Byumvuhore Yohani Batista, ni umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo nyarwanda hafi ya zose zirimo amaganya. Birumvikana uko yavutse n’uko yakuze, ntibyamworohera kuririmbana ibyishimo, Yananiwe kubyakira, Ariko u Rwanda ahora aririmba arugaya, ararurenganya, yagombye gutuka Imana, kuko niyo irema abantu, naho u Rwanda rwo rwamwakiriye uko yavutse.
U Rwanda ahubwo ajye arusingiza: Yarerewe I Gatagara, bituma abona imbago zo guharuka, ntiyakuruza akabuno, Urwo ni u Rwanda rwamwakiriye, Yaje kwiga I Butare muri Groupe ari umuswa we n’abaandi banyeshuri bandi bari bafite impano zitandukanye, aho kubirukana, babashingira section ya secretariat itarabagaho, bayirangije, iyo section ivaho . Urwo ni u Rwanda rwamugiriye impuhwe. Byumvuhore u Rwanda rwishe n’abadahanga,abaganga n’abahanzi, n’abarwayi bo mu mutwe, we rwaramuretse, kuko ngo yari Burende, kandi bavugaga ko ntawe ukanda Burende…
Nyuma yahunze u Rwanda, ariko ntiyatinda, agarutse u Rwanda rumusanganiza yombi, rurasanasana rumuha n’akazi, ntiyanyurwa, arinyura mu rihumye, ngo revolisiyo yo muri 59, ntiyarangiye, azagarukana n’abaje kuyisoza. Ajya mu Bubiligi, yiringaniza n’abazagaruka, baravuga ntiyavuga, ariko akavugira mu migani no mu matamatama, Arategereza burira bugacya, burongera buracya! Aratega aza gutata rwa Rwanda, abamubonye bati Byumvuhore ririmba, asanga atasubira mu maganya, ati inganzo yarashize! Aratega asubirayo.
Nyamara Ishyanga si ahantu! Inzara yamuciyemo, ya mfashanyo baha inzererezi ibaye ngereri, aratega aragaruka, yegura inanga arongera araganya, rubanda irahurura iramupfunyikira, uruboho arahambira.
Abareyo bamwibutsa ko yigeze kubaririmba, dore ko ushaka ubufasha wese ayinyuraho Kuko yari amaze kwijuta, ati burya nabaririmbye ntabakunda! Barumirwa barataha! Byumvuhore urwo Rwanda rwica abahanzi yararusuzuguye, ntirwamwishe, rubanda rw’I Nyanza rurababara,rumwibuka ari umwana I Gatagara, aho iyo Rayon sport ivuka! Arabatuka aratega arataha aka Nyamwanga iyo byavuye!
Rero nayobewe icyamunoza! Ubwo hari abamaze kumwizeza ko bari hafi gufata Kigali, dore ko mu mashyamba ya Kongo atazi ko ntabasigayemo! Nuko yegura imbago ati reka nshotore, nteranye, niwo musanzu wanjye, kuko nta yindi mbunda nzi!
Aratangira atondekanya abahanzi bishwe na bene wabo, abo twibuka buri mwaka, abavanga n’abaguye mu nterahamwe barwana, abishwe na malariya, igituntu, ntiyasiga abiyahuye, yibagiwe ko na Kagambage Alexandre amaze iminsi apfuye!
Byumvuhore, yibagiwe ko Samputu uwo avuga ko bamugera amajanja aba muri Canada! Buriya bwari uburyo bwo kumutera ubwoba ngo ye kugaruka iwabo, asazire iswa nkawe! Numvise Samputu amwihakana avuye inyuma. Ese iyo amureka ko atamurusha kuririmba akabyiririmbira?
Ntiwigeze ubabazwa na miliyoni z’abanyarwanda bishwe, barimo na bamwe muri abo bahanzi uvuga. None urajijisha uvanga Loti na Ndarama, Sebanani na Tubi, Bonintage na Karemera , ese ko wibagiwe Bikindi we ntiwamenye ko yapfuye?
Ngo nawe ishobora kuba ariyo ya nyuma? Ibyo uhora ubivuga, usezera iteka, mu gitondo ukongera! U Rwanda uvuga ko rwica, sirwo, hica abagira ibitekerezo bibi nkamwe!