakuru B’ibihugu 3 Mu Kugerageza Gushakira Moise Katumbi Inzira Imusubiza Mu Gihugu Cye

Editorial 06 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru