• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»CAF: Mukura VS yatsindiwe ibitego bitatu muri Sudani

CAF: Mukura VS yatsindiwe ibitego bitatu muri Sudani

Editorial 14 Jan 2019 IMIKINO

Ikipe ya Mukura VS ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup yatsinzwe 3-0 na Al-Hilal Club Omdurman mu mukino utahiriye umunyezamu Rwabugiri Omar.

Nyuma yo kwitwara neza ntiyinjizwe igitego na kimwe mu mikino ine y’amajonjora abiri y’ibanze mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo, Mukura VS yatsinzwe bitatu mu mukino wabere kuri ‘El Hilal Stadium’ kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019.

Mbere yo gutangira uyu mukino, Umutoza Haringingo Francis yari yatoranyije abakinnyi 11 biganjemo abakina basatira nka Gael Duhayindavyi, Iradukunda Bertrand, Ciza Hussein Mugabo, Ndayishimiye Christopher na Mutebi Rachid.

Benshi mu bakunda umupira w’amaguru mu Rwanda baketse ko iyi kipe igiye gukina isatira nubwo yari ku kibuga kitorohera amakipe yasuye Al-Hilal Club Omdurman dore ko atatu aheruka kuhasura yahanyagiriwe ibiri hejuru ya bine buri imwe.

Ubuhangange bwa Al-Hilal ntibwatinze kugaragara kuko yafunguye amazamu ku munota wa cyenda ku gitego cyatsinzwe n’Umunya-Brazil, Geovane Diniz Silva, cyanatumye iyi kipe yari mu rugo irangiza igice cya mbere iyoboye.

Mu gice cya kabiri ntabwo Mukura VS yorohewe kuko Al-Hilal itozwa na Irad Zaafouri ukomoka muri Tunisia yasimbuje yongeramo ba rutahizamu barimo Mohammad Al-Shalhoub.

Byagoye cyane ba myugariro ba Mukura VS nka David Nshimirimana na Iragire David kuko baje gutsindwa ibindi bitego bibiri bya Idris Ilunga Mbombo ukomoka muri RDC ku munota wa 62 na kabuhariwe Mohamed Bashir kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Sudani ku munota wa 83. Ibitego byose birimo amakosa ya Rwabugiri Omar urindira Mukura VS.

Umukino warangiye ari 3-0 ariko haracyari andi mahirwe kuri Mukura VS kuko isabwa kubyishyura mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019 saa 15:30 kuri Stade Huye.

Gusa ni akazi gakomeye kuri Mukura VS kuko iheruka gutsinda ikipe ikinyuranyo cy’ibitego bitatu muri Mata umwaka ushize ubwo banyagiraga Kirehe FC 4-0.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga muri Mukura VS

Rwabugiri Omar, Rugirayabo Hassan, David Nshimirimana, Iragire Saidi, Janvier Mutijima, Gael Duhayindavyi, Yusuf Lule Munyakazi, Ciza Hussein Mugabo, Bertrand Iradukunda, Ndayishimiye Christopher na Mutebi Rachid

2019-01-14
Editorial

IZINDI NKURU

Mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC 3-0, abakunzi ba Gikundiro bifurije isabukuru nziza Perezida Paul Kagame

Mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC 3-0, abakunzi ba Gikundiro bifurije isabukuru nziza Perezida Paul Kagame

Editorial 24 Oct 2022
Paul Scholes yandagaje bikomeye Jose Mourinho ukomeje kurindimura Manchester United

Paul Scholes yandagaje bikomeye Jose Mourinho ukomeje kurindimura Manchester United

Editorial 04 Oct 2018
Cecafa: U Rwanda ruracakirana na Tanzania mbere yo kugaruka i Kigali

Cecafa: U Rwanda ruracakirana na Tanzania mbere yo kugaruka i Kigali

Editorial 09 Dec 2017
Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022

Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022

Editorial 12 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jeannette Kagame yakiriwe na Michelle Obama i New York
ITOHOZA

Jeannette Kagame yakiriwe na Michelle Obama i New York

Editorial 20 Sep 2016
Igikomangoma cyo muri UAE kiri gushaka amahirwe y’ishoramari mu Rwanda
UBUKERARUGENDO

Igikomangoma cyo muri UAE kiri gushaka amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Editorial 17 Jan 2018
Ikipe ya Chelsea yashyizwe ku isoko
IMIKINO

Ikipe ya Chelsea yashyizwe ku isoko

Editorial 26 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru